Rubavu: Ebola yatumye hakazwa uburyo bwo kwambuka umupaka

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano bakajije uburyo abantu bambukiranya umupaka birinda indwara ya Ebola aho abadafite akazi kazwi bahagarikwa.

Ni umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu gitondo kuri uyu wakabiri tariki ya 6 Kanama 2019 nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yatangaje ko nta mpamvu yo ’kwiziringa muri Congo atari ngombwa’.

“Amagara araseseka ntayorwa, nta mpamvu yo kwiziringa hakurya kwambuka atari ngombwa, nta mpamvu yo guca mu cyuho gukora ibitemewe n’amategekonka nka magendu.”

K’umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi umenyerewe kunyurwaho n’abantu ibihumbi bibarirwa hagati ya 50 na 55, umubare wari wagabanutse kubera gushyirwa k’umurongo no kubazwa icyo bagiye gukorayo, abasanzwe bajya gushakirayo ubuzima badafite ibyangombwa bagasubizwa inyuma.

Bamwe mubaturage bavuganye na Kigali Today bahangayikishijwe n’imibereho yabo kuko kujya muri Congo ariho bakura imibereho batembereza ibicuruzwa abandi bagakora akazi ko kwikorera imitwaro.

Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero Col Muhizi Pascal aganira n’abatuye umugi wa Gisenyi akaba yavuze ko babikora mu kurinda ubuzima bw’abanyarwanda.

Yagize ati; “Ntabwo dushaka iyindwara mu gihugu, twumvishe abavuga ko idahari ari impamvu za politiki, ariko twe turabizi ko ihari kandi nabo yishe umubare waratangajwe, ntidushaka ebola hano, mudufashe, turabasaba ko abadafite ibintu byangombwa mukorerayo mwagabanya, ntabwo umupaka ufunzwe ariko kujyayo gutemberayo ejo ukatuzanira ebola ntabwo tubyifuza, ni urugamba tubifuzaho mudufashe nta politiki ibirimo ni inyungu zanyu natwe.”

Col Muhizi avuga ko Ebola iri Butembo na Beni ntacyayibuza kugera Goma mu gihe bagenderana ndetse hari n’abayigejeje Goma, avuga ko uburinzi ku nkiko z’igihugu umutekano wakajijwe.

“iki cyorezo kiruta uko ikirunga kiruka, kiruta amasasu n’imbunda zikomeye, buri munyarwanda cyane cyane abatuye aha mukabigira ibyanyu, nta politiki yatubuza kubabuza kuko tuzi ko mujyayo mugakurayo imibereho ariko turababuza turinda ubuzima bwanyu kuko icyorezo kiriyo kiruta Sida n’intambara y’amasasu.”

Akomeza avuga ko Ebola igeze mu Rwanda yakwica benshi cyane ko itareba abanyacyubahiro cyangwa abakene, abakomeye n’aboroheje, abasirikare bafite amapeti naborohereje ahubwo buri wese ifashe iramuhitana.

Abakomeje kuburirwa ni abanyura inzira zitemewe zizwi nka panya zitanyura ku mipaka ngo bagenzurwe zikunze gukoreshwa mu masaha y’ijoro aho baba icyuho mu kwinjiza ebola mu Rwanda.

Ingamba zo kwirinda ebola zikaba zikomeje kwiyongera mu karere ka Rubavu abantu babuzwa gusuhuzanya bakoranaho, kwirinda ingendo zo kujya muri Congo hamwe no kuzibukira guca inzira zitemewe uretse guca k’umupaka gusa nabwo ugakaraba amazi arimo umuti ndetse ugapimwa ibimenyetso bya Ebola.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka