Ebola ishobora gutuma Kiliziya isaba abakirisitu guhana amahoro badakoranyeho

N’ubwo icyorezo cya Ebola kitaragera mu Rwanda, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Nyundo buravuga ko bushobora gusaba abakirisitu guhana amahoro ya Kirisitu badakoranyeho mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira.

Abayobozi batandukanye basuye umupaka uhuza Rubavu na Goma bagamije gufatira ingamba icyorezo cya Ebola
Abayobozi batandukanye basuye umupaka uhuza Rubavu na Goma bagamije gufatira ingamba icyorezo cya Ebola

Ni umwanzuro ufashwe mu gihe mu mujyi wa Goma hamaze kuboneka abagaragayeho icyorezo cya Ebola ndetse bamwe kikabatwara ubuzima.

Kuwa 5 Kanama 2019 Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, ubuyobozi bw’Intara y’UBurengerazuba hamwe n’inzego z’umutekano basuye imipaka ihuza Goma na Gisenyi mu karere ka Rubavu baganira ku ngamba zatuma Ebola ivugwa mu gihugu cya Congo itagera mu Rwanda.

Ni ikibazo gihangayikishije inzego z’ubuyobozi zitabonera igisubizo zonyine, aho zavuye n’abikorera, amatorero n’amadini hamwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze mu kureba icyakorwa kugira ngo abantu birinde Ebola.

Kiliziya Gatolika isanzwe ifite ihame mu gutura igitambo cya Misa, bageraho bagahoberana bakanahana ibiganza, umwe akabwira undi ati Amahoro ya Kirisitu, undi agasubiza ati urayahorane nawe.

Kiriziya yasabye abakirisitu guhindura imyitwarire ahubwo bakajya bunamirana aho gukoranaho, bitabujije ko babwirana bati amahoro ya Kirisitu.
Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Nsengumuremyi Jean Marie Vianey yavuze ko hari icyo bagiye gukora.

Yagize ati “Nkubu hano tuvuye hari byinshi byavuzwe ariko bikeneye gushyirwa mu bikorwa... Nk’ubungubu nk’abaza mu misa, kubabwira ko guhazwa ku rurimi bishobora kubishyira mukaga kandi akabihagarika babyumva. Kubabwira ko nk’igihe cyo guhana amahoro ya kirisitu bakunamirana aho guhana amaboko batizeye ayabagenzi babo babyumva, kubabwira ko bakwirinda kwambukiranya imipaka byabashyira mukaga babyumva.”

Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo avuga ko bazajya batanga ubutumwa bushishikariza abakirisitu kwirinda kujya gushaka ibicuruzwa mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho hajya hajyayo bakeya bakazanira abandi bakabaranguza aho kujyayo ari ikivunge bikaba byabaviramo kwandura icyorezo cya Ebola no kugikwirakwiza.

Akaba avuga ko muri Misa abapadiri bazajya bibutsa abakirisitu kwirinda ebola cyane cyane abegereye imipaka nkuko byatangiye mu Kiliziya no mu nsengero kuva kuva tariki 4 Kanama 2019 amadini yigishije abayagana kwirinda Ebola.

Minisitiri Prof Shyaka avuga ko bahuye n’abavuga rikjyana n’abacuruzi babasaba kwirinda icyatuma Ebola igera mu Rwanda kubera ibyo bajya gushaka muri Congo.
“Amagara araseseka ntayorwa, nta mpamvu yo kwambuka atari ngombwa... Nta mpamvu yo guca mu cyuho nka magendu, nta mpamvu abana bacu bajya kwiga hariya hakurya kandi natwe dufite amashuri cyane cyane muri ibi bihe hari ibibazo.”

Icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu babiri mu mujyi wa Goma naho mu brasirazuba bwa Congo aho kimaze umwaka kimaze guhitana ubuzima bw’abantu babarirwa mu 1700 mu gihe abamaze kukirwara babarirwa mu 2600.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko se ubundi biriya baramukanya mu Kiriziya nibyo bizana amahoro? Ntabwo ari kuriya AMAHORO yaza ku isi.
Ikibazo nyamukuru isi ifite,nuko abantu banga gukora ibyo bible ivuga.Abitwa abakristu cyangwa abaslamu,utibagiwe n’andi madini menshi,usanga bose baririmba amahoro gusa.Ariko mu bikorwa bagakora ibinyuranye:Bararwana mu ntambara nyinshi zibera mu isi,barasambana,barya ruswa,etc...Abantu bumvira Imana ni bake cyane nkuko Yesu yavuze.Kugirango amahoro nyakuri aze mu isi,nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu banga kuyumvira,isigaze abayumvira gusa,hanyuma isi ibe paradizo.

hitimana yanditse ku itariki ya: 7-08-2019  →  Musubize

Abana nabo babyigishwe

Eric Rutsindintwarane yanditse ku itariki ya: 6-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka