Abagera ku 133 ni bo basoje amahugurwa y’ubugenzacyaha naho bane barirukanwe

Abanyeshuri 133 barimo Abapolisi 20, basoje amahugurwa bamazemo amezi ane bahabwa ubumenyi buhanitse mu gutahura ibyaha no kubigenza, mu gihe bane muri bobasezewe kubera imyitwarire mibi.

Abanyeshuri 133 basoje amahugurwa y'ubugenzacyaha
Abanyeshuri 133 basoje amahugurwa y’ubugenzacyaha

Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa wabereye mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Musanze kuri uyu wa kane ku itariki 8 Kanama 2019, abo banyeshuri baremeza ko ubumenyi bahawe ari kimwe mu bisubizo mu gutahura abagizi ba nabi.

Abitabiriye ayo mahugurwa ni abasiviri 113 bafite impamyabumenyi za Kaminuza mu by’amategeko, hamwe n’Abapolisi 20 bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police(AIP).

Uwamahoro Alima, wahawe igihembo cy’umunyeshuri wa mbere wahize abandi, avuga ko abarangije ayo mahugurwa, hari byinshi bagiye gufasha ubugenzacyaha mu Rwanda bagendeye ku bumenyi bungutse.

Agira ati “Uretse amasomo twize arebana n’amategeko, hari andi twize tutari twakabonye arimo ay’ubugenzacyaha nk’uburyo barinda ahabereye icyaha, uburyo bakora ubutabazi bw’ibanze, uburyo babaza abatangabuhamya n’ibindi byinshi birebana n’ubugenzacyaha.

Basobanuye ubumenyi bahawe babikora mu myitozo inyuranye
Basobanuye ubumenyi bahawe babikora mu myitozo inyuranye

Twize n’ibindi byinshi birebana no kugenza ibyaha bigenda bivuka kubera ikoranabuhanga, tukaba dufite ingamba z’uburyo tugomba kubirwanya bitewe n’ubumenyi buhambaye twahawe. Twiteguye gutanga umusanzu ufatika mu bugenzacyaha bw’u Rwanda”.

Magera Gildas agira ati “Abanyabyaha bagenda bunguka ubumenyi umunsi ku wundi mu gukora ibyaha, ni ngombwa rero ko natwe dushyiramo imbaraga mu gukaza ingamba zo gutahura no gukumira ibyo byaha. Mu mezi ane tumaze twiga habayeho uburyo bwo kwiga no kumenya amayeri bakoresha mu kugenza ibyo byaha”.

Akomeza agira ati “Ibyo badutoje tugiye gukora hari ugukorana ubunyamwuga no kugira ikinyabupfura mu kazi. Nicyo dushyize imbere kugira ngo Abanyarwanda babone ko ubugenzacyaha ariyo ntangiriro y’ubutabera, nicyo tugiye gushyira imbere kugira ngo umwuga w’ubugenzacyaha ubashe gukorwa neza”.

Muri ayo mahugurwa yatangiranye abanyeshuri 137, abayasoje ni 133 nyuma yuko abanyeshuri bane birukanwe bazira imyitwarire mibi.

Isabelle Kalihangabo yasabye abasoje amahugurwa kuba igisubizo mu kugenza ibyaha
Isabelle Kalihangabo yasabye abasoje amahugurwa kuba igisubizo mu kugenza ibyaha

Iyo myitwarire niyo yagarutsweho na CP Christophe Bizimungu, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze, aho yashimiye imyitwarire yaranze abanyeshuri basoje amahugurwa, anenga abirukanwe bazira imyitwarire mibi.

Akaba yasabye abasoje amahugurwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, ariko bakarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyangamugayo, kugira ngo ubutumwa bazahamagarirwa burusheho kugenda neza.

Agira ati “Nubwo bamwe batashoboye kurangiza amahugurwa kubera imyifatire itari myiza, mwe murangije turabashimira imyifatire myiza mwagize. Turabifuriza kuzakoresha neza ubumenyi muvanye hano, ariko ubumenyi gusa ntibuhagije. Hari ikindi gikomeye cyane mugomba kuzagaragaza kugira ngo mukore akazi neza, icyo ni ubunyangamugayo n’ikinyabupfura”.

Kuba abo banyeshuri barangije ayo mahugurwa ntibivuze ko bahita batangira akazi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) nk’uko bahawe inyito y’abatozwa kuba abagenzacyaha barangije amahugurwa, ni abazatoranywamo abazahabwa akazi muri urwo rwego rushinzwe ubutabera.

Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, avuga ko abo banyeshuri basoje amahugurwa bafite ubumenyi buhanitse mu kugenza ibyaha, kuko bose bafite impamyabumenyi za Kaminuza ziyongera kuri ubwo bumenyi bakuye muri ayo mahugurwa.

Agira ati “Ni abatozwa kuba abagenzacyaha barangije amahugurwa, kandi bose barayatsinze uko ari 113, biyongeraho Abapolisi 20. Icyo basabwa ni ugukora kinyamwuga kuko ubumenyi bwo barabufite bose ni abafite impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko, bakaba rero bahawe n’amahugurwa ku bugenzacyaha”.

Kalihangabo, avuga ko abahawe amahugurwa bagomba kubanza kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo n’abo bagiye gufasha babagirire icyizere cyo kubisanzuraho no kubaha amakuru.

Ati “Akazi mugiye gukora ni umurimo utagira amasaha,utagira ikiruhuko. Murasabwa ubwitange no kuba inyangamugayo imbere y’abaturage kuko ntawe utanga icyo adafite”.

Abo banyeshuri bamaze amezi ane mu ishuri rikuru rya Polisi bahugurwa
Abo banyeshuri bamaze amezi ane mu ishuri rikuru rya Polisi bahugurwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rumaze kugira abakozi basaga 900 bakorera hirya no hino mu turere tw’igihugu.

Ni urwego rwiteguye kongera abakozi bakagera ku 1400, kugira ngo akazi bashinzwe k’ubugenzacyaha karusheho kugenda neza.

Muri ibyo birori byo gusoza ayo mahugurwa, abanyeshuri batatu ba mbere bahize abandi, bahawe ibihembo binyuranye birimo ibikoresho bizabafasha mu mwuga w’ubugenzacyaha.

Uwamahoro Alima niwe wahawe igihembo cy’uwabaye uwa mbere, akurikirwa na AIP Antony Sesonga mu gihe ku mwanya wa Gatatu haza Ndaziramiye Emmanuel.

CP Christophe Bizimungu Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi
CP Christophe Bizimungu Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka