Ubukene butuma bamwe mu bahanzi batazamuka ngo batere imbere

Muri iyi minsi, mu Rwanda hari kugaragara abahanzi bakora umuziki biyongera umunsi ku munsi. Ibi ahanini biterwa n’uko urwego rw’umuziki rugenda ruzamuka mu buryo mpuzamahanga, ndetse abawukora benshi, bakaba batangiye gusobanukirwa uko abawukoze mbere ubabyarira inyungu.

‘Gukubitwa’ nk’uko babikoresha mu mvugo yabo bashaka kuvuga ubukene, ni kimwe mu byo abahanzi bakunze guhurizaho gituma batazamuka ngo biteze imbere bakoresheje impano bafite.

Bamwe mu bahanzi bakizamuka barimo Munyurangabo Steven uzwi nka Siti True Karigombe, Ngabo Richard uzwi nka Kade, Dusenge Eric uzwi ku izina rya Alto ndetse na Kivumbi King, baganiriye na Kigali Today bagaruka kuri byinshi mu bibagora.

1. Igishoro

Benshi mu rubyiruko, bavuga ko igishoro mu gukora Bizinesi ari ikibazo. Si mu muziki gusa ibi biri hose. Aba bahanzi bavuga ko umuziki na wo usaba amafaranga menshi, cyane ko iyo ugitangira nta nyungu uba uratangira kukubyarira. Bavuze ko gukora indirimbo y’amajwi gusa “Audio” bibatwara nibura amafaranga ibihumbi ijana (100.000Frw), naho waba ushaka kuyikorana n’amashusho bikaba byagera ku bihumbi Magana atanu (500.000Frw).

Kade wamenyekanye ku ndirimbo yise Sofia
Kade wamenyekanye ku ndirimbo yise Sofia

Aha kandi umuhanzi aba akeneye no kwimenyekanisha, agahangana n’abandi asanze ku isoko, bamaze kumenyekana, ndetse no kugira umufasha mu bikorwa bye (manager), ibi byose bikaba ari amafaranga. Ibi byose ngo bituma hari n’ubwo umuntu yaba afite impano, akora indirimbo imwe ubundi akarangiriza aho.

2. Kumenya ko umuhanzi afite impano koko

Bamwe mu bahanzi babijemo vuba, babikora bagamije kwigana abo babonye babikoze bagakundwa, nyamara muri bo nta mpano bifitemo. Aba, usanga bakora gusa kugira ngo bitwe aba Stars (ibyamamare), ariko mu byo bakora nta kintu gifatika kirimo.

Alto aherutse gusinyana amasezerano na Empire Records
Alto aherutse gusinyana amasezerano na Empire Records

Iki kibazo kiri mu rubyiruko cyane, ndetse gishobora kuzabyara ibindi bibazo kuko hari n’abata amashuri ngo bagiye kuba aba stars, ahubwo bikarangira basa n’aho babaye inzererezi. Hari n’umuntu ukora indirimbo imwe gusa, itaranamenyekana mu bantu, akumva ko yabaye umu Star, agashaka kumenyekana kurusha ibikorwa bye. Mu gihe umuntu akoze umuziki ashaka kumenyekana gusa, nta mpano afite, ntaho bishobora kumugeza.

3. Kumenya kubyaza umuziki amafaranga

Iyo ushaka gukora umuziki nk’uzakubyarira amafaranga, uwufataho igihe, ukareba ubwoko bw’umuziki, ibiwukubiyemo (Content), isoko rya muzika rikenewe, n’ibindi. Bavuga ko hakiri ikibazo mu gukora indirimbo ku buryo bw’umwuga, kubanza kwiga no kwitondera indirimbo umuhanzi agiye gukora ku buryo koko izacuruza.

Kivumbi King kuri ubu ufite indirimbo nshya yise Locate
Kivumbi King kuri ubu ufite indirimbo nshya yise Locate

Hari umuhanzi ubyuka mu gitondo atazi n’amagambo y’indirimbo ari buririmbe, ariko bikagera nimugoroba indirimbo yarangije no kuyikora muri studio. Bavuga ko imikorere nk’iyo ntaho yageza umuhanzi.

Hashingiwe no ku bibazo byo kugira umujyanama (management) byavuzwe haruguru, biragoye ko umuhanzi ukizamuka we ubwe amenya aho yacuruza ibihangano bye. Ategereza gusa ko indirimbo ye izacurangwa ku maradiyo abantu bakayimenya, nyuma yagira amahirwe, hakaba abamuhamagara bakamuha amafaranga ngo abakorere nk’ibitaramo.

Abahanzi bakizamuka bavuga kandi ko benshi mu banyamakuru na bo bakunda kwibanda ku bahanzi bamaze kwamamara, ariko abahanzi bakizamuka ntibahabwe umwanya uhagije kugira ngo na bo bamenyekane, n’ubwo bavuga ko byatangiye guhinduka, mu gihe umuhanzi yakoze indirimbo nziza.

Siti True Karigombe ukora injyana ya Hip Hop
Siti True Karigombe ukora injyana ya Hip Hop

Ikindi kibazo aba bahanzi bagarutseho ni ugukora umuziki uzakundwa ku rwego mpuzamahanga. Usanga indirimbo nyinshi z’abanyarwanda, zicurangwa mu Rwanda gusa.

4. Ibiyobyabwenge

Hari abakitiranya kuba umu Star no gukoresha ibiyobyabwenge. Hari utangira umuziki akumva ko agomba guhita anywa urumogi, itabi, inzoga, yigana uwo azi wabikoze atyo. Bamwe mu bahanzi bamenyekanye mu myaka yashize, kuri ubu batagisohora ibihangano kubera gusarikwa n’ibiyobyabwenge. Ibi bibera imbogamizi abahanzi bakizamuka, kuko batakarizwa icyizere, abantu babona umuhanzi, bakamubonamo ibiyobyabwenge bitewe n’uko hari uwo bazi wakoze umuziki nk’uwo byasaritse.

N’ubwo ngo harimo ibi bibazo ariko, aba bahanzi bavuga ko mu bahanzi bato harimo impano nyinshi, zigenda zigaragara buri munsi, aho bafite intego yo gukora bakagera kure, aho bakuru babo batageze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka