Kagame yibukije Abanya-Mozambique ko ubumwe bwabo batazabuhabwa n’Abanyamahanga

Mu gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro n’ubwumvikane hagati ya Leta ya Mozambique n’umutwe RENAMO, Perezida Paul Kagame yashimiye Abanya-Mozambique intambwe nziza bateye, aboneraho kubibutsa ko bo ubwabo ari bo bazahitamo ubumwe bakanabusigasira.

Perezida Kagame hagati y'impande ebyiri ziyemeje gusenyera umugozi umwe muri Mozambique
Perezida Kagame hagati y’impande ebyiri ziyemeje gusenyera umugozi umwe muri Mozambique

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo atari ubwambere izi mpande zimaze igihe zidacana uwaka zitera intambwe nk’iyi ariko ntihagire icyo bitanga, ibyo bakoze atari imfabusa.

Yagize ati “iyi ntambwe idufitiye akamaro twese muri Afurika. Irerekana ko dushobora kwishakira ibisubizo ku bibazo byacu kabone n’ubwo byaba bikomeye”.

Yakomeje agira ati “ibiganiro ndetse no guhitamo ubumwe ntabwo ari ibintu bigomba kuba nk’itegeko ry’abanyamahanga. Ndetse n’igihe hari icyemeranyijweho, kigomba gusigasirwa n’abenegihugu ubwabo”.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo Mozambique ihisemo guhindura ipaji, nta kidashoboka mu gihugu cyabo, haba mu iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze kandi ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira Mozambique, cyane ko hari urugamba ibihugu byombi bihuriyeho rwo guteza imbere Afurika nk’umugabane wose.

Aya masezerano yashyiriweho umukono mu murwa mukuru Maputo, yitezweho kurangiza ibihe by’intambara no kutumbikana bimaze imyaka irenga 40, bikaba byarahitanye abarenga miliyoni.

Amaserano nk’aya yasinywe mu 1992, ariko aza guteshwa agaciro mu 2013, ubwo ingabo za Leta zarasaga ku birindiro by’ingabo za RENAMO.

Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri tariki 06 Kanama 2019 hagati ya Perezida Filipe Nyusi ku ruhande rwa Leta ya Mozambique na Ossufo Momade uyoboye RENAMO.

Muri aya masezerano, hemeranyijwe ko bamwe mu basirikare ba RENAMO bashyirwa mu gisirikare na Polisi bya Mozambique mu gihe abandi basubizwa mu buzima busanzwe.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Edgar Lungu Perezida wa Zambia, Hage Geingob Perezida wa Namibia, Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat, Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania ndetse n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka