Umugatolika w’i Nyamata ntiyemerewe gutaha ubukwe mu rindi dini adafite uruhushya rwanditse
Muri paruwasi Gatolika ya Nyamata, iherereye mu karere ka Bugesera, muri Arikidiyoseze ya Kigali, hashyizweho ibwiriza ku bakirisitu Gatolika bayibarizwamo ko ugiye gutaha ubukwe mu rindi dini ritari Gatolika, azajya abanza gusaba uruhushya rusinyweho na padiri mukuru, kugira ngo barinde ukwemera kw’abakirisitu babo.
Bamwe mu bakirisitu Gatolika bo muri iyo paruwasi, baganiriye na Kigali Today bagaragaza ko batiyumvisha impamvu z’icyo cyemezo, kuko bari basanzwe bataha ubukwe na bo bakabutahirwa nta cyo bisabye, cyane ko basanzwe ari abavandimwe kandi basenga Imana imwe.
Uyu wiswe Kayitare Joseph kuko atashatse kugaragaza amazina ye, yagize ati “Njye rwose siniyumvisha impamvu y’iki cyangombwa pe! Ubu nzajya gutaha ubukwe bwa murumuna wanjye ngo ni uko yashyingiwe mu rindi dini nake icyangombwa?”
Kabandana Vincent we agira ati “Ahubwo se ko abo mu yandi madini dusanzwe turi nk’abavandimwe, kuki tubanza gusaba icyangombwa? Boshye ari abishyingiye! Keretse niba batemera ko na bo dusenga Imana imwe!”
Hari kandi n’ababyita uburyo bwo gushakisha amafaranga ku mpamvu itumvikana.
Uwitwa Jean Claude Muneza aragira ati “Ahubwo ndabona ari ivangura rishingiye ku madini. Ubu se ko bo bataha ubwacu ntacyo basabye? Abantu turavukana, turaturanye, yewe harimo n’abanywanyi bacu, ngo ninjya kumutahira ubukwe mbanze nake icyangombwa? Ibyo rwose ni ukuruhanya cyangwa bakaba bashaka kuduca ku nshuti!”
Naho Tuyishimire Evelyne we agira ati “Njye mbona baba babuze aho bahera batwaka amafaranga, bagashaka impamvu yo kuyabonamo, bakirengagiza umwanya n’amatike baba badutesheje!”
Aganira na Kigali Today, Nsengiyumva Emmanuel, Padiri mukuru wa paruwasi Mwamikazi w’intumwa Nyamata, akaba na perezida w’ihuriro (forum) ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Bugesera kose, asobanura impamvu z’iki cyemezo.
Agira ati “Ubundi ni njye utanga urwo ruhushya rwo gutaha ubwo bukwe. Kugira ngo wenda byumvikane neza, paruwasi tuyifata nk’urugo. Umugabo, umugore n’abana. Hakaba harimo umuyobozi mukuru ari we padiri mukuru nk’umubyeyi mu rugo, abana bakaba nk’abakirisitu. Ubundi nta muntu tujya twima uruhushya. Icya mbere ni ukumva ko umwana agomba kujya aho ababyeyi bazi.”
Akomeza agira ati “Ku buryo aramutse agiriyeyo n’ingorane, cyangwa ikibazo kivuka, umubyeyi yaba azi ngo namwohereje aha ngaha ndabyizeye. Cyangwa ubwo ingorane zivutse, nanjye birangeraho.”
Padiri Emmanuel akomeza asobanura inkomoko yabyo aho agira ati “Byatewe n’iki rero! Hari abajyaga bataha ubukwe, rimwe na rimwe wenda babivuze cyangwa batanabivuze, mwagerayo muzi ko bari bubasezeranye cyangwa bakorerwaho indi mihango y’idini ryabo uko biteganywa, bikarangira badasezeranye imbere y’itorero.”
Akomeza agira ati “Iyo buhindutse ubukwe bwa gipagani, muri Kiliziya Gatolika iyo ushyigikiye abantu bishyingiye, uba ukoze icyaha cyo kumugaragaro, ugahita ufungirwa amasakaramentu.”
Avuga ko bashyiraho izi ngamba, kwari ukurengera mbere na mbere umuntu wagiye ahandi hantu utagenzura, agiye azi ko bari busezerano, ariko birangiye badasezeranye. Avuga kandi ko uwagiye n’umutima mwiza wenda yanabivuze, yajya kubona akabona atashye ubwa gipagani, abakirisitu bakavuga ko yabutashye abizi akwiye guhagarikwa. ati “Icyo gihe ni njye ubyirengera.”
Padiri Emmanuel akomeza avuga ko hasigaye hari ikintu gikomeye, cyatumye batangira kwibutsa abakirisitu babo ikibaranga (identity). ‘Ko ari abakirisitu gaturika’.
Agira ati “impamvu ni uru runyuranyurane rw’amadini n’amatorero, rwatumye mu mitwe haza ikintu cyo kuvuga ngo byose ni kimwe, byose ni ugusenga. Ku buryo iyo yagiyemo aho ngaho gutyo, bishobora no kurangira yagiye no ku ifunguro cyangwa ku igaburo ritagatifu bo bita ngo ni igaburo ryera, akagaruka akabyitiranya n’ukarisitiya. Akaba yanahinira bugufi aho abonye hose.”
Avuga kandi ko ari uburyo bwo kubarera, kugira mbere yo kujya ahandi, bajye babanza bamenye ko bagiye ahandi ariko ari abagatolika, kuko ngo “hari abagenda, bagerayo bagatakaza ubugatolika.”
Atanga ingero z’iyo misengere bashobora kwiga ahandi nyamara itari umwimerere wa Gatolika, bababwira ngo basenge, bagasenga badakoze ku kimenyetso cy’umusaraba, bagafata imvugo y’abandi, imico y’ahandi, ku buryo ageraho ntamenye uwo yari ari we. Agira ati “za nshingano za njye zo kurinda ukwemera kwabo, nkaba nziteshutseho,a riko nabo bagendeye muri cya kintu cyo kuvuga ngo byose ni kimwe.”
Padiri Emmanuel Nsengiyumva agaragaza kandi impamvu ya gatatu y’aya mabwiriza ko ari uko ubundi ubusanzwe, umwana wiyubashye kandi umwana warezwe, atava mu rugo atavuze aho agiye! Ati “Nta muntu tujya twima uburenganzira bwe, ariko asiga abivuze.”
Uruhushya rwo gutaha ubukwe, ni urupapuro rwanditse rugasinywaho na padiri, ndetse runateyeho na kashi ya paruwase. Ni uruhushya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda Magana atanu (500Frw), kikaba kiriho imyanya y’abantu icumi, bashobora kugifatanya. Utashye ubukwe bw’umuntu wo mu rindi dini adafite uru ruhushya akaba ashobora gufatirwa ibihano birimo no guhagarikirwa amasakaramentu.
Cyakora ngo iri bwiriza ni umwihariko wa paruwasi Mwamikazi w’intumwa Nyamata, ntabwo ari irya diyoseze cyangwa idini muri rusange, n’ubwo hari andi madini bigenda bigaragaramo. Urugero ni nk’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rya Kindonyi mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki kibazo kiri hose! Ahubwo abantu nibajijuke
Ahubwo Padiri ashake uko ahugura abakirisitu be imyunvire yo gukunda no kubaha Kiliziya igere kurwego rwo kubaha rugari kuburyo nubwo bajya gutembera ahandi bagaruka ukwemera kwabo kugiswndereye.mirakoze
Nibabarire abakristu kuko nabo bategereje Impuhwe z’Imana.
Ese Yuda we ntashobora kuba yarababariwe niba yarihakanye Yezu ishuro 1,Petero wamwihakanye 3 we agahabwa Kiriziya ho Urutare yubatseho.
Twemera ibyo Kristu yavuze, ariko hakenewe abahamya nyabo b’Impuhwe z’Imana kurusha kubona abayobozi badashaka ko tubana na Roho z’abacu bazimiye ngo bisaba ikiguzi.
Ikiza nuko yisubiyeho, naho ubundi byari biturembeje gufunga amasakramentu atazi Aho twayaherewe.
Batisimu Ni imwe ikiza ibyaha, uwabatijwe n’undi wese turi abantu. Utabishaka azabikorere iwe gusa.
Murakoze!
Hhhhhhhh Padiri we ibyo nugukabya pe. Ushake uburyo wihugura.
Ibi ntibyari bikwiye twese Yuri umwe kubwo amaraso ya Yesu.
ibisobanuro bya Padiri ntabwo byumvikana habe na gato kuberako urebye neza usanga harimo kubuza abantu uburenganzira hakabamo no kutizera ko aba catholiques bafite imyumvire n’imyemerere ihamye.
byumvikane ko n’imyigishirize ye n’abo bafatanyije umurimo(ubuyobozi) nayo itari kurwego rwiza
Huuu ibinjya gunshya biranshyuha ibi bintu birasa nkibyo mu butetsi bwa habyarimana ni gurya byatagiye bita abantu ngo nabaswayili kubera ko badahuje ukwemera.ubuyobozi burebe neza bataza bakagarura ibyaragiye mu gihugu cyacu kiza kizira amacakubiri murakoze.
Ni byiza gutanga igitekerezo, ariko mujye mwandika ikinyarwanda gisomeka; ndavuga kirimo inyajwi, ingombajwi n’ibihekane bizima byemewe mu rurimi rw’ikinyarwanda. Urasoma ntiwumve icyo umuntu yashakaga kuvuga rwose pe!!!
Murakoze Padiri, kutugezaho ubusobanuro by’icyemezo mwafashe kijyanye n’impungenge mwagiriye abakirisitu muyobora kijyanye no kudataha amakwe mu yandi madini, ariko washingiye ko bashobora gukorerwaho imihahango ya gipagani n’ibindi ariko jye siko mbibona kuko warukwiye gufata umwanya uhagije ugaha abakirisitu inyigisho zimbitse ku bijyanye n’ukwemera gatolika bakamenya amahame nyayo yakiliziya, naho kubakumira n’ukubavutsa uburenganzira ku bavandimwe babo cg ubafata nk’injiji cg abana bato, niba ariko bimeze bazakuzwa cg bajijurwe n’ijambo ry’Imana uzabagaburira nta kindi ibindi bizizana, murakoze !
Najyaga nibwira ko abapadiri baba barize amashuri menshi bajijutse ariko uyu we aranyobeye! Imyumvire ye iraciriritse cyane. Gushaka gufungira abantu mu idini rye byanatuma banaryanga! Azababuza se no gusura abo mu yandi madini mu ngo zabo?
Murakoze Padiri, kudusobanurira icyaguteye gufata icyo cyemezo ariko biragaragara ko udashoboye kugira abakirisitu bawe aba gatorika nyabo ukoresheje inyigisho ihamye, iyo ubzcengezamo inyigisho ihamye ntiwali kuba ubafiteho ubwoba bwo gutakaza identity yabo cg ngo ugire ubwoba ko bakorerwaho imihango kuko abakirisitu uyobora atali abana cg injiji, niba aliko ubibona Bahe amata y’ukwemera aliryo jambo ry’Imana bazakura maze izo pungenge ufite zishire!
Ibi ni za indulugencia zagurishwaga muri kiliziya yo hambere. Ntabwo ibi bintu aribyo Padiri yisubireho ashake ubundi buryo bwo kubona amfranga cg kandi amenyeko idini rutabuza abantu kuba abavandimwe. Iri ni ivangura nkayandi mavangura yose
Erega ndabwisanzure tugifite kubanyarwanda igihe kizagera batubuzenogushingura uwotudasengahamwe