Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane kiyobowe na Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, yatangaje ko bari gutegura guha agahimbazamusyi abakinnyi bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Abakinnyi ba Rayon Sports bari bemerewe buri wese ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko kugeza ubu ayo mafaranga akaba ataratangwa.

Munyakazi Sadate yavuze ko ayo mafaranga bari kwisuganya kugira ngo bayatange, ariko abakinnyi batavuye muri Rayon Sports neza bakaba ntayo bazagenerwa.
"Nka komite nshya turi kwisuganya ngo dutange aya mafaranga, ariko hari abatazayabona nk’abakinnyi bavuye muri Rayon Sports nabi namwe murabazi"
"Nka Manzi se n’ubwo yanditse ibaruwa mugira ngo yagiye neza? Ako gahimbazamusyi se murumva yakabona? Sefu se murumva yakabona? Djabel se yakabona? abandi bo bazakabona"
Iki kiganiro cyabereye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove, ni ikiganiro Perezida wa Rayon Sports yavuze ko kizaba ngarukakwezi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ye munyakazi we! mwabanje mugacyira nurwo muriho? abasore bageze mubuki !! none ng urwo rusenda bararukeneye? ahhh! mwirwarize ninkunga babahaye ngo muve mu madeni????
Ntibakiyakeneye namwe ntimworohewe mubanze mukire amadene yabo mwirukana kuburyo bunyuranyije n’amategeko!abo bagiye muri APR barasubijwe hehe n’ubukene!
Ibyo singombwa kuko baragiye kdi
Ekipe ifite amadene president nabanze akemure ibibazo bye ereke gushora amafaranga mubidafitiye ikipe inyungu
Ibaze ubundise murakabaha baragakeneye? Mwumviseko muri APR haricyo babuze mubanze mwishyure imyenda mufite babarekurire imodoka yanyu yafatiriwe
UMUNTU ABURA SE NTABURA SHEBUJE .NIMUTEKE UBUTINDI UBUNDI HARI AYO BABASABYE.MURINDA KUBITANGAZA SE ABANDI BO BAYABONYE .MURAKOZE