Abagaragaraho isuku nke bazajya banengerwa mu ruhame

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko imiryango igaragaraho isuku nke igiye kujya inengerwa mu ruhame kugira ngo yikosore.

Ubukangurambaga ku isuku n'umutekano bwabanjirijwe n'urugendo ku maguru
Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bwabanjirijwe n’urugendo ku maguru

Guverineri Mufulukye avuga ko 90% by’indwara abantu barwara zikomoka ku isuku nke.

Avuga ko isuku yimakajwe mu miryango abantu bajya mu bitaro bagabanuka kandi kwimakaza isuku bitagombera ubukire.

Avuga ko mu rwego rwo kwimakaza isuku n’umutekano mu miryango, abazajya bagaragaraho isuku nke bagiye kujya bagayirwa mu ruhame, abafite isuku bahembwe.

Yagize ati “Iyo waje ugasomerwa mu ruhame iyo wagaragaye ko ari wowe wa nyuma mu bandi icyo ni igisebo tugendeye kuri icyo burya umuntu ahakura ingamba zo kugenda agakora neza, iyo umuntu agawa ni ukugira ngo akore neza.”

Guverineri Mufulukye avuga kandi ko abaturage mu midugudu bazisuzuma barebe urugo rufite isuku barushakire igihembo, akagari gahembe umudugudu urangwamo isuku bikomeze bigere ku karere hahembwe umurenge w’intangarugero.

Guverineri Mufulukye avuga ko umuryango uzagaragaraho isuku nke uzagayirwa mu ruhame
Guverineri Mufulukye avuga ko umuryango uzagaragaraho isuku nke uzagayirwa mu ruhame

Avuga ko ku rwego rw’umurenge bashobora no kuwuhemba imodoka byose ariko ngo bikazajyana n’ubushobozi.

Ibi Guverineri Mufulukye yabitangaje ku wa 06 Kanama 2019 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku isuku n’umutekano.

Ni ubukangurambaga buzamara umwaka ku nsanganyamatsiko igira iti “Duharanire kugira u Rwanda rukeye, rutoshye kandi rutekanye”.

Umuturage witwa Iribagiza Annonciate avuga ko isuku itagombera ubukire ahubwo ko kutagira isuku ari uburangare buvanze n’ubujiji.

Agira ati “Isuku mu rugo ntigombera ubukire nko gukurungira inzu bisaba amase kandi twahawe Girinka n’abaturanyi ntibayakwima, ibumba rirahari.

Jye mbona kenshi biterwa n’uburangare buvanze n’ubujiji. None se umuntu akwiye kumara umunsi adakarabye, akamara icyumweru atamesa amashuka, birababaje.”

Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bwabanjirijwe n’urugendo rw’amaguru.

Abaturage kandi basabwe kwirinda ibiyobyabwenge birimo inzoga ya Kanyanga n’izindi z’inkorano, basabwa no kwirinda amakimbirane mu ngo.

Abaturage na bo bavuga ko isuku itagombera amikoro ahubwo kutayigira ari uburangare buvanze n'ubujiji
Abaturage na bo bavuga ko isuku itagombera amikoro ahubwo kutayigira ari uburangare buvanze n’ubujiji
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka