Yahombeye miliyoni 10Frw mu nkongi yo ku Mashyirahamwe

Uwizeyimana Immaculée wacururizaga muri Nyabugogo ahitwa ku Mashyirahamwe mu murenge wa Kimisagara, ibintu bye byose bikaba byahiriye mu nkongi yadutse muri iyo nyubako ahagana saa sita z’ijoro ryakeye, avuga ko yamuhombeje asaga miliyoni 10.

RIB yahise itangira iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi
RIB yahise itangira iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi

Uwo mugore wacuruzaga resitora n’akabare, avuga ko inkongi yadutse amaze gukinga atashye, akiri hafi yumva baramuhamagaye bamubwira ko iwe hahiye, ni ko kugaruka asanga ibyo bamubwiye ni ukuri ndetse ngo ni na ho umuriro wahereye ukongeza indi miryango byegeranye.

Uwizeyimana avuga ko yari afitemo ibintu bitandukanye birimo intebe n’ameza, amafirigo, amakaziye y’inzoga, ibikoresho bitandukanye bya resitora n’ibindi, byose ngo bikaba byakongotse ku buryo ntacyo yaramiye nubwo Polisi itatinze kuhagera ngo izimye uwo muriro, ngo akaba yahombye asaga miliyoni 10Frw.

Abageze ahabereye iyo mpanuka bavuga ko yaba yatewe na gaze y’aho Uwizeyimana yakoreraga, gusa we arabihakana kuko avuga ko nta gaze yari agikoresha.

Agira ati “Nta gaze nari ngikoresha kuko nari narayihaye murumuna wanjye, jyewe nakoreshaga amakara kandi imbabura twari twazizimije kuko nta muntu urara mu nzu. Ntekereza ko umuriro waturutse mu ntsinga zo muri parafo kuko ari yo yahanutse ishya itwika ibintu byose”.

Munsi y'igorofa ririmo ahahiye imirimo yakomeje
Munsi y’igorofa ririmo ahahiye imirimo yakomeje

Uwo mugore avuga ko ahuye n’ikibazo gikomeye kuko nta bwishingizi yari afite, ngo akumva kongera kubona igishoro bizamugora.

Bamwe mu babonye iyo nkongi bavuga ko yari iteye ubwoba kuko umuriro ngo wari mwinshi cyane nk’uko bitangazwa na Twizeyimana Faustin wari uhari.

Agira ati “Nari ndi hafi y’aho hahiye, nagize ntya numva ibintu biturika buhoro nkagira ngo ni abarwana mu kabare. Ndebye mbona umwotsi mwinshi dutangira gutabaza kuko wari umuriro mwinshi ukabije, wazamukaga mu kirere ahubwo nari nzi ko inzu yose ishya”.

Undi ati “Umuriro ukimara kwaka twatangiye gukoresha kizimyamoto zo mu nzu zose zari zigikinguye biba iby’ubusa ahubwo ukiyongera. Umuriro rero watijwe umurindi n’amacupa ya gaze yari mu yindi miryango yahise ifatwa, byaturikaga ukagira ngo ni ibisasu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, Charles Havuguziga watabaye muri iryo joro, avuga ko inkongi yageze ku miryango itari mike ariko ko Polisi yagobotse.

Ati “Inkongi yageze ku miryongo 12 y’iyi nyubako, yacururizwagamo ahanini utubare na resitora, umuriro wari mwinsi ariko ubutabazi bwihuse kuhagera. Turashimira Polisi, ishami ryayo rizimya umuriro kuko yadutabaye bwangu, izana imodoka ebyiri zitangatanga iyo nkongi, izima bitageze ahantu hanini”.

Uyu muyobozi agira inama abacuruzi yo kugira umuco wo gushakira ubwishingizi ibicuruzwa byabo kugira ngo bagobokwe mu gihe habaye impanunka nk’iyi, kuko ngo mu bahuye n’icyo kibazo bose nta wari ubufite.

Nyuma yo kubarura ibyangirikiye muri iyo nkongi, Havuguziga yatangarije Kigali Today ko bifite agaciro ka miliyoni 250Frw.

Ahahiye ni mu igorofa ya nyuma y’iyo nyubako, by’amahirwa ahandi ntihafashwe kandi Imana ikaba yakinze akabako ntihagira umuntu uhasiga ubuzima cyangwa ngo akomereke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka