Young Grace yagaragaye mu bwato yambaye utwenda tugaragaza inda ye y’imvutsi

Umuhanzi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace, yashyize hanze amafoto yishimisha, ari mu bwato ndetse no mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu yambaye utwenda tugaragaza inda ye y’imvutsi.

Mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka, ni bwo amakuru yo kutwita kwa Young Grace yageze ahagaragara, uyu muhanzi na we ntiyabihakana, ahubwo avuga ko Imana yahisemo kumuha umugisha w’umwana mbere yo kumuha umugisha w’urugo.

Uyu muhanzi yatangaje ko umwana atwite yitwa Diamante, ndetse ko se w’uyu mwana yitwa Rwabuhihi Hubert [Piqué], akaba ari umusore bamaze igihe bakundana.

Muri Nzeri 2018, nibwo uyu mukunzi wa Young Grace ukina ruhago mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda, yambitse umukunzi we impeta y’urukundo amusaba ko yazamubera umugore.

“Ngo Bihabanye n’umuco” abanenze Young Grace kwerekana inda y’imvutsi
Umuhanzikazi Young Grace witegura kubyara, yavuzweho na benshi mu babonye amafoto yashyize hanze, agaragaza inda y’imvutsi, abwirwa ko bihabanye n’umuco ndetse uranga uwitegura kuba umubyeyi ndetse bamwe batangira kuvuga ko arimo ahemukira uwo yenda kwibaruka.

Ni amafoto yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ku bushake bwa Young Grace kuko ari we wayifotoje anayashyira ku rukuta rwe rwa Instagram. Ayo mafoto, agaragaza Young Grace asa n’utwaye ubwato bw’igiti akoresheje ingashya ariko inda n’amatako biri hanze, andi akamugaragaza ahagararanye n’umusare wari umutwaye amufashe ku mabere nabwo inda n’amatako bigaragara.

Imbuga nkoranyambaga zakwirakwije aya mafoto, bamwe batangira gushyiraho ibitekerezo bimwibasira bavuga ko nta mubyeyi w’umunyarwanda witegura kwibaruka ushyira inda y’imvutsi ahabona, ku buryo hari n’abavuze ko bishobora kumugiraho ingaruka zo kutabyara neza.

Umwe mu batanze ibitekerezo kuri Instagram, yagize ati “Akumiro karagwira….. ugafata inda y’imvutsi ugashyira hanze n’umukondo w’ababyeyi ugaragara koko!”

Undi agira ati “Abanyarwanda bakwiye kwigisha abana babo imyitwarire y’umubyeyi mbere y’uko bashaka. Ni gute nyoko atakwigishije ko inda y’imvutsi itirirwa yanitse ku gasozi? Ibyo wigira wabyumva neza ikujunguje mu gihe cyo kubyara kandi umenye ko Abanyarwanda bagira uko babayeho.”

Ibitekerezo byari byinshi kuri Instagram ya Young Grace, kugera igihe abikuriyeho byose ahita afunga umwanya w’ahatangirwa ibitekerezo, ariko amafoto ayarekeraho.

Hari n’uwatanze igitekerezo kivuga kiti “Ariko iyo nda mwavuze guhera mu kwa cyenda k’umwaka ushize tukaba tugejeje mu kwa munani, ntizamera nka ya diplome ye yo muri RTUC ko na yo twaherutse amafoto yo kudefenda ra?????”

Benshi mu batanze ibitekerezo, bagarukaga kuri iyi myitwarire niba ikwiye ku muntu witegura kwibaruka.

Young Grace yanze kugira icyo avuga kuri aya mafoto, ndetse yirinda kuvugana amagambo menshi n’umunyamakuru, ariko agaragaza ko amafoto yayashyize ku rubuga rwe yabigambiriye, n’ubwo atavuze ubutumwa yashakaga gutanga.

Reba indirimbo ya Young Grace yakoreye umwana we yenda kwibaruka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nezerwa ko akana kaje, Ibyo bindi byo gucira uwumubyeyi urubanza ntabgo aribyo. Ntabgo yasambanye, barakundanye, nanubu basubirana ntawamenya. Gutana ntanumwe abyifuza ariko bibaho.

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 7-08-2019  →  Musubize

Wa wundi yavugaga ngo "bari mu rukundo" yaramutaye.None agiye kurwana no kurera umwana wenyine.Bakobwa rwose mujye mushishoza,mureke kwiyandarika mubyita "kuba mu rukundo".Urukundo Imana idusaba si biriya bya Boyfriend-Girlfriend biba bigamije kwishimisha mu gitanda gusa.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

hitimana yanditse ku itariki ya: 7-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka