Prof. Shyaka yasabye ko abana 1,851 bagarurwa mu ishuri

Kuri uyu 06 Kanama 2019, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yasuye bwa mbere Ngororero kuva yagirwa Minisitiri, yirebera uko ubuzima buhagaze muri ako karere, hafatwa n’ingamba zirimo kugarura mu ishuri abana 1851 barivuyemo bitarenze uku kwezi.

Muri ibi biganiro, Minisitiri Prof. Shyaka yaganiriye n’abayobozi ku nzego zitandukanye zigize ubuzima bw’akarere bagera kuri 419. yabasabye gukora bidasanzwe kuko ari byo bitanga umusaruro mu buryo budasanzwe.

Minisitiri Prof. Shyaka yagize “Uburyo budasanzwe nibwo gisubizo, nibwo butanga ibisubizo byihuse by’ibibazo dufite kandi ibibazo byose ntitukabirebere ku karere, ahubwo tujye tubimanura nk’iby’abana bata amashuri, isuku nke n’ibindi ni ibibazo abayobozi b’Imidugudu n’Utugari bakemura.”

Ngororero nk’Akarere kegereye Rubavu n’utundi turere duhana imbibe n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyagaragayemo Ebola, Minisitiri Shyaka yakanguriye abaturage bako kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira Ebola, zirimo kongera isuku.

Minisitiri Shyaka ati “Ebola ni umushyitsi uri mu baturanyi bacu ariko twe tudashaka kuko aho yageze yica benshi, abakerarugendo ntibagaruke, byinshi birangirika. Kandi byaragaragaye ko twongereye isuku byakongera amahirwe menshi yo kuyirinda.”

Mu bibazo by’ingutu aka Karere ka Ngororero ubu gafite byiganjemo ingaruka z’ibiza aho imvura yo mu 2017 na 2018 yasenyeye abaturage benshi; Ikangiza imihanda, ibiraro n’amateme; Ndetse n’ibindi binyuranye birimo iby’abana bata ishuri ari benshi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari.

Basabwe kugarura mu ishuri abana barenga 1,800 bitarenze uku kwezi

Mu rwego rw’uburezi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yasabye ko abashinzwe uburezi mu Karere n’Imirenge bakorana n’abayobozi b’utugari n’imidugudu bakagarura mu ishuri abana 1,851 bataye ishuri, kandi bigakorwa bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2019.

Minisitiri Shyaka ati “Biteye isoni kwitwa Imparirwakurusha ufite abana barenga 1851 bataye ishuri. Ikerekezo cy’u Rwanda ni uko abana b’Abanyarwanda bose biga.”

Akarere mu kubakira imiryango 652 idafite aho kuba

Akarere kagaragaza ko gafite imiryango 288 iri mu basenyewe n’ibiza mu 2017 yo itarubakirwa, n’imiryango itishoboye 364 idafite aho kuba, kakaba gateganya kuba kamaze kububakira bose bitarenze tariki 30 Kamena 2020 kuko ngo ibyangombwa by’ibanze babifite, ndetse kakaba gafite n’ingengo y’imari y’amafaranga miliyoni 93 Frw azakoreshwa mu kugura amabati, n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Minisitiri Shyaka Anastase akaba yarashyizeho igihembo ku murenge muyifite ingo nyinshi uzatanga indi gusoza kubakira aba baturage badafite aho kuba bitarenze Ukuboza 2019.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari

Nyuma yo gusanga mu birombe 43 bicukurwamo Amabuye y’agaciro muri aka Karere ibyinshi bikora mu kajagari, ndetse no muri Kampani 23 izigera kuri 18 arizo zikora neza; Minisitiri Shyaka yasabye Akarere kwihutira gukemura ikibazo cy’akajagari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko uretse kuba ari imbogamizi ku mutekano w’ababicukuramo, bitanungura Akarere.

Akaba yanasabye ko Akarere gakora inyigo y’uko umutungo kamere gafite ungana kugira ngo bijye bigafasha mu kureshya abashoramari.

Asoza iki kiganiro, Minisitiri Shyaka yagarutse ku Bukangurambaga bw’Isuku n’Umutekano bwatangijwe ku ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa 06 Kanama.

Ati “Turifuza kubona abaturage bafite isuku ku mubiri no mungo zabo, isuku mu Dusanteri tw’ubucuruzi cyane cyane Resitora n’utubari, mu masoko aho duhahira; Ndetse no Gukemura amakimbirane yo mu miryango, guhashya ibiyobyabwenge n’ibindi bikibangamiye umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda.”

By’umwihariko yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Ngororero ko bitarenze mu Ukuboza 2019 isuku muri aka Karere yaba imaze kugera ku rwego rushimishije.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero NDAYAMBAJE Godefroid yadutangarije ko bagiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byagaragajwe ku gihe cyatanzwe, kandi bigakorwa ku bufatanye bw’inzego n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka