Meddy yateye utwatsi ibyo kuba afite ‘Fiancée’

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yateye utwatsi ibyo kuba Mimi Mehfira, umukobwa benshi bajya bita ko ari uwo benda kurushingana ko atari byo, ahubwo ko ari umukunzi usanzwe.

Umuhanzi Ngabo Medard muri studio za KT Radio mu mpera za 2018
Umuhanzi Ngabo Medard muri studio za KT Radio mu mpera za 2018

Ibi bije bikurikira amakuru amaze iminsi azenguruka, avuga ko uyu muhanzi Nyarwanda ubarizwa Dallas muri Leta ya Texas yaba yarambitse impeta y’urudashira amusaba kuzibanira akaramata uyu mukunzi we ukomoka muri Ethiopia.

Uyu muhanzi ufite indirimbo iri kubica bigacika yitwa All Night, yasobanuye ibi mu kiganiro yakoranye na BBC, asobanura ibijyanye n’igitaramo afite i Bujumbura mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Nta fiancée ndabona. Mimi ni umukunzi bisanzwe. Abantu bakomeje gukwirakwiza ibihuha by’uko twitegura kurushinga nyamara si ko bimeze. Wenda Imana nibishaka azambera fiancée.”

Meddy uzwi kandi mu ndirimbo yarebwe cyane kurusha izindi zose yakoze yitwa Slowly, yaje mu Rwanda avuye muri Amerika mu Kuboza 2018, ari kumwe n’umukunzi we maze bishimisha abakunzi b’uyu muhanzi cyane.

Meddy, mama we n'umukunzi we bari kwishimana kuri Noheli y'umwaka ushize
Meddy, mama we n’umukunzi we bari kwishimana kuri Noheli y’umwaka ushize

Kuri Noheli y’umwaka ushize, uyu mukunzi wa Meddy uzwi kandi ku gahimbano ka Mimi, yagaragaye ari kumwe n’umubyeyi wa Meddy bashyikiranye cyane, mu rugo aho atuye mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Remera.

Aba bombi bakunze kugaragara bagirana ibihe byiza kurusha ibindi ku micanga haba muri Amerika ndetse no muri Mexique, bigatuma benshi batekerezako baba benda kurushinga.

Muri iki kiganiro kandi, Meddy yabwiye itangazamakuru ko atekereza ibyo kujya akora igitaramo buri mwaka mu Rwanda, gusa ngo akaba akinoza uwo mushinga.

Meddy yakunze kuza ku isonga ry’abahanzi bakunzwe kurusha abandi kuva yatangira kwamamara mu Rwanda mu 2010 n’indirimbo ze za mbere nk’amayobera. Ubwo yimukiraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu muhanzi yakomeje kwamamara atari mu Rwanda gusa, ahubwo ari n’ahandi mu Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muransekeje kabisa.Ubundi se ko bamaranye imyaka n’imyaniko kandi babana mu nzu imwe,yaba FIYANSE we gute??? Mu Kinyarwanda kiza,uriya mukobwa bamwita Ihabara ya Meddy (Concubine mu Cyongereza).Ubundi kera umwana w’umukobwa yarangwaga no kubika ibanga ry’urukundo,agaseke ke kagahora"gapfundikiye",akazagapfundurira umugabo we babanje gutera igikumwe.Koko turi mu minsi y’imperuka.

gahinda yanditse ku itariki ya: 9-08-2019  →  Musubize

Meddy yavuze kenshi ko uriya mukobwa babana atari Fiancee we.Mujye mumenya ko isi yahindutse.Millions and millions z’abakobwa n’abahungu babana batarashakanye.Ni kimwe mu bintu bisenya ingo,kubera ko bakora ubukwe nyamara bali basanzwe bafite abandi babana.Kuba Imana itubuza gusambana ntacyo bibabwiye,amategeko y’Imana bayakuba na zero.Bibabaza Imana cyane itubuza gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

hitimana yanditse ku itariki ya: 9-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka