Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hateganyijwe umukino ubanza wa CAF Confederation Cup, aho AS Kigali izaba yakiriye KMC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mbere y’uyu mukino ikipe ya AS Kigali yahuye n’ikibazo cy’abakinnyi yaguze baturutse hanze bataremererwa gukina uyu mukino.

Nk’uko tubikesha Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali Kuradusenge Daniel, abakinnyi iyi kipe yaguze baturutse hanze ntibarabasha kubona ibyangombwa, kubera kugongwa n’itegeko rishya ryo kubona ibyangombwa.
Abakinnyi batemerewe gukina uyu mukino barimo umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, Haruna Niyonzima, ndetse n’abandi bavuye hanze nka EKANDJOUM ESSOMBE ARSTIDE PATRICK (Union De Douala - Cameroon) , MAKON NLOGI THIERRY (Coton Sport-Cameroon) ALLOGO MBA RICK MARTEL (Manga Sport- Gabon), FOSSO FABRICE RAYMOND (UMS De Loum- Cameroon).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|