Mushobora no gukora imodoka na telefone - Kagame abwira Indangamirwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye urubyiruko guharanira kugira ubumenyi bwisumbuye, bakabasha gukora ibihambaye nk’imodoka, za mudasobwa n’ibindi bikorerwa mu mahanga ya kure.

Yabivuze kuri uyu wa kane tariki 08 Kanama 2019, ubwo yasozaga icyiciro cya 12 cy’itorero Indangamirwa, rigizwe n’abanyeshuri biga muri za kaminuza zo hanze, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda, abanyehsuri babaye indashyikirwa bitegura kujya kwiga muri kaminuza, ndetse n’abakozi mu bigo bya Leta babaye indashyikirwa.

Urwo rubyiruko rwari rumaze ibyumweru bitandatu rutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho bahawe ubumenyi bw’ibanze ku masomo ya gisirikare bwari bufite 65% y’amasomo yose bahawe.

Bahawe kandi amasomo ku kumenya u Rwanda no kurukunda, intambwe y’intore, gutarama no guhiga, uburyo bwo kurinda igihugu, kandi biyubakamo imbaraga z’umubiri n’umutima.

Perezida Kagame yavuze ko itorero ari umwanya mwiza wo kumenya gukoresha ubumenyi baba bariherewemo, kandi rikababera icyerekezo kibafasha kumenya umusanzu bagomba gutanga mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Itorero riguha uburyo, impamvu, riguha icyerekezo kivuga ngo ariko ko wize imibare, wize ubumenyi, indimi, n’ibindi, ubukoresha ute, mu buryo bwo kwiyubaka, kubaka umuryango wawe no kubaka igihugu ngo kigere aho cyifuza kugera”!

Perezida Kagame yasabye urwo rubyiruko ko mu byo biga byose bakwiye gutekereza uburyo barushaho kongera ibikorerwa mu Rwanda, kandi bikaba ari ibintu byo ku rwego rwo hejuru ntibagarukire gusa mu gukora utuntu dutoya.

Ati “Iyo ndi mu modoka njya nibaza nti ariko imodoka ikorerwa he?Nkongera nkibaza nti ese kuki itakorerwa mu Rwanda?Kuki tugendera mu modoka zikorerwa ahandi gusa! Ni ukuvuga ngo tujya kuzigurayo tukazizana hano, ariko se twe tuzikoze tukazigurisha ahandi, si byo bifite inyungu!

Ni ukuvuga ngo kuzikora bishaka ubumenyi, kumenya uko ikintu gikorwa. Twe ntitugarukire gusa ku gukora umugati. Ugakora umugati ukavuga ngo ‘made in Rwanda’! Gukora umugati nabyo birimo ubumrnyi, ariko ubigereranije, gukora umugati no gukora imodoka, ubumenyi buratandukanye cyane”.

Perezida Kagame kandi yasabye urubyiruko kugendera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda batojwe, kuko kwitwara nabi bishobora no kubaviramo ko n’ubumenyi bafite bubapfira ubusa.

Abasoje iri torero bijeje Perezida Kagame ko amasomo yose baherewe muri iri torero bazayakurikiza uko yakabaye, by’umwihariko bakazarushaho kumenyekanisha u Rwanda mu bihugu bigamo, nk’uko byavuzwe na Bizimana Emmanuel umwe mu basoje itorero.

Yagize ati “Duhize gusigasira no kumenyekanisha umuco wacu, no kuwukundisha abanyamahanga, tubashishikariza gusura u Rwanda no kurushoramo imari. Kwigisha ururimi rw’ikinyarwanda ku bataruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye mu bihugu turimo”.

Abasoje itorero bose hamwe ni 698, barimo abakobwa 214, n’abahungu 484.Urubyiruko 78 baturutse mu bihugu 23 byo hirya no hino ku isi aho biga muri kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri turamukunda

niyonzima jean claude yanditse ku itariki ya: 11-08-2019  →  Musubize

Vieux wacu komeza ugaragaze ubudasa natwe abanyarwanda bingeri zose turagushyigikiye abatwanga bajye bamwarwa!

rwanda yanditse ku itariki ya: 9-08-2019  →  Musubize

muraho neza umusaza wacu turamukunda cyaneeeeee imana izamuhe imigisha myinshiiiiiii

niyonzima jean claude yanditse ku itariki ya: 11-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka