Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 kanama 2020, isoko rya Nyarugenge rizwi nka ’Kigali City Market’ ndetse n’iry’ahitwa ’Kwa Mutangana’, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yafunzwe by’agateganyo.
Umujyi wa Kigali wakunze kugaragara ku ntonde mpuzamahanda nk’umwe mu Mijyi ifite isuku ku rwego rwa Afurika.
Nyuma y’uko Icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda, kigatuma ubukerarugendo busubikwa igihe gito kugira ngo iki cyorezo gikumirwe; Abanyarwanda benshi bakumbuye gusura uduce tumwe na tumwe tubereye ijisho two mu gihugu.
Aba ni urubyiruko rw’abakorerabushake bibumbuye mu itsinda rizwi nka Youth Volunteers.
Nk’uko Kigali Today ibabera hirya no hino mu gihugu, yabateguriye amafoto yo guhera ku wa mbere w’icyumweru gishize, agaragaza uburyo izuba ryagiye rirenga mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Kuri uyu wa gatatu tariki 03 Kamena 2020, ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ingendo zo gutwara abantu kuri moto zongeye gusubukurwa, nkuko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa kabiri tariki 02 Kamena yabyemeje.
Umujyi wa Kigali ni wo mujyi uza ku isonga muri Afurika mu kugira isuku ndetse no kuba umujyi w’icyatsi kibisi bitewe n’ibimera biwurangwamo ku bwinshi. Imirimo yo gukomeza kubungabunga isuku muri uyu mujyi ndetse no kongera ubwiza bwawo binyuze mu bimera na yo yarakomeje mbere no mu gihe cya #GumaMuRugo.
Nyuma y’icyumweru imirimo isubukuwe mu Mujyi wa Kigali, irungu ryari rimaze ukwezi kurenga muri uyu Mujyi ryatangiye gushira.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yafashe imyanzuro inyuranye irimo no kwemerera imwe mu mirimo yari yarahagaze kongera gusubukura, ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Itariki ya 01 Gicurasi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’amahanga, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umurimo. Muri uyu mwaka, uyu munsi wiziihijwe mu gihe Abanyarwanda basabwe kuguma mu ngo zabo, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange.
Agace ka Remera mu Mujyi wa Kigali, ni kamwe mu dukunze kurangwamo ibikorwa binyuranye bituma hakunze kurangwa urujya n’uruza rw’abantu. By’umwihariko, aka gace kazwiho kugira umubare munini w’utubari, ubundi hakaba Inyubako y’imyidagaduro ‘Kigali Arena’, Sitade Amahoro na Sitade Ntoya, bituma haba abantu benshi kubera (…)
Kuva Leta yashyiraho ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, imyinsi mu mirimo yarahagaze, hasigara gusa imirimo itangirwamo serivisi za ngombwa nk’ubuvuzi, ubucuruzi bw’ibiribwa, amabanki n’indi.
Nyuma y’uko gahunda ya Guma mu rugo igamije gufasha Abanyarwanda kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange itangijwe mu Rwanda, benshi bibazaga niba agace ka Biryogo na Nyamirambo gakunze kugaragaramo urujya n’uruza amanywa n’ijoro, kazabasha kuyubahiriza.
Buri mwaka tariki ya 22 Mata, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe isi dutuyeho. Ubu muri 2020, uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 50, gusa ibyinshi mu bikorwa bisnzwe bikorwa kuri uwo munsi ntibyakozwe, kuko ubu isi yugarijwe n’icyorezo Coronavirus.
Ahagana saa sita kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2020, ikirere cy’i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda cyaranzwe n’ibicu byakurikiwe n’imvura.
Kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 21 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Muri yo, harimo ko abantu bagomba kuguma mu ngo, bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa, harimo ko amasoko n’amaduka bifunze, uretse gusa ibicuruza (…)
Umuhanda Huye - Rusizi ni umuhanda agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda kanyuzemo. Uyu muhanda ukaba urangwa n’uduce twinshi dutohagiye kuburyo abitabiriye iri rushanwa banaboneyeho akanya ko kubona ibyiza bitatse u Rwanda.
Mu ijoro ryo ku itariki 31 Ukuboza 2019, Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye abantu barenga 1000 b’ingeri zitandukanye mu gitaramo cyinjira mu mwaka wa 2020, cyabereye muri Kigali Arena.
Umushyikirano wa 17 wasoje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019, wagaragayemo umwihariko wo kwimakaza imyambaro ikorerwa mu Rwanda. Ibi birashimangira Politike y’Igihugu yo gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka Made in Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano yitabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku isi, aho baba baje guhura na bagenzi babo mu Gihugu bakungurana ibitekerezo mu buryo bwo kwihuta mu iterambere, banarushaho gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho kugira ngo bitazasubira inyuma.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2019, Perezida wa Repubulika, akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasore n’inkumi 320, barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera.
Ku wa kane tariki ya 14 Ugushyingo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta ndetse n’abayobozi mu ngabo z’igihugu bari beherutse guhabwa imyanya.
Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abayobozi mu gisirikare, baheruka guhabwa imyanya.
Nyuma y’imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, Kigali Today yagufatiye amafoto, akwereka uko ikirere cyasaga.
Dr. Thomas Muyombo uzwi mu muziki ku izina rya Tom Close, kuri uyu wa kane tariki 07 Ugushyingo 2019, yasusurukije abaganga bagenzi be ndetse n’abayobozi bitabiriye inama yabahuje na Perezida Kagame.
Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2019, muri Kigali Arena habereye imikino ya BK All Star Game, ihuza abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2018/2019.
Ubwuzu, urugwiro n’urukumbuzi, ni bimwe mu biranga abahurira mu nama ya Unity Club, dore ko abenshi baba badaherukana kandi baragiranye ibihe byiza mu nzego za Leta bagiye bakoreramo.
Nyuma yo kuva mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent, abana bo mu itorero Intayoberana basusurukije abitabiriye ibirori byo gutaha ibibuga bya Basketball byatanzwe na NBA Africa.
I Kigali ku wa 09 Ukwakira 2019 hatangiye ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka Youth Connekt Africa 2019. Ni ihuriro ryitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi icumi biganjemo abo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 30 Nzeri 2019, saa moya n’iminota 50, ikirere cy’i Kigali cyaramutse cyijimye bitewe n’imvura.