Bidatinze moto zikoresha lisansi zirasimbuzwa izikoresha amashanyarazi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ateguje abamotari ko mu Rwanda moto zigendeshwa na lisansi zigiye kuvaho mu gihe cya vuba hakazakurikiraho imodoka.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije urubyiruko rwaganiriye nawe mu ihuriro ngarukamwaka ryiswe ’MeetThePresident’, ko hagiye gukoreshwa moto zigendeshwa n’amashanyarazi gusa.

Yagize ati"Turashaka ko mu Rwanda twagira moto zikoresha amashanyarazi gusa, ziriya zindi zose ziratwangiriza umwuka duhumeka, ubwo tuzava aho tujya no ku mamodoka".

"Ariko ntabwo tuzajya tubambura ngo tubagurishe izo ngizo, tuzashaka uburyo tuzigurana".

"Ab’umwuga wa moto ndagira ngo mbateguze kugira ngo muzadufashe kubyihutisha igihe bizaba byatangiye"!

Muri MeetThePresident yabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2019, hari benshi basabye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, barimo abakobwa batagize amahirwe yo kurangiza kwiga.

Perezida wa Repubulika kandi yamaganye imyumvire y’urubyiruko rwemera gushukwa n’abababwira ko bagiye kubahesha ubukire, abihereye ku rubyiruko ruherutse kubyiganira muri "Convention Center" rubwiwe ko rugiye guhabwa amafaranga.

Kigali today yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Ampersand giteraniriza mu Rwanda moto zitwarwa n’amashanyarazi, akaba yatangaje ko bishimiye icyemezo cy’Umukuru w’Igihugu.

Josh Whale asobanura ko moto zigendeshwa na batiri zasharijwe ku mashanyarazi zizaba zigurwa amafaraga make kurusha izikoresha essence.

Agira ati”Kuri ubu dufite bene izo moto 10 mu Rwanda, turakomeje amavugurura turushaho gukora batiri zishiramo umuriro hashize igihe kinini, izo dufite ubu umuriro ushiramo moto imaze kugenda byibura ibirometero bibarirwa hagati ya 40-60”.

“Turimo gushaka igishoro cyatuma twagura ibyo dukora, ariko uruganda rwo hanze dukorana narwo rufite ubushobozi burenze guhaza isoko ryo mu Rwanda”.

Avuga ko batiri ya moto kuri ubu isharijwa mu gihe cy’isaha imwe ikaba yuzuye, kandi ko igiciro cyo gusharija gihendutse kurusha icyo abantu bakoreshaga mu kugura lisansi, kuko ngo kizaba ari nk’amafaranga 3,500.

Josh akomeza agira ati“Mu gihe kingana n’umwaka wose umumotari azaba ashobora kuzigama amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 400 n’ibihumbi 600”.

Umva uko umukuru w’igihugu yavuze ibyerekeranye na moto zikoresha amashanyarazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mubyukuri ngewe biranshimishije cyane kudushakira imibereho myiza izira ubwandu bwumwuka kd hakemutse nishira rya esance kubamotari bafataga agace ka L bagafata urugendo mukanya ngo esance irashize!!! Ark ngewe ndabona Hari nimpungenge,ko battery ikora40-60km igashiramo umuriro kd harumumotari ukora nka200km bazatanga nabaterry ya reserve mugihe essance imushiranye?niba azayihabwa bizaba byoroheye umuchofer guhinduranya izo baterry?Ese ntibishoboka ko hashyirwa enstration murizi zisanzwe hatabayeho chencing igoranye? Ese kohagisohoka izindi zishyashya nkizisanzwe? Ese umuguzi niwe uhitamo iyo yishakiye? Cg nitegeko? Murakoze kubwubugororangingo nokudutega amatwi.

Ukwizagira Augustin yanditse ku itariki ya: 19-09-2019  →  Musubize

ni byiza pe ariko twe nkaba mortal pe rwose nibadufashe izomoto zibe zihari zizagurwe naba Crient bashya izi zihari ntibazice izi moto dukoresha iyo ufitemo Esance ihagije uragenda ntakibazo ubwo se izo mugihe ugeze aho utabona Battery’ murumva byagorana kuhikura bitewe nuwariwee Murakoze

emny yanditse ku itariki ya: 17-08-2019  →  Musubize

ni byiza pe ariko twe nkaba mortal pe rwose nibadufashe izomoto zibe zihari zizagurwe naba Crient bashya izi zihari ntibazice izi moto dukoresha iyo ufitemo Esance ihagije uragenda ntakibazo ubwo se izo mugihe ugeze aho utabona Battery’ murumva byagorana kuhikura bitewe nuwariwee Murakoze

emny yanditse ku itariki ya: 17-08-2019  →  Musubize

Ni byiza kubungabunga ibidukikije turwanya inyuka mibi iva mu binyabiziga,ituma duhumeka numwuka mubi
Ariko dutekereze no ku nganda zirekura iyi myuka mibi.Ese twakora iki?
Nazo byaba byiza zihinduriwe imachini zikoresha hagakorwa iza battery nazo kuko zirekura umwuka mubi haba kubimera ndetse natwe ubwacu.
Ariko twizeyeko gahoro gahoro igihugu cyacu turi mwiterambere twihuse na b yo birunyuma turabyizeye.MURAKOZE CYANE,

Nshimiyimana Viateur yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka