Nyuma ya NEGA na Rambura, indwara yo kugaragurika hasi yageze no muri Rega

Indwara yanegekazaga amaguru mu mashuri ya Gashora "New Explorers Girls Academy (NEGA)" na GS Rambura Filles (Saint Rosaire) muri Nyabihu, yageze muri GS Rega(Bigogwe).

Abanyeshuri muri NEGA bafatwaga no kunegekara amaguru kugeza ubwo bananirwa kugenda
Abanyeshuri muri NEGA bafatwaga no kunegekara amaguru kugeza ubwo bananirwa kugenda

Muri uru rwunge rw’amashuri rwa Rega Catholique, narwo ruherereye mu karere ka Nyabihu, abana ngo bafatwa n’uburwayi bubagaragura hasi bagasaza imigeri n’amaboko, nyuma y’iminota nka 30-40 bakabyuka bakize.

Iyi ndwara yadutse ku wa kabiri tariki 06 Kanama 2019, kugeza ku wa gatanu tariki 09/8/2019 ngo yari imaze gufata abana 22, nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi wa GS Rega, Uwimana Jean-Marie Vianney.

Agira ati"Tubona umwana afatwa yikubita hasi, akagaragurika afite imbaraga nyinshi ku buryo hagize ikintu kimuri iruhande cyamukomeretsa".

"Abaganga baraje barabaganiriza kuko nta wundi muti twabaha, tubwirwa ko ari indwara y’imitekerereze n’imyemerere kandi yandura ku muntu wayitekerejeho, ikaba ikunze kwibasira abakobwa kuko ngo ari bo bagira amarangamutima menshi".

"Kugeza ku wa gatanu tariki 09/8/2019 byari bimaze koroha kuko hafashwe umwana umwe gusa, ariko bitewe n’uko abana biga bataha, turacyategereje kureba uko bigenda nibongera gutangira amasomo kuri uyu wa kabiri".

Uwimana avuga ko muri iyi "week-end" yose nta mubyeyi wigeze urahamagara ku ishuri ngo abamenyeshe niba hari umwana wafatiwe n’uburwayi mu rugo iwabo.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’amashuri ya NEGA mu Bugesera na GS Rambura Filles(Saint Rosaire muri Nyabihu), bwatangarije Kigali today ko indwara iteye kimwe n’iyo muri Rega, ho ngo yamaze kuba amateka muri ayo mashuri.

Muri GS Rambura naho barwaye indwara imwe mu gihe kimwe na NEGA, bagenzi babo bakajya bagenda babateruye
Muri GS Rambura naho barwaye indwara imwe mu gihe kimwe na NEGA, bagenzi babo bakajya bagenda babateruye

Abaganga bakurikiranye iby’iyi ndwara yiswe "conversion disorder cyangwa "trouble somatoforme", yadutse ahagana mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize wa 2018, bavuga ko muri NEGA na Rambura yarangiye mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka wa 2019.

Muganga w’indwara zo mu mutwe mu kigo kivura abazahajwe n’ibiyobyabwenge, Dr Butoto aragira inama ubuyobozi bw’ishuri rya Rega, kudakomeza kugaragaza ko hari ikibazo gikomeye, kuko ngo ari byo byatuma abana bakira vuba.

Agira ati"Iyo twabaga twahuruye twese abana babonaga ko hari ikibazo gikomeye bagafatwa ari benshi, ariko nyuma yaho twaretse gushungera ukibazo turacyoroshya tunabereka ko ari ibisanzwe, bahise bakira".

Abangaga bavuga ko "trouble somatoforme" ari ubwoba bwaduka mu kigo cyangwa mu gace runaka gihurirwamo na benshi, ariko abantu bakaba badashobora kwiyumvisha no gusobanura ibyabayeho.

Ikaba ari yo mpamvu ngo nta munyeshuri mu bafashwe n’ubwo burwayi ubasha kumenya no gusobanura ibyamubayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka