Abana baryohewe na weekend ya nyuma ya Expo (Amafoto)

Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu bari uruvunganzoka mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo, cyane ko ari yo weekend ya nyuma yaryo, abana na bo bakaba bari benshi ahanini bishimisha mu mikino inyuranye yabagenewe.

Ababyeyi na bo baba baherekeje abana babo kuko iyo mikino yose bayijyamo ari uko bishyuye, gusa bavuga ko ari byiza kuhazana abana, kuko ngo nyuma ibyo babasabye gukora bituma babikorana umwete nk’uko umwe muri abo babyeyi utashatse ko izina rye ritangazwa abivuga.

Yagize ati “Ibi ni byiza kuko iyo umwana wamuzanye hano yishima cyane, agahura n’abandi bana bityo akazajya ahora yumva yagaruka. Nk’umubyeyi rero iyo ngize icyo musaba gukora agikora yihuse kandi neza, mu ishuri agashyiramo umuhate kugira ngo azatsinde neza. Bizatuma mugarura hano ubutaha”.

Uretse imikino, abana banashimishwa no kubashushanyaho mu gahanga ndetse no kubagurira utuntu dutandukanye two kurya nka ice cream, bombo, yogurt n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka