Ebola ntishobora gukomeza kuba ikibazo duhari – Abize ubuvuzi i Burera

Abize ubuvuzi muri Kaminuza ya UGHE (University of Science in Global Health Equity) baravuga ko ubumenyi bahawe buhagije ku buryo bizeye badashidikanya ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyorezo nka Ebola.

Jabo Nicole witeguye gutanga ubufasha mu guhashya ibyorezo byugarije Afurika
Jabo Nicole witeguye gutanga ubufasha mu guhashya ibyorezo byugarije Afurika

Umwe muri abo banyeshuri witwa Jabo Nicole, nyuma yo gushyikirizwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza y’Ubuvuzi (University of Science in Global Health Equity), asanga ubumenyi bahawe bushobora kubabafasha mu guhangana n’ibyorezo birimo Ebola.

Uwo mukobwa, aganira na Kigali Today ku cyumweru, tariki 11 Kanama 2019 mu muhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master of Science in Global Health Delivery) wabereye ku cyicaro cy’iryo shuri i Butaro mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, yatanze ihumure ku mpungenge z’ibyorezo byugarije umugabane wa Afurika.

Yavuze ko mu byo baminujemo, harimo no guhangana n’uburyo bwo gukemura ibyo bibazo, hadategerejwe ubufasha bw’impuguke zituruka ku yindi migabane y’isi.

Yagize ati “Ibibazo bya Ebola bihangayikishije Afurika, ni ikibazo no mu masomo batwigishije uburyo tubyegera.

Ntabwo byemewe ko ikibazo nka Ebola gikomeza kuba icyorezo mu bihugu by’abaturanyi kandi duhari, ni ikibazo kimaze imyaka myinshi, kimaze imyaka 50. Ni ngombwa ko twe ubwacu Abanyafurika, duhaguruka kugira ngo tubikemure kuko ntiwahora utegereje imfashanyo zo hanze kugira ngo bagukemurire ibibazo”.

Jabo kandi yavuze ko, nyuma yo kurangiza amashuri akaba ageze ku rwego ruhanitse mu buvuzi, ko yiteguye gufata inshingano zo kurwanya ibyo byorezo byugarije abaturage.

Agira ati “Ni ibintu nkanjye ubwanjye nshaka gufata muri Responsabilité (mu nshingano), kugira ngo ibyo bibazo by’ibyorezo bihagarare”.

Jabo Nicole na Madame Jeannette Kagame ku munsi wo gushyikirizwa impamyabumenyi zabo
Jabo Nicole na Madame Jeannette Kagame ku munsi wo gushyikirizwa impamyabumenyi zabo

Yagarutse ku bumenyi akuye muri iyo kaminuza, avuga ko yiteguye kububyaza umusaruro, avuga naho azakura imbaraga mu bimutera kwiha intego ihanitse nk’iyo.

Agira ati “Ikintu nize hano cyamfasha gukemura ibyo bibazo, harimo gutekereza ku mikoranire aho ngomba kwegera abandi bahanga, tugahana ibitekerezo tukazamura ubushobozi budufasha kwikemurira ibibazo”.

Yatanze ingero kubo areberaho mu bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyo byorezo no guteza imbere ubuzima.

Ati “Ndashaka ko mu bumenyi nahawe, ngomba kuba muri bamwe mubatangije ibikorwa by’ubuvuzi. Urugero nka ba Dr Binagwaho, ni abantu bakora ibintu bihanitse kandi bigirira akamaro isi yose.

Murabona nka hano i Burera hubatse Kaminuza yacu, nta muntu watekerezaga ko ishuri nk’iri ryaba hano, bimpa imbaraga, kuko hari ikintu wakora ku isi hose uturutse no mu gihugu nk’u Rwanda”.

Avuga ko urugendo rwo kurwanya ibyorezo nka Ebola yarutangiye aho ubu akora muri gahunda y’ubuvuzi (one-Health) ireba ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije.

Ati “Nkora muri département yitwa ‛one health’, ireba ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije. Rero Ebola ni ikibazo gifite icyo gihuriyeho n’ibyo bintu byose.

Mu byo ntekereza gukora, ndashaka ko nk’u Rwanda tuzirinda bihagije kandi tukagira icyizere ko ibyo byorezo bitazigera bigera hano mu Rwanda”.

Ngo mu kurwanya ibyo byorezo, Jabo yiteguye gukorana na Leta, mu gushyira imbaraga muri iyo gahunda, hagendewe mu bushakashatsi bwimbitse mu kuvumbura uburyo bufatika bwo kurwanya Ebola n’ibindi byorezo.

Uwo mukobwa avuga ko gahunda y’ubuvuzi yayinjiyemo ayikunze, aho yabaga muri Amerika aremera arataha agamije gutanga ubufasha muri gahunda y’ubuvuzi mu gihugu cye no muri Afurika muri rusange.

Ngo gukora ibyo akunda ni byo bizamufasha kugera ku ntego yihaye yo kugira uruhare mu gukumira ibyorezo.

Ati “Naje mvuye hanze, abantu benshi bakambaza impamvu mvuye mu gihugu gikize nkagaruka mu Rwanda. Mu by’ukuri, nari mfite ubwo bushake bwo kuza gukorera igihugu cyanjye. Kubona Kaminuza nk’iyi iri ahantu mu Rwanda, nkabasha no kujya mu baturage nkamenya ibibazo bihari, biramfasha cyane kugira ngo nzabashe gufasha abaturage nzi neza ubuzima babayemo”.

Jabo arasaba abanyeshuri gutinyuka gusaba kwiga muri kaminuza ya UGHE, kuko ngo hari abahatinya ntibahasabe.

Abasaba kwigirira icyizere nk’uko na we yacyigiriye yigana n’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza zizwi ku isi akarenga agatsinda neza.

Ati “Mu by’ukuri niganye n’abanyeshuri baturutse mu bihugu hirya no hino ku isi bafite ubuhanga buhanitse, ariko nigirira icyizere nigana na bo kandi ndatsinda. Ndasaba barumuna bacu kwigirira icyizere, bagasaba kuza kwiga hano muri iri shuri riri ku rwego rwo hejuru. Hari abanyeshuri benshi batinya kuhasaba kuko baba bumva ko ari ishuri rihenze cyane, nyamara ni ishuri rifasha buri wese urigana bitewe n’ubushobozi buri muntu afite”.

Uwiga muri iyo Kaminuza yirihira, yishyura agera mu bihumbi 54 by’Amadolari ya Amerika ku mwaka, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 49 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abanyeshuri 46 ni bo barangije amasomo yabo mu mwaka wa 2018/2019, bakaba baturuka mu bihugu 11 byo hirya no hino ku isi.

Inkuru bijyanye:

Burera: Abarangije muri Kaminuza y’Ubuvuzi basabwe guhangana n’ibyorezo nka Ebola

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka