Muracyari bato, ntimukwiye kubura ubuzima kubera inzoga - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, byaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye, kuko bibangiriza ubuzima bikaburizamo intego bari bafite.

Yabivuze ubwo yaganiraga n’urubyiruko rubarirwa mu bihumbi bitatu rwitabiriye ibiganiro byitwa ‘Meet The President’, bihuza umukuru w’igihugu n’inzego zinyuranye z’Abanyarwanda baba mu Rwanda n’abaturuka hanze.

Muri ibyo biganiro, Perezida Kagame yashimiye urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro muri rusange, ndetse anashimira abatanze ibiganiro by’umwihariko.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo igihugu cyifuza muri ibi biganiro ari uko urubyiruko rwumva ko nta wundi uzateza igihugu cyabo imbere atari bo ubwabo.

Yibukije urubyiruko ko n’ubwo biga bakagira ubumenyi mu bintu binyuranye byubaka igihugu, ntacyo bashobora kugeraho igihe badafite ubuzima bwiza.

Yagize ati “Mwebwe urubyiruko zo ngufu z’u Rwanda rw’ejo, muriga mukagira ubumenyi kandi ni ngombwa. Ariko ubwo bumenyi, bugomba kuba mu muntu muzima. Ni ho bihera. Mugomba kugira ubuzima buzima. Kugira ngo tuganire, tubatoze, tuzahora tubatoza, urubyiruko musabwa kugira ubuzima bwiza”.

Perezida Kagame kandi yibukije urubyiruko ko muri iyi si huzuyemo amahirwe menshi, ariko ko hari n’ibintu bibi biza bikayivangamo, kandi akenshi abantu bakitiranya amahirwe meza n’ibintu bibi.

Ati “Abantu batoya mugomba kumenya guhitamo ibibakwiriye, kandi bizabafasha kubaka umuryango wanyu. Ntimugafate byose”.

Perezida Kagame yagarutse ku biyobyabwenge nk’ikibazo cyugarije isi muri rusange, asaba urubyiruko rw’u Rwanda kubyirinda.
Ati “Ubisanga ahantu hose. Mu mashuri, ku muhanda, hanze, ndetse ho hari na byinshi kurusha hano. Abantu bamwe bakabihugiramo bikabangiriza ishoramari bikorera, n’iryo bakorera igihugu cyabo.

Muri ibyo biyobyabwenge hari ibyoroshye hari n’ibikomeye. Ariko ndashaka no kubabwira ko n’ibyoroshye atari ngombwa. Niba mwabyirinda mubyirinde”.

Yunzemo ati “Inzoga na zo zirangiza, kandi zishobora kwirindwa. Kwangiza kwazo kandi ntibyoroshye, kuko zangiza gahoro gahoro. Ukazinywa nyinshiiii, niba mugenzi wawe yagutinyutse akakubwira ati ko wanyoye nyinshi, uti jyewe! Ko ntanasomyeho! Kandi ubwo aragenda agwirirana, ariko ntashobora no guhagarara ku maguru abiri, ahubwo akeneye aka gatatu”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko iki kibazo gihangayikishije cyane, agendeye kuri raporo za polisi y’igihugu ku mpanuka zo mu muhanda, zigaragaza ko inyinshi ziterwa n’ubusinzi.

Ati ”Bivuze ngo ubuzima bwanyu, muracyari bato, muba mukwiye kumva ko mufite ubuzima burebure. Kugira ngo rero ubugabanye kubera inzoga, ntabwo byakumvikana.
Ibyo mvuga nabijyamo inama gusa, simfite ubushobozi bwo kubihagarika, ariko ntibyambuza kujya inama, kugira ngo mukwigenzura kwacu twirinde”.

Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro rwashimiye perezida Kagame wigomwa umwanya akaganira na bo, bamwizeza ko bagiye guhagurukira rimwe bagateza imbere igihugu, kandi ibi bikava mu magambo gusa bikajya mu bikorwa.

Mu biganiro uru rubyiruko rwahawe n’abayobozi banyuranye ndetse n’urundi rubyiruko bagenzi babo, rwibukijwe ko rufite ubumenyi mu bintu binyuranye kandi bikenewe mu kubaka igihugu, rusabwa kubishyira mu bitekerezo kuko ari rwo rugomba kubaka igihugu rudategereje abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka