MINALOC yamaganye iby’icyemezo cyo gutaha ubukwe, Padiri abisabira imbabazi

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019, Padiri mukuru wa paruwasi gatolika Mwamikazi w’Intumwa/Nyamata, akuyeho icyemezo cyemerera umukirisitu w’iyo paruwasi gutaha ubukwe mu rindi dini anasaba imbabazi abo ‘cyabereye imbogamizi’. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yamaganye iby’iki cyemezo avuga ko kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri Shyaka Anastase yamaganye iby'uko umunyarwanda yasaba uruhushya ngo abone gutaha ubukwe bw'undi munyarwanda
Minisitiri Shyaka Anastase yamaganye iby’uko umunyarwanda yasaba uruhushya ngo abone gutaha ubukwe bw’undi munyarwanda

Ni nyuma y’uko Kigali Today isohoye inkuru ifite umutwe ugira uti‘Umugatolika w’i Nyamata ntiyemerewe gutaha ubukwe mu rindi dini adafite uruhushya rwanditse’, benshi mu bayisomye bakaba baramaganiye kure ibyakozwe n’uyu mupadiri bavuga ko bibangamiye ubumwe bw’Abana b’Imana n’ubw’Abanyarwanda by’umwihariko.

Mu ibaruwa yanditse akanayishyiraho umukono 19h50, Padiri Emmanuel Nsengiyumva ukuriye paruwasi Mwamikazi w’Intumwa, yakuyeho icyo cyemezo guhera ku isaha urupapuro yanditse yarushyiriyeho umukono.

Yaboneyeho kandi gusaba imbabazi abo icyo cyemezo cyaba cyarabereye imbogamizi.

Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi uwo ari we wese icyo cyemezo cyabereye imbogamizi mu bwisanzure bw’abana b’Imana ariko cyane cyane mu bumwe bw’Abanyarwanda; si icyo cyari kigambiriwe nshyiraho icyo cyemezo cyanditse.”

Iyi ni yo baruwa ya Padiri Emmanuel Nsengiyumva asaba imbabazi
Iyi ni yo baruwa ya Padiri Emmanuel Nsengiyumva asaba imbabazi

MINALOC yamaganiye kure iki cyemezo ivuga ko kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda

Ubwo yari yifatanyije n’abakristu b’itorero EPR mu gusoza Igiterane ngarukamwaka gihuza abakristu b’iri torero n’abashumba mu karere ka Rwamagana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yamaganye ibyo gusaba uruhusa kugira ngo wemererwe gutaha ubukwe bw’undi muntu.

Yagize ati “Igihugu cyacu twiyemeje kurwanya amacakubiri ayo ari yo yose kandi dukomeye ku ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge. Ntitwakwemera ibyo kubwira Abanyarwanda ngo ntujye kwa mugenzi wawe kuko mudahuje ukwemera. Twubahe igihugu n’amahame remezo yacyo.”

Padiri Emmanuel Nsengiyumva uyobora paruwasi Gatolika ya Nyamata washyizeho akanakuraho iby'uruhushya rwanditse rwo gutaha ubukwe
Padiri Emmanuel Nsengiyumva uyobora paruwasi Gatolika ya Nyamata washyizeho akanakuraho iby’uruhushya rwanditse rwo gutaha ubukwe

Prof. Shyaka yavuze ko idini rizana ibyo gusaba kwemererwa ngo umuntu abashe gushyigikira mugenzi we mu birori riba ritangiye kuzana amacakubiri, bityo nka Leta y’u Rwanda bakaba batakwemera ko ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwimakaje rikandagirwa.

Prof. Shyaka yasabye amadini kwirinda ikintu cyose cyakubakirwaho amacakubiri mu Banyarwanda, cyaba gishingiye ku moko, ku gitsina ku madini cyangwa ikindi.

Yasabye kandi ihuriro ry’amatorero n’amadini ko ryakora ku buryo barushaho gukorana kuva hejuru kugera hasi, kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe biri mu nyungu za benshi himakazwa ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Paruwasi Mwamikazi w'Intumwa Nyamata
Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa Nyamata
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

Vyukuri uwo Mu padiri amategeko yakoresheje si Ayo yihimbiye.N’amategeko henshi muri kiliziya atari no mu Rwanda bagenderako.ahubwo mu Rwanda biza kubangamira aba canke bariya bivanye n’amateka y’igihugu.ubundi nta kibi murivyo yaragamije twese nuko twakuze twumva ko naho aba Ari umwana wawe yahinduye akaja mwi dini atabatirijwemwo ko abamuherekeza babanza kubisabira uruhusha .ibitandukanye iyo yavutse akabatirizwa mw’idini Atari katolika ku mugira mubukwe nibisanzwe nta ruhusha asaba

Ntakirutimana chantal yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Vyukuri uwo Mu padiri amategeko yakoresheje si Ayo yihimbiye.N’amategeko henshi muri kiliziya atari no mu Rwanda bagenderako.ahubwo mu Rwanda biza kubangamira aba canke bariya bivanye n’amateka y’igihugu.ubundi nta kibi murivyo yaragamije twese nuko twakuze twumva ko naho aba Ari umwana wawe yahinduye akaja mwi dini atabatirijwemwo ko abamuherekeza babanza kubisabira uruhusha .ibitandukanye iyo yavutse akabatirizwa mw’idini Atari katolika ku mugira mubukwe nibisanzwe nta ruhusha asaba

Ntakirutimana chantal yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

erega amadini yaje asanga ananyarwanda;abanyarwanda sibo bayasanze;kubwibyo rero amadini amenyeko agomba kubanza kubaha imico nimigenzo yasanze muba nyarwanda;mfite ubushobozi nashinga idini risezeranya abantu bashaka gusezerana badahuje idini;nkeka kdi Imana itabura guha umugisha iryo sezerano;kuko hari benshi bibangamira ngo ntibahindura idini;idini nurukundo bikwiye gutandukanywa;urwo nurugero rumwe rwukuntu amadini abangamira abantu

simple man yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Arimo jye mbona ibyo uyu mu Padiri yakoze bihuje nibyo bible ivuga ahubwo nuko guhuza Bible ni tegekonshinga ryacu nka banyarwanda twahuye na mateka akomeze bigoye naho kujya hariya tukamugerekaho ibyaha bishingiye Ku mateka kwaba ari ukwibesha no kutabona. Ese twese tujya dutaha ubukwe bwabaturanyi? Munsubize , ese ahari iyo umuntu agiye kwandika invitations ko atoranya abozaziha nabo atazaziha ko abatatumiwe batavugirwa? Ngo bacaguwe mu bandi?? Ahubwo tujye twemera amahame ya sosiete tugenderamo.kandi ntitujye duhimbira ibyaha bagenzi bacu . wowe umushinja amacakubiri ntitaye kuwo uriwe cy icyo uricyo nukora ubukwe ugatumira Bose uzabone gushinja Padiri amacakubiri

Aug zahabu yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Comments ziraha ziteye ubwoba, ngo padiri afite amacakubiri, kiriziya gatorika niyo yateye genocide, nahanwe yishe itegeko nshinga, nandi magambo yuzuyemo urwango n’amarangamutima atubaka. Ese haruwaba yaregereye uriya mupadiri akamubaza impamvu bakoze kuriya? Harya mu badiva, ADPER, nahandi hose ntibabikora? Mu basilamu ntibavugako umusilamu nyawe atagomba no kurongorana nuwo bita umukafiri? Yego ni byiza rwose ko twirinda icyasenya ubumwe bw’abanyarwanda ariko kuririra kuri iryo jambo ubumwe ugashaka kurangiza uwo mutumva ibintu kimwe bikojege isoni. Mubyihane banyarwanda naho ubundi nkurikije comments ziri hano mbona uwabaha indi mbarutso mwakongera mugakora ishyano.

Dodos yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Sindi umugatolika ariko numvise bavugako n’ubundi uyu mugabo ngo agira ivangura rigaragara mu bakristo be! Ibi si ibishya!

Innocent yanditse ku itariki ya: 13-08-2019  →  Musubize

Uyu mupadiri ntafite inama nkuru ya paroisse?Ubwose bamumariye iki?Aba nibabandi baba bahari badahari ,ubundi umuntu ntiyagakoze biriya afite abajyanama banganabnkabagize inama nkuru ya paroisse.Tujye twemera ibyo dufitiye ubushobozi twoye kuroha abayobozi

Iyakameze yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Amadini menshi abuza abayoboke bayo kugenderana no kwishimana cyangwa kwifatanya nabo badahuje idini mubirori ndetse no mibihe bibi babyita kutagendana nabisi, nyamara usanga ari imbaraga za satani zinjiye mumadini zigamije gusenya ubumwe bwabatuye isi, iyo witegereje usanga amadini yose avuga Yesu yita kiliziya gaturika nabayoboke bayo nabi ndetse bakabitirira gusenga ibishushanyo nibindi byinshi, iryo mbona arivangura rishobora kuba ninkomoko yurwangano.

njye mbona hashyirwa ingufu mumpuza matorero maze hagashyirwaho uburyo bwimyigishirize igamije guhuza abanyarwanda no gutanga ubwisanzure mubanyamadini, urugero, ushobora kurwara uturanye numudivantiste wumunsi 7 ntazigere agusura cyangwa ngo agufashe mugihe umukeneye ho ubufasha ngo nuko mudahuje imyemerere, ese ubwo urwo ni urukundo? uwo mupadiri birakwiye koko ko asaba imbabazi kuko nawe yaratangiye gushuka abayoboke bidini gaturika kandi ariryo twabonaga rigerageza gutanga ubwobwisanzure.

MINALOC Nigenzure nayandi madini yose byumwihariko ADEPER, PROTESTA , ANGLICANI, ADIVENTISTE NA ABAHAMYA BA YEHOVA ayo madini yose ntiyemerera abayoboke bayo gutaha amakwe yabo badasengera mwidini rimwe kabone niyo baba bavukana (arubw’umuvandimwe)

Alias yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Icyakora birababaje pe! Aho bakwigishije urukundo ahubwo barimakaza inzangano mubantu. Ariko nyagishya kuko nubundi abakoloni ba Catholique niyo yazanye amacakubiri mu banyarwanda

Bebe yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Islam yo ni free ntibangamira

P yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Islam yo ni free ntibangamira

P yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ariko izi nkundura z’amadini dufite mu Rwanda muzarebe ingaruka zizazanira society yacu nyarwanda, uyu mupadiri nuko ariwe wabishyize ku mugaragaro abandi bayobozi bamatorero babikora mu rwihisho ngo umuntu udakijijwe cyangwa mudahuje idini ntiwemerewe gutaha ubukwe bwe nufatwa wabutashye usahanwa nitorero. Ubumwe nubwiyunge muritwe abanyarwanda turacyafite akazi kenshi kdi gakomeye pe! Pasidi cg pastors bafata ibyemezo nkibyo byamacakubiri bakwiye kubiryozwa rwose

Theophile yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka