Iburasirazuba: Bagiye gukora ubukangurambaga bwo kurandura Rwiziringa ifatwa nk’ikiyobyabwenge

Abaturage b’Umurenge wa Nyagatare barasaba ubuyobozi kubafasha mu bukangurambaga bwo kurandura igiti cya Rwiziringa abana barya imbuto zayo bakarwara.

Guverineri Mufulukye n'abandi bayobozi bareba igiti cya Rwiziringa bemeza ko ari ikiyobyabwenge gikwiye kurandurwa
Guverineri Mufulukye n’abandi bayobozi bareba igiti cya Rwiziringa bemeza ko ari ikiyobyabwenge gikwiye kurandurwa

Mutesa David umuturage w’umudugudu wa Nyagatare ya gatatu akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare avuga ko Rwiziringa ari igiti kibi cyane kandi abana bakunda kurya imbuto zacyo bakarwara.

Ati “Rwiziringa iboneka ahantu henshi kandi hari ababyeyi bamwe batayizi, jye ubwanjye maze kubona abana mu bitaro hano inshuro zirenze enye. Barya imbuto babeshywa kugira ubwenge, si ikiyobyabwenge bagura ni ikimera ahantu hose.”

Mutesa David yifuza ko hakorwa ubukangurambaga bwo kurandura igiti cya Rwiziringa kuko giteye inkeke mu bana.

Agira ati “Byibura guhera ku bayobozi b’amasibo n’imidugudu buri wese agahiga Rwiziringa ikarandurwa kandi kikarandurwa hakiri kare kuko iyo kimaze kuma iyo gituritse ziriya mbuto zisa n’izibibwe zikongera zikamera.”

Iki ni cyo cyatsi bita Rwiziringa. Uriye imbuto zacyo amera nk'uwafashe ikiyobyabwenge
Iki ni cyo cyatsi bita Rwiziringa. Uriye imbuto zacyo amera nk’uwafashe ikiyobyabwenge

Mufulukye Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga bwo kurwanya rwiziringa nk’uko barwanya ibindi biyobyabwenge.

By’umwihariko ubwa Rwiziringa bukaba bugiye guhera mu mashuri cyane ko abanyeshuri aribo bayikoresha cyane bashaka ubwenge.

Ati “Dukangurire ibigo by’amashuri kuko kenshi bikunze kugaragara mu bigo by’amashuri, icyo twakwizeza abaturage bacu ni uko Rwiziringa tuza kuyihagurukira tukayirwanya nk’uko turwanya ibindi biyobyabwenge.”

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo abana batangiye kugera mu bitaro bya Nyagatare.

Uko kwezi kwarangiye abana 13 ari bo bagejejwe mu bitaro bose bakaba baravuwe barataha.

Dr. Munyemana Ernest umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare avuga ko abariye imbuto za Rwiziringa barangwa n’umuriro mwinshi bakayoba ubwenge.

Nyamara ariko ngo Rwiziringa n’ubwo ari ikiyobyabwenge ngo imbuto zayo iyo zinyujijwe mu ruganda zivamo umuti uvura ububabare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka