Hakenewe litiro miliyoni 1.8 zo guha abana amata ku ishuri buri munsi

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, minisiteri y’uburezi yashyizeho ibwiriza zisaba ibigo by’amashuri byose byo mu Rwanda, guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye guha abana amata nibura inusu ku munsi, bivuze ko hazakenerwa amata angana na litiro 1,813,181.

Uko umukamo uboneka ku munsi wasaranganywa abanyeshuri n'abandi bantu basigaye
Uko umukamo uboneka ku munsi wasaranganywa abanyeshuri n’abandi bantu basigaye

Minisitiri w’uburezi Eugene Mutimura abicishije kuri twitter yagize ati "Turasaba dukomeje amashuri yose y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ko ku ifunguro bagenera abana bateganya byibura igice cya litiro y’amata ku munsi"

Nubwo minisiteri ivuga ibi ariko, hari abemeza ko ibyo bikozwe amata akenewe ataboneka kuko umukamo ukiri mucye.

Abayobozi b’amashuri twaganiriye bo bavuga ko icyo cyemezo cyabatunguye ndetse n’ishyirwamubikorwa ryacyo batarisobanuriwe neza.

Pasiteri Samuel Mutabazi ukuriye uburezi mu mashuri y’abaporotestanti mu Rwanda, avuga ko iki cyemezo ari cyiza ndetse cyanabashimishije kuko kigamije kwita ku bana b’u Rwanda, ariko cyaje kibatunguye.

Ati “iki ni icyemezo kije gitunguranye, amashuri yaramaze gukora ingengo y’imari igaragaza ibyo bazakenera n’uburyo bazabikoresha, noneho ugasanga n’icyo kiraje kikababera imbogamizi yo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Ikindi ni uko usanga amashuri menshi n’ubundi ingengo y’imari bagenderaho iba n’ubusanzwe idahagije. Amafaranga ministeri itanga afasha umwana usanga ari make cyane n’ubundi asanzwe adahaza mu gufasha gukora ibintu byose.

Umusaruro w'umukamo wikubye inshuro zirenga 110 mu myaka 25 ishize
Umusaruro w’umukamo wikubye inshuro zirenga 110 mu myaka 25 ishize

Ikindi gikomeye ni ubushobozi bucye ku babyeyi rimwe na rimwe butuma batabasha gufasha ishuri kugira ngo abana babo babone indyo yuzuye. Gusa iki gikorwa ni cyiza nta n’utakishimira ariko ishyirwa mu bikorwa ryacyo rirasa n’aho rigoranye.”

Pasiteri yakomeje avuga ko ibi byagombye kuvugwa mbere bakabyitegura, byaba na ngombwa ababyeyi bakaganirizwa buri wese akagaragaza uruhare rwe muri iki gikorwa.

Padiri Nduwayezu Janvier Ukuriye uburezi mu mashuri gatolika mu Rwanda nawe ashima iki gikorwa ariko ubushobozi bw’amashuri bushobora kuba imbogamizi. Ikindi agarukaho ni uko hatabayeho inama ngo basobanurirwe neza uko bizakorwa n’ahazava ubushobozi.

Gusa anagaruka ku kintu cyo gushishikariza amashuri agakorana n’abikorera bakaba babagezaho ayo mata atunganyije neza ndetse ababishoboye bakorora yaba inka cyangwa inkoko bityo abana bakabona amata cg amagi ku buryo bworoshye kandi bunoze.

Rose Baguma, umuyobozi umuyobozi muri MINEDUC ufite mu nshingano ze ibyo kugaburira abana ku ishuri, avuga ko bategura iki gikorwa bari baragennye n’ingengo y’imari izagiherekeza ariko ngo amafaranga ntiyaboneka nk’uko babyifuzaga maze nka minisiteri bahitamo kuba bahereye ku bana bato biga mu mashuri y’inshuke n’abo mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Aya mafaranga azava kuri 56 yagenerwaga umwana umwe ku munsi abe 150frw.

tweet ya minisitiri w'uburezi yo muri Mutarama 2019 isaba ibigo guha byibura inusu y'amata buri mwana buri munsi
tweet ya minisitiri w’uburezi yo muri Mutarama 2019 isaba ibigo guha byibura inusu y’amata buri mwana buri munsi

Yongeyeho mo mu gihe minisiteri itarabona ubushobozi bwo gutera inkunga iyi gahunda yo guha umwana amata, abayobozi b’ibigo by’amashuri bareba igishoboka bashingiye ku bushobozi basanganywe bityo abana bakabona indyo yuzuye.

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko mu mwaka wa 2018 amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yigagamo abana 3,626,362.

Ibi bivuze ko nibura hakwiye kuboneka litiro 1,813,181 z’amata buri munsi, kugira ngo abana bose bari mu ishuri babashe kubona igice cya litiro y’amata ku munsi.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko ku mwaka umukamo wose ungana na litiro miliyoni 817. Iyi mibare uyishyize mu kwezi kumwe wabona litiro miliyoni 68,083,333.3 naho washaka kumenya umusaruro w’amata ku munsi ugasanga ungana na litiro 2,269,444.4.

Uyu mukamo rero uwanywemo amata angana na 79.8 % by’umukamo wose uboneka mu gihugu, hasigara litiro 456,263.4 ungana na 20.2% z’amata agasaranganywa mu bandi bantu bose basigaye bagera kuri miliyoni 8.1 (68.6%) hagendewe kuri raporo y’imiturire n’imibereyo y’umwaka 2016/2017, yavugaga ko abanyarwanda bose ari miliyoni 11.8; tutirengagije ko hari n’ashobora kwangirika ntakoreshwe.

Kuba byagaragara ko amata akenewe adahagije, Madamu Rose Baguma yatubwiye ko nabyo byashoboka ariko asobanura ko igikenewe uyu munsi ari ubushobozi bwo kubona amata ku mashuri, mu gihe byagaragara ko amata ari macye akaba yatangwa hagendewe ku bayacyeneye cyane kurusha abandi bahereye ku bana bato n’abarwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka