Betterave yafasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no kwirinda guturika imitsi yo mu bwonko

Urubuga rwa Internet www.lesjardinslaurentiens.com ruvuga ko betterave ari igihingwa cyamenyekanye ku mugabane w’u Burayi guhera mu kinyejana cya kabiri, ariko cyamamara cyane mu kinyejana cya cumi na kane.

Icyo gihe hari intambara hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza, bituma habaho gufungirwa amayira ku Bufaransa ntibabone isukari y’ibisheke isanzwe, ibyo bituma Umwami w’abami witwaga Napoleon wa mbere, aha ubutaka abahingaga betterave bose kugira ngo bashobore guhangana n’icyo kibazo cy’ibura ry’isukari, ibyo bituma betterave itangira kuba nyinshi kuva ubwo.

Urubuga www.superfood-mag.com rwo ruvuga ko betterave zirimo ibice bitatu, harimo izo bahinga bagamije kuzigaburira amatungo, izo bahinga bagamije kuzikuramo isukari na lisanse yo mu binyabiziga, n’izo bahingira kurya.

Izo betterave zo kurya ni zo zitwa ‘Betterave Potagère’ akenshi ziribwa ari mbisi cyangwa bakazitegura mu buryo butandukanye. Izo betterave ziribwa n’abantu kandi hari abazita betterave zitukura (Betterave rouge) bitewe n’ibara ryazo. Mu by’ukuri habaho amoko arenga ijana ya betterave. Mu rurimi rumenyerewe bazita betterave z’umweru (betteraves blanches), betterave z’umuhondo (betteraves jaunes), betterave z’iroza(betteraves roses).
Betterave yifitemo intungamubiri zitandukanye. Ikize cyane ku byitwa ‘glucides’ bigizwe ahanini n’isukari, ikagira za poroteyine za fibres, phosphore, potassium ndetse na vitamine B9.

Uretse vitamine B9, muri betterave habonekamo vitamine K, vitamine B2, vitamine A, betterave kandi yifitemo ingano nkeya za vitamine B1, B5, B6, C na E. Betterave kandi yigiramo ubutare bwa fer, cuivre, magnesium, manganèse, na Calcium.

Betterave kandi yigiramo ibyitwa antioxydants bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwanya za kanseri, indwara z’umutima, n’indwara zimwe na zimwe za karande.

Betterave ishobora kuribwa ari mbisi, itogosheje mu mazi, gutekwa hifashishijwe umwuka, cyangwa se igashyirwa mu ifuru.

Umutobe wa betterave iyo uvanze n’uwa tungurusumu bifasha mu gusukura umubiri, ukongera amaraso n’umwijima, betterave kandi irwanya umwuka utari mwiza wa tungurusumu.

Betterave ikize kuri za glucides na fibres bifasha amara gukora neza cyane cyane mu gihe cy’igogora, bigafasha umwanda gusohoka neza mu mara.

Ikindi kandi betterave ni uruboga rwiza rwafasha abantu kunanuka mu gihe babyifuza.

Nubwo betterave yigiramo isukari, ariko ntibyabuza abantu barwaye diyabete kuyirya, kuko iyo sukari yo muri beterave iribwa nta kibazo yabatera gusa mu gihe babishidikanyijeho, ni ngombwa kubanza kubaza muganga.

Ku rubuga www.healthline.com na bo bavuga ibyiza bitandukanye bya betterave.

Betterave yigiramo ibyitwa ‘nitrate’ bifasha umuvuduko w’amaraso kuguma ku rugero rwiza. Indwara z’umutima zirimo izituma umutima uhagarara bitunguranye, izituma habaho guturika imitsi yo mu mutwe, ni zimwe mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi, kandi izo zose ahanini ziterwa n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije. Ubushakashatsi bwagaragaje ko betterave igabanya umuvuduko w’amaraso mu gihe uri hejuru.

Betterave ni ikiribwa cyiza ku bantu bakunda gukora amarushanwa yo kwiruka cyangwa gusiganwa ku magare, kuko yongera umwuka wa ‘oxygene’ mu mubiri no gufasha abasiganwa kutananirwa vuba. Ni yo mpamvu ari byiza ko abasiganwa barya betterave amasaha abiri cyangwa atatu mbere yo kujya mu marashanwa.

Betterave ifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza, kuko yigiramo nitrate ifasha amaraso gutembera neza akagera no ku bwonko, bikabufasha gukora neza, bikaba byanarwanya indwara ya ‘dementia’ iterwa no kwangirika k’ubwonko.

Betterave ni nziza cyane kuko ntiyigiramo ibintu bibyibushya , ahubwo ni isoko ya fibre, folate na vitamin C n’ibindi.

Betterave kandi yigiramo nitrates na pigments bifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no kongerera abantu imbaraga. Ikindi kandi ni uko beterave iryoha ku buryo abantu benshi bashobora kuyongera ku mafunguro yabo bitewe n’uko igira ibyiza byinshi ku buzima ikongeraho no kuryoha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka