Dukwiye gushyigikira ko umubare w’abagore mu kubungabunga amahoro wiyongera - Gen. Nyamvumba

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba avuga ko umubare munini w’abagore mu kubungabunga amahoro bizatuma ibibazo bya bagenzi babo bimenyekana.

General Nyamvumba avuga ko ari ibyo kwishimira kuba umubare w’abagore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro wiyongera kuko ibibazo byabo biramenyekana.

Ati “Twishimire ko umubare w’abagore mu kubungabunga amahoro wiyongera, dukwiye gushyigikira ko umubare wabo wiyongera, buri wese akwiye gushyigikira ko ibibazo by’abagore bishyirwe imbere aho kubifata nk’ibyoroheje.”

General Nyamvumba avuga ko kugeza uyu munsi u Rwanda ari igihugu cya kabiri ku isi mu kugira abantu benshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Kugeza uyu munsi u Rwanda ngo rufite abasirikare 5,600 n’abapolisi 1,197 babungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Nyamvumba avuga ko u Rwanda rwumva vuba ibibazo by’umutekano mucye ahanini kubera amateka rwanyuzemo.

Agira ati “U Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro niyo mpamvu twitabira ibikorwa byo kugarura umutekano ariko nanone ingabo zacu ntabwo ziguma kuri ibyo ahubwo ziza ku isonga mu gukorera ubuvugizi uburyo abaturage barindwa.”

Yatangaje ibi kuri uyu wa 14 Kanama ubwo yatangizaga ku mugaragaro imyitozo ya gisirikare ibaye ku ncuro ya 19 izamara ibyumweru 2 ibera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Ni imyitozo ihuje ibihugu 26 n’abantu 200 bakomoka mu bihugu byo ku mugabane w’Africa, Uburayi na America.

Brigadier General Lapthe Flora umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera muri Afurika.

Avuga ko iyi myitozo izafasha mu kungurana ubumenyi bityo bizafashe mu kubungabunga amahoro.

General Lapthe avuga ko nta gihugu kimwe gishobora kwifasha mu gukemura ibibazo by’umutekano ku isi ari nayo mpamvu hagomba kubaho ubufatanye.

Umugaba mukuru w'ingabo Gen. Patrick Nyamvumba
Umugaba mukuru w’ingabo Gen. Patrick Nyamvumba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo AFANDE avuga nibyo 100%.Abagore nabo barashoboye mu gisirikare ndetse no muli Politics.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.

hitimana yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka