
Nzafashwanayo yinjiye mu gace ka gatandatu ari nako ka nyuma afite amahirwe menshi yo kwegukana isiganwa dore ko yarushaga umukurikiye iminota icyenda n’amasegonda ane ku rutonde rusange.
Iyi ntera Nzafashanwayo yayishyizemo ubwo bakinaga agace ka gatanu bava Batshongo berekeza i Kenge.

Muri aka gace ka gatanu ikipe ya Benediction Excel Energy yitwaye neza muri rusange aho agace kegukanwe ba Byukusenge Patrick.
Benediction kandi yari ifite abakinnyi batanu muri batandatu ba mbere bashoje aka gace barusha ababakurikiye iminota icumi yose.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababasore bitwaye neza, bahesha igihugu icyubahiro bakwiye, nabo, kwakirwa mucyubahiro buriya nigihugu bari, bahagarariye *
Ndashimira byimazeyo abitabiriye iryo rushanwa bose, nshima n’Imana yaduhaye icyo cyubahiro n’insinzi.