Israel Mbonyi yageze i Manchester ahazatangirira ibitaramo bizenguruka u Bwongereza

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kanama 2019, nibwo umuhanzi Mbonyicyambu Israel wiyise Mbonyi, yageze mu Mujyi wa Manchester uri mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Bwongereza, aho azatangirira ibitaramo bizenguruka u Bwongereza, akazasangiza abanyaburayi uburyohe bw’indirimbo ziri kuri Album ye nshyashya.

Mbonyi yahagurutse i Kigali ku wa mbere tariki 12 Kanama 2019 afite imizigo y’ibikapu na Guitar ku mugongo yerekeza mu Bwongereza, akora urugendo rw’ijoro ryose kuko yageze ku kibuga cy’indege cya Manchester saa tatu za mugitondo, yakirwa n’inshuti z’Abanyarwanda bari barimo n’abamufashije gutegura igitaramo cye.

Uyu wamamaye mu ndirimbo zaririmbiwe Imana kuva muri 2015, azakora igitaramo cya mbere ku wa gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019, nyuma y’icyumweru kimwe akorere ikindi gitaramo mu murwa mukuru w’u Bwongereza i Londres, yongere gukora ikindi gitaramo nyuma y’icyumweru akorere mu mujyi wa Birmingham uri mu Burengerazuba bw’u Bwongereza.

Nubwo ibi bitaramo ari byo bimaze kumenyekana n’amatariki bizaberaho, Israel Mbonyi yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko ashobora gukora ibindi bitaramo bitandukanye mu Bwongereza cyangwa hanze y’u Bwongereza, ariko yirinda guhita abihamya kuko ngo ibiganiro bigikomeje.

Muri rusange, Israel Mbonyi ashobora kumara ukwezi mu Burayi akora ibitaramo. Bimwe muri ibi bitaramo, Mbonyi yizeye ko ashobora kubifatiramo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nk’uko yabitangiye ku ndirimbo “Karame”, cyane ko gahunda ye ari ugukora amashusho y’indirimbo mu buryo bw’imbonankubone akoresheje amashusho avuye mu bitaramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Icyo umuntu abiba nicyo azasarura,ubibira mumubiri azasarura kubora, ubibira mumwuka azasarura ubugingo buhoraho(Eternal life)(cfr Bible) ,byose biterwa n’ikigamijwe n’iba ari amafaranga niyo azasarura n’iba ar’ugukiza imitima y’abantu imana izamufasha
mureke guca imanza Umucamanza utabera arahari, icyodushinzwe twebwe n’ukumusabira umugisha.

charles yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Musore imana izagushyigikire kbs wereke amahanga komurwanda harimana

Twambazimana yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Ndabaza wowe Twambazimana.Kuba Mbonyi agiye kuririmba mu Bwongereza avuga Imana mu ndirimbo ze,bisobanura ko mu Rwanda turi abakristu nyakuri?Niba se koko turi abakristu nyakuri,Genocide yavuye he?Ibuka ko abayobozi b’u Rwanda bose muli 1994,bavugaga ko ari abakristu.Nyamara hafi ya bose bateguye Genocide.Kuririmba uvuga Imana,ntibyerekana ko uri Umukristu nyakuri.Uliya musore MBONYI,nawe arishakira amafaranga azakura mu bitaramo azakora mu Bwongereza nta kindi.Nkuko Yesu yasize avuze,umukristu nyakuri uzamubwirwa nuko akorera Imana ku buntu adasaba amafaranga.Yesu n’Abigishwa be batumiraga abantu benshi bakababwiriza ijambo ry’Imana ku buntu nta mafaranga basaba.Today,most of so-called Christians are "nominal Christians" (abakristu ku izina gusa).
Bible ivuga ko bafite ishusho yo kwera (godly appearance,ariko ntabwo ari abakristu nyakuri.

hitimana yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Ubwiwe niki se ko agiye gushaka amafaranga??? Hari aho wabonye avuga ko agiye gushaka amafaranga??? Kandi niyo yayashaka. If we want the Gospel to be spread in all corners of the world, we should invest our money as other people do. Ngaho mbwira rero ukeka ko umurimo w’Imana se uzakorwa nabashonje just because they can’t work for money. This thing of too conservativeness should be erased from the minds of "christians" today. You can’t compare the times of Jesus when people had less to do with these times where everything costs. Think about the money he invested too.

Titi yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka