
Byafashwe nk’igitangaza ndetse bishimisha abari bahangayikishijwe n’indwara ya Ebola imaze iminsi ivugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda.
Abayobozi bashinzwe ubuzima muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kanama 2019 nibwo bagaragaje umwana muto wari wanduye Ebola witwa Eben-Ezer n’umubyeyi we Espérance bakize Ebola.
Byatanze icyizere gikomeye ku bafite ubwoba bwa Ebola bishimira ko bigaragaye ko ishobora kuvurwa igakira. Ni nyuma y’uko imaze gufata abantu 2687 mu mwaka umwe mu burasirazuba bwa Congo, abagera ku 1866 ikaba imaze kubahitana.
Inzobere mu bumenyi zivuga ko imiti ibiri muri ine yatangiye kugeragezwa itanga icyizere mu gukiza indwara ya Ebola ndetse na bamwe mu bayihawe bakaba bagaragajwe nk’abakize.
Eben-Ezer n’umubyeyi we Espérance bari mu bantu bane bari bafashwe na Ebola mu Mujyi wa Goma nyuma y’uko abandi babiri bitabye Imana.
Dr Sabue Mulangu, inzobere muri Ebola, mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko Eben-Ezer n’umubyeyi we Espérance bashobora gutaha, avuga ko mu bantu 681 bakoreweho igeragezwa ry’imiti ya Ebola, 60% iyo miti yabagiriye akamaro kuko barimo gukira Ebola.

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) butangaza ko ubu ari bwo habonetse imiti itanga icyizere cyo gukira indwara ya Ebola yagaragaye mu burasirazuba bwa Congo.
Ubuyobozi bwa WHO bukaba buvuga ko bukomeje gukorana n’igihugu cya Congo n’ibihugu bituranye nacyo mu gukumira ko iki cyorezo cyakomeza kwandura.
Ubuhahirane hagati ya Goma na Gisenyi bwaragabanutse kubera ingamba zafashwe mu kwirinda ko Ebola yagera mu Rwanda.
Umupaka wanyurwagaho n’abantu ibihumbi 55 ku munsi, ariko ubu umubare waragabanutse cyane kugera munsi y’ibihumbi 20 k’umunsi.
Kuboneka k’umuti wa Ebola bikaba inkuru nziza kubatuye umujyi wa Goma na Gisenyi byatuma ubuhahirane busubira uko bwahoze.
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ubwo abantu batangiye gukira Ebora
ndumva iribyishimo ubwo abanu batangiye gukira icyo cyorezo gusa amahirwe yo gukira nubwo ari 10% wabasha gukira ugiye kwamuganga ikibona ibimenyetso
Really this is a miracle.Niba bavumburaga n’imiti ya Sida,Hypertension,Diabetes,Flu,Cancer,etc...zica +35 millions buri mwaka.Gusa tuge twibuka ko mu isi izaba paradizo dusoma henshi muli bible,nta muntu uzingera kurwara cyangwa gupfa nkuko ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga.Ndetse n’ibindi bibazo byose bizavaho burundu.Ariko iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira imana.