Reba imwe mu mihigo uturere twitegura gusinyana na Perezida Kagame

Muri iyi minsi uturere twose twiteguye kumenya ibyavuye mu isuzuma ry’imihigo twasinyanye na Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2018-2019, ndetse no kongera gusinyana na we indi mihigo yo mu mwaka wa 2019-2020.

Ubwo uturere twitwaye neza mu mihigo 2017 - 2018 twabishimirwaga na Perezida wa Repubulika
Ubwo uturere twitwaye neza mu mihigo 2017 - 2018 twabishimirwaga na Perezida wa Repubulika

Kigali Today yavuganye n’ubuyobozi bwa tumwe mu turere, ngo tumenye bimwe mu bikorwa binini bikubiye mu mihigo bitegura gusinyana na Perezida wa Repubulika.

Ibikorwa byinshi bikubiye mu mihigo y’uturere muri uyu mwaka wa 2019-2020, ni ibigamije iterambere ry’abaturage ndetse n’imibereho y’abaturage.

Nyabihu

Duhereye mu karere ka Nyabihu, aka karere kateguye imihigo 78, ikubiye mu nkingi eshatu.

Imihigo igamije guteza imbere ubukungu ni 25, igamije iterambere ry’imibereho y’abaturage ni 36, naho ibindi bikorwa bisigaye bikagira imihigo 17.

Mu bikorwa by’ingenzi akarere ka Nyabihu kashyize mu mihigo yako ya 2019-2020, harimo gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 97 n’amaterasi yikora kuri kuri hegitari 180.

Harimo kwinjiza miliyoni 307,058,823 z’amafaranga muri gahunda ya ‘EJO HEZA’ , igamije gushishikariza abaturage kwizigamira.

Akarere ka Nyabihu karateganya kubaka no gusana ibirometero 93 by’imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko (feeder road) mu gace ka Gishwati (18.5 km z’igitaka na 74.5km za Kaburimbo) kuri 15%. Aka karere kandi gateganya kubaka inzu 370 n’ubwiherero 332 ku miryango itishoboye, gutanga inka 800 ku miryango itishoboye muri gahunda ya Girinka, no gutanga amatungo magufi ku rubyiruko rudafite akazi.

Mu mihigo y’akarere ka Nyabihu kandi harimo kubaka umuyoboro w’amazi wa Kirimbogo kuri kirometero 12 mu Murenge wa Rurembo, gutanga amashanyarazi ku ngo 2,739, naho ingo 400 zikazafata amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Aka karere kandi karateganya kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero 138, kubaka poste de sante 11, n kugeza umuyoboro wa interineti mu bigo bya Leta 29.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko bushingiye ku buryo bwashyize mu bikorwa imihigo ya 2018-2019, bwumva aka karere kazitwara neza kakazaza mu myanya myiza ubwo uturere tuzaba sutangarizwa uko twesheje imihigo ya 2019-2020.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Antoinette Mukandayisenga agira ati “Nkurikije uko imihigo yeshejwe mbona dushobora kuza muri top 5 (batanu ba mbere)”.

Karongi

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwo buvuga ko mu bikorwa by’ingeni bikubiye mu mihigo bwitegura gusinyana na Perezida wa Repubulika, harimo kwagura ibitaro bya Kibuye, kubaka inzu abarwayi baryamamo (hospitalisation) ku bigonderabuzima bya Mubuga na Musango, kongera inyubako mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano no guhanga imidugudu y’icyitegererezo ya Mutuntu na Ruganda, kubaka ibyumba by’amashuri birenga 180, kubaka utugari 10, ndetse no gutanga amazi n’amashanyarazi.

Umuyobozi w’aka karere Francois Ndayisaba kandi avuga ko muri rusange imihigo y’aka karere ikubiyemo ibikorwa byinshi, ikaba yose hamwe ari 85.

Uyu muyobozi kandi avuga ko akurikije uko besheje imihigo y’umwaka wa 2018-2019, asanga akarere karakoze neza, akaba yizera ko aka karere kazaza mu myanya myiza.

Ati “Icyo navuga ni uko twakoze.Rwose ibikorwa birahari. Twarakoze kandi dukorera Abanyarwanda n’imbaraga zose, kujya mu b’imbere ni kimwe, ariko no kugaragaza ibikorwa ni ikindi”.

Gicumbi

Mu karere ka Gicumbi, ubuyobozi buvuga imihigo y’akarere ya 2019-2020 izibanda ku mibereho y’abaturage havanwa mu nzira ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza yabo.

Umuyobozi w’aka karere Felix Ndayambaje yagize ati “Tuzibanda ku gukemura ibibangamira imibereho myiza y’abaturage,ubundi twabikoraga mu buryo butari mu mihigo, ariko ibijyanye no kubaka amazu n’ubwiherero byashyizwe mu mihigo icyo ni igishya kandi bizaduhwitura dukore vuba kugira ngo tubirangize dukurikije gahunda twihaye”.

Ubuyobozi bw’aka karere kandi buvuga ko mu gufasha abaturage kongera umusaruro no kubafasha mu iterambere ridaheza, abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bazagenerwa uburyo bwo guhabwa imbuto n’imyongeramusaruro.

Ati “Ubundi ntitwajyaga tubishyira mu mihigo mu kubaha inyongeramusaruro n’imbuto ariko uyu mwaka bazabihabwa. Ni ukugira ngo umusaruro wiyongere muri rya terambere ridaheza ntiduhore tuvuga ngo turabafashisha VUP, bahore ari abo gufashwa kandi twakagombye kubafasha mu buryo bw’iterambere rirambye , tubafasha kubona iyo nyongera musaruro bagahinga mu mirima yabo tukaba twanabafasha kwibumbira mu ma koperative, tubaha ifumbire noneho na bo bakihutana n’abandi mu iterambere”.

Ubuyobozi buvuga ko mu mihigo y’umwaka wa 2019-2020, mu buhinzi bagiye kwita ku gihingwa cy’ingano kimaze kwigaragaza muri ako karere, aho bahize ko bagiye kubaka ubwanikiro bwa kijyambere butatu, kugira ngo icyo gihingwa kigire agaciro.

Ubusanzwe akarere ka Gicumbi keza toni ziri hagati y’eshatu n’igice na toni eshatu n’ibice bitandatu z’ingano kuri hegitari imwe.

Umuyobozi w’akarere kandi avuga ko ikindi gishya bahize ari imidugudu y’icyitegererezo, aho muri buri murenge hagomba kubonekamo ‘Umudugudu Ndatwa’, itarangwamo amakimbirane.

Aka karere nako kahize umuhigo wo gushishikariza abaturage kwitabira ikigega ‘Ejo Heza’, aho buri muturage azinjizwa muri ubwo bwizigame bw’igihe kirambye, ubuyobozi bw’akarere bukaba bwarahize kwinjiza miliyoni 387 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bikorwaremezo, akarere ka Gicumbi karateganya kuzuza umuhanda wa Bungwe- Rubaya-Gatuna wari waradindiye, bakaba bagiye kuwukora ukaborohereza mu mihahiranire n’akarere ka Burera mu buryo bworoshye.

Hari n’umuhanda wa Kageyo-Mwange-Rusumo, uzakorwa mu gufasha abaturage guteza imbere umwuga wabo wo kubumba amatafari.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi avuga ko bagiye no kubaka ikipe ya Gicumbi ikomeye, aho muri uyu mwaka bagiye gukora inyigo yo gusana sitade, mu mihigo y’umwaka ukurukira bakazabasha kuyisana ikipe ikabona aho ikinira heza.

Ku kibazo cy’imihigo bagiye guhigura kuri uyu wa 13 Kanama 2019, umuyobozi w’aka karere avuga ko bigoye kumenya amanota bazagira, gusa ngo bifitiye icyizere kuko imihigo bahize bayigezeho ku rugero rurenga 90%.

Ati “Biragoye kuvuga ngo umwanya ni uwa kangahe, ariko icyo tureba ni ibyo twagezeho, twumva ibyo twateganyaga kugeraho twarabigezeho ku kigereranyo kirenge 90%, n’ibitaragezweho baza kudusura twagiye twerekana impapuro zerekana impamvu zabyo, gusa twumva akarere kacu tudahagaze nabi. Nanone twiteguye gutera indi ntambwe, ubwo turarindiriye, iyo umuntu ari umunyeshuri afite urupapuro rw’ikizamini biragoye kwiha amanota”.

Muhanga

Akarere ka Muhanga na ko kateguye imihigo, izibanda cyane mu bukungu nko kubaka imihanda ya kaburimbo na za ruhurura, aho biteganyijwe ko bizatwara agera kuri miliyali ebyiri.

Aka karere kandi kahize guteza imbere imibereho y’abaturage, byo bikazatwara asaga miliyali 2,038,327,882 frw.

Imihigo yose y’akarere ka Muhanga, biteganyijwe ko izatwara miliyali zisaga enye n’ibihumbi 600 frw, mu gihe ingengo y’imari yose y’akarere ka Muhanga ingana na Miliyali 16 frw.

Huye

Akarere ka Huye nako kateguye imihigo kitegura gusinyana n’umukuru w’igihugu kuwa kabiri 13 Kanama 2019.

Umuyobozi w’aka karere Ange Sebutege yabwiye Kigali Today ko muri uyu mwaka wa 2019-2020, mu bikorwa remezo kiyemeje kuzubaka amateme 2, kubaka umuhanda wa kirometero eshatu ufasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko, umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero bine no gukurikirana iyubakwa ry’ahazajya hasuzumirwa ibinyabiziga.

Aka karere kandi kaiyemeje kubaka umuyoboro w’amazi meza kuri kirometero 26, gushyiraho ibymba mpahabwenge bitatu, kugeza umuyoboro wa interineti mu tugari 29, gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 30, kubaka ubwanikiro bw’imyaka 15, no gutera ibiti bisanzwe kuri hegitari 12.12, n’ibivangwa n’imyaka kuri hegitari 235.93.

Akarere ka Huye kandi kahize kubaka poste de sante eshatu, kubaka uburuhukiro (mortuary), kubaka ibyumba by’amshuri 47 n’ubwiherero 24 ku mashuri, kubakira imiryango 64 itishoboye no kubaka akagri ntangarugero ka Shanga mu murenge wa Kigoma.

Ku bijyanye n’umwanya aka karere kiteze mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka ushize wa 2018-2019, umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko umwanya atawumenya, kubera ko umuntu atikorera isuzuma.

Avuga ko imihigo ya 2018-2019 yashyizwe mu bikorwa ku gipimo gishimishije kandi ko icyari kigamijwe ihigwa nacyo cyagezweho.

Ngororero

Akarere ka Ngororero kokahize kubaka imihanda ireshya n’ibirometero 150 izakorwa muri gahunda ya VUP, ikazatwa ingengo y’imari ya miliyari 1,590,409,638 frw.

Aka karere kandi kahize kubaka umuyoboro w’amazi wa Kivugiza II, ureshya na kirometero 12.5, ndetse n’uwa Kibanda- Bitabage ureshya na kirometero 12.7, yombi ikazatwara amafaranga miliyoni 396,912,414 frw.

Hazubakwa kandi inzu 517 n’ubwiherero 1078 ku miryango itishoboye, ibyumba by’amashuri 139 n’ubwiherero 198.
Aka karere kanahize gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 250, bikazatwara 345,925,926 frw, imiryango 986 izorozwa inka muri gahunda ya Girinka, hazangwa amtungo magufi ( inkoko: 9,000 n’ingurube: 320).

Aka karere kandi kahize kubaka poste de sante ya Ntaganzwa kubaka ibiraro bine, guha imiryango irenga 4000 amashanyarazi, guhangaiImirimo 4,985 no gutanga akazi binyuze muri VUP Ku ngo 12,537 .

Muri rusanjye aka karere kavuga ko kateguye imihigo 77 izatwara 9,067,739,813 Frw.

Nyagatare

Umwaka w’imihigo 2019-2020 akarere ka Nyagatare kazaba gafite imihigo 82.

Hazibandwa cyane ku buhinzi n’ubworozi, ahazahuzwa ubutaka bungana na hegitari 75,270 ku bihingwa by’ibigori, imyumbati, umuceri, ibishyimbo na soya, hanashyirweho ingamba zo gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi hubakwa ubwanikiro n’ubuhunikiro.

Mu kuzamura umukamo w’amata, inka zisaga ibihumbi bitatu zizaterwa intanga hanakingirwe indwara z’ibyorezo, abatishoboye nabo borozwe.

Hazatangizwa igikorwa cyo kubaka inganda ebyiri, urutunganya inyama, uyu mwaka ukazarangira rugeze ku kigero cya 15% n’urukora kawunga mu bigori rukazagera ku kigero cya 20%.

Nyagatare nk’umwe mu mijyi yunganira Kigali, hazubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero umunani, ndetse n’indi mihanda ihuza imirenge izafasha abaturage guhahirana.

Imiryango mishya 2,173 izahabwa amashanyarazi ndetse indi 1,024 yegerezwe amazi meza.

Amavuriro mato (Postes de santé) 53 azaba yuzuye kandi yashyizwemo n’ibikoresho.

Gatsibo

Umwaka w’imihigo 2019-2020, akarere ka Gatsibo kahize imihigo 67 izatwara ingengo y’imari ingana na 15,595,549,284.

Mu bukungu hazibandwa kukuzamura umusaruro w’ibihingwa cyane ibyatoranijwe nk’ibigori, ibishyimbo, umuceri, soya n’imyumbati.

Hazibandwa ku gukangurira abaturage gukoresha inyongeramusaruro no kuhira ku buso buto.

Mu gufata neza umusaruro kandi hazubakwa ubwanikiro 102 ndetse n’ubuhunikiro bubiri.

Hegitari 200 zizaterwaho imboga mu rwego rwo kuzamura ubuhinzi bwazo, hazanatezwa imbere ubuhinzi bwa kawa hazamurwa umusaruro aho bateganya ko nibura umwaka uzarangira habonetse toni 1,500 za kawa itunganije.

Mu rwego rwo kuzamura umukamo w’amata, inka 2,520 zizaterwa intanga ndetse n’umukamo w’amata ugere kuri litiro 14,852,219. Amatungo kandi akazakingirwa indwara z’ibyorezo.

Mu gufasha abaturage guhahirana hazubakwa imihanda y’igitaka ku birometero 35 ndetse n’imihanda yangiritse isanwe.

Mu buzima abaturage bose bazaba bafite ubwishingizi bw’ubuzima ku kigero cya 100%, abagore 65% bazaba bafite uburyo bwo kuboneza urubyaro naho abagore 49% batwite bazipimisha inda inshuro enye.

Ingo 7,500 zizahabwa umuriro w’amashanyarazi bikazongera igipimo cy’abayafite bakava kuri 54.2% bakagera kuri 56.9%.

Rubavu

Mu karere ka Rubavu hateguwe imihigo 74. Iri mu byiciro by’ ubukungu ni 27, imibereho myiza 33, imiyoborere myiza n’ubutabera 14.

Mu bukungu nk’akarere ka Rubavu gafite ubutaka bwera kahize ko kazahuza ubutaka bwo guhingwaho kugera kuri hegitari 25,917, harimo ibigori 5,775 ha, ibishyimbo10, 192 ha n’ibirayi 9,950 ha.

Naho mu guhanga imirimo biteganyijwe ko 2019/2020 hazahangwa imirimo mishya 10,739.

Ibi bikazagira uruhare mu kongera uruhare mu bucuruzi bwambukiranya umupaka aho isoko ryubatswe ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi rizakora kugera kuri 35%.

Abanyarubavu bazashishikarizwa kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, aho mu mwaka wose abazinjiramo bagera kuri 1750.

Mu kongera ubwiza bw’umujyi, hazavugururwa amatara yaka ku muhanda mu mujyi wa Gisenyi ADEPR-UMUGANDA Stadium-Petite Barriere ku birometero 17.5.

Naho kongera umujyi huzuzwe ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo SERENA - MARINE – BRASSERIE, mu gihe mu cyaro hazaba hatunganywa umuhanda wa KAMUHOZA-MUSABIKE mu korohereza abahinzi kugeza umusaruro ku isoko.

Akarere ka Rubavu kazatangira ibikorwa byo kubaka icyambu gihuza Abanyarwanda n’Abanyekongo bakoresha inzira y’amazi.

Mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi no kongera imibereho myiza, hazaterwa ibiti by’imbuto 3,580.

Hazahangwa imirimo ku miryango ikennye 4,719 ituma bikura mu bukene.

Hazubakirwa abacitse ku icumu badafite aho kuba inzu 36.
Mu kongerera imibereho y’abaturage imiryango 130 itishoboye izubakirwa ubwiherero.

Abana bafite imirire mibi bazitabwaho, 260 bakurwe mu muhondo, naho 24 bakurwe mu mutuku.

Hazasimburwa ibyumba by’amashuri bishaje 561, hubakwe ubwiherero 693, abantu bakuru 85,231 bigishwe gusoma kwandika no kubara.
Imiryango 39,570 izahabwa amashanyarazi, naho imiryango 13,800 igezweho amazi meza.

Mu kongera ubukungu akarere ka Rubavu gateganya gukusanya amafaranga y’imisoro n’amahoro 2,388,530,067 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Akarere la muhanga kari gakwiye gusobanura ibizakorwa muguteza imbere imiberehomyiza y’abaturage nkuko utundi turere twabivuze mumagambo arambuye, kugirango mugukora évaluation hazamenyekane ibyagezweho nibitaragerwaho. Umuhigo wo gutanga amazi mugiturage byatuma abana bavoma hafi bityo bakabona umwanya wo gusubira mumasomo. ndetse n’amashanyarazi nayo ningombwa.
Hari n’imihigo ikenewe nkiyo gutsindisha abana mubizami bya leta kuko usanga hari ibigo bidatsindisha narimwe imyaka igashira ntagihinduka!!!!!???!!

Mukankundiye yanditse ku itariki ya: 13-08-2019  →  Musubize

Ko mbona ba mayers batinye gukora ibintu bigaragara byagenze bite? Ni ugusigasira ibyagezweho gusa nta bishya?

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Abaturage benshi b’akarere ka Rwamagana ntabwo twemera ukuntu akarere kacu kabaye aka mbere umwaka ushize.Turi mu turere dukennye,tutagira amazi n’amashanyarazi kuva kera cyane.Muzaze murebe ishuli rikomeye ryitwa APEGA rimaze imyaka irenga 30 ritagira amazi,murebe ukuntu imirenge ya Gahengeri na Fumbwe,Muhazi,etc...abafite amazi meza n’amashanyarazi ari mbarwa.Muzabaze ukuntu abaturage dufungwa kandi tugakubitwa ngo twabuze MUTUEL.Tubisubiremo,abatanga amanota y’IMIHIGO babikora nabi.

ruremesha yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka