Kurya igi rimwe ku munsi byafasha umuntu wifuza kugabanya ibiro

Ku rubuga www.healthline.com, bavuga ko amagi yashyirwa mu biribwa bicyeya ku isi bikungahaye ku ntungamibiri zitandukanye, kandi akarusho ni uko amagi anigiramo intungamubiri zidakunze kuboneka mu bindi biribwa, muri make amagi agira nibura urugero ruto rw’intungamubiri zose umuntu akenera.

Amagi akungahaye cyane ku byitwa “omega-3”na “oleic acid” akagira na vitamine A na Vitamine E kandi ku rugero runini. Amagi agira ibinure byinshi, ariko ibyo binure byo mu magi ntacyo bibangamira mu itembera ry’amaraso mu mubiri w’umuntu.

Amagi yongera ibinure byiza bikenerwa mu mubiri w’umuntu “good cholesterol”, kandi abantu bafite ibinure byiza bihagije mu mubiri, bibagabanyiriza ibyago byo kurwara indwara z’umutima zimwe na zimwe, ndetse no guturika imitsi yo mu mutwe.

Ku rubuga www.bioalaune.com, bavuga ko amagi akungahaye cyane kuri za poroteyine umuntu akeneye, akanigiramo ibyitwa “acide amine” zifasha mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu.

Igogora ry’amagi mabisi ntiryorohera umubiri w’umuntu ni yo mpamvu ari byiza ko abantu bajya bayarya atetse.

Amagi agira za vitamine D, E, K na B2 ndetse n’ubutare butandukanye nka phosphore, fer, sodium, potassium, sélénium na zinc, kandi ibyo byose birakenerwa mu mubiri cyane cyane mu gukomeza amagufa, amenyo n’imisatsi.

Amagi kandi yigiramo icyitwa “choline” igira uruhare rukomeye mu kuvana ibinure mu mwijima, igafasha ubwonko gukora neza, ikanakumira indwara yitwa “Alzheimer” irangwa no gukunda kwibagirwa cyane.Umuhondo w’igi rimwe uba ufite miligarama 100 za “choline”.

Amagi yigiramo kandi ibyitwa “antioxydants” ibyo bikaba bifasha amaso gukora neza.Amagi agira za “antioxydants” ebyiri zo mu muryango wa “caroténoïdes” ari zo “la lutéine” na “la xéaxanthine” izo rero zifasha amaso guhorana ubushobozi bwo kubona neza, zikanagabanya ibyago byo kurwara indwara z’amaso nk’amashaza, ndetse no kutabona neza biza uko umuntu agenda asaza.

Amagi atuma umuntu yumva yijuse, ku buryo uyariye mu gihe afata ifunguro rye rya mu gitondo, bituma yirirwa ameze neza, atumva ashonje cyane.Abongereza bo ngo bamenye iryo banga cyera, ku buryo amagi atajya abura ku ifunguro ryabo rya mu gitondo “breakfast”.

Ku rubuga https://santephysique.fr, bavuga ko mu bihe byashize hari abahanga mu by’imirire babuzaga abantu kurya amagi cyane kuko bavuga yongera ibinure bibi mu mubiri , ariko nyuma y’ubushakashatsi butandukanye byaje kugaragara ko kurya amagi bifite akamaro ku buzima bw’abantu ahubwo.

Ibinure byo mu magi, si bibi nk’uko hari abajyaga babifata batyo,ahubwo ibyo binure byo mu magi, bibuza ibinure bibi kwinjira mu mara ku buryo bworoshye.

Kurya igi rimwe ku munsi, byafasha umuntu wifuza kugabanya ibiro, kuko rituma umuntu yumva asa n’uwijuse, bityo bikamurinda kurya kenshi, ibyo bigatuma ibiro bigabanuka.

Umuhondo w’igi kandi, ni isoko ya za vitamine nka B12, A, D na E, zifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza . Ikindi kandi amagi yigiramo “acide folique” na “choline” ibyo byombi bikaba ari ingirakamaro cyane ku bagore batwite kuko bifasha ubwonko bw’umwana uri mu nda gukura neza.

Kurya igi rimwe bizanira umuntu garama zirindwi za poroteyine zigize 10 % ya proteyine umuntu akeneye ku munsi.

Guha abana amagi, bibafasha mu mukurire yabo myiza, bigatuma bagira imikaya ikura uko bikwiriye, bakagira amagufa akomeye ndetse n’izindi ngingo zigakura neza.

Ibyo byiza byo kurya amagi byose, byizwe kandi binemezwa n’impuguke mu bya siyansi zikorera ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa “FAO”.Ibyo bivuze ko nta rundi rwitwazo rwo kubuza abantu kurya amagi kandi yifitemo intungamubiri zikenerwa mu buzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nkunda kunywa igi ribisi ese nta ngaruka mbi bizangiraho
Kuko iyo maze iminsi ntarifata mbanumva mbangamiwe cyane nkanarikumbura

Uwimbabazi Aisha yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Nibyo amagi nimeza kuyarya mu gitondo

vincent yanditse ku itariki ya: 28-03-2023  →  Musubize

Nibyo koko iyoumuntu ariye amagiabiri na capati imwe yirirwa ameze neza adashhonje

vincent yanditse ku itariki ya: 28-03-2023  →  Musubize

Ese amagi atetse na mabisi afiti intugamubiri nayahe

Vedaste yanditse ku itariki ya: 9-10-2021  →  Musubize

Ese umuntu yagananuka ibiro bing ana iki mu gihe ayarayiye???
Murakoze

Rutagarama peace Joannah yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

ariko haribyo tugomba kwitondera hari amagi y’umwimerere hakaba kandi namajyi ava ku nkoko zinzaduka ubwo se turafata ibihe tureke ibihe?

sir yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Ese ub tuzajya twemera ibihe tureke ibihe, nyamara mu bihe bishize bavugaga ko nta muntu ukwiye kurenza amagi abiri mu kwezi! None ngo ni buri munsi!

aaaaaa yanditse ku itariki ya: 13-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka