Ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryamaze kumenyesha amakipe yose ko Azam Tv yari umuterankunga wa Shampiyona, yaagaritse inkunga ryageneraga Shampiyona y’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya Ferwafa, Azam Media Ltd yabamenyesheje ko kuva tariki 21/08/2019 batazongera gutanga inkunga yagenerwaga amakipe, ndetse ko na Shampiyona y’u Rwanda itazongera kwitwa Azam Rwanda Premier League.

Amakipe akina Shampiyona yakuraga iki kuri Azam Media Ltd?
Usibye kwerekana imikino ya Shampiyona, buri kipe yose ikina Shampiyona y’u Rwanda yahabwaga Miliyoni 10 Frws, ikipe yaje mu makipe umunani ya mbere ikongerererwa Miliyoni 2 Frws, iyaje muri enye za mbere ikongererwa Miliyoni 2 Frws, iyaje muri ebyiri za mbere ikongererwa Miliyoni 3 Frws, naho gutwara igikombe Azam igatanga Miliyoni 25 Frws,
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko bashaka uburyo star times yasimbura Azam kugirango Abanyarwanda Bose babashe kwirebera champina yiwabo. Thanx.