Amasengesho afite imbaraga zo guhindura abantu, imiryango n’ibihugu – Madame Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame yashimiye abitabiriye amasengesho ngarukakwezi yo gusabira igihugu, barimo abayobozi muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko, mu bikorera no mu banyamadini n’amatorero, n’abandi baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.

Madame Jeannette Kagame yari umushyitsi mukuru muri ayo masengesho
Madame Jeannette Kagame yari umushyitsi mukuru muri ayo masengesho

Yashimiye n’ umuryango wa gikirisitu witwa Rwanda Leaders Fellowship ufite intego yo gusengera ubuyobozi bw’igihugu ukaba ari na wo wateguye ayo masengesho.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko amasengesho yo kuri uyu wa gatandatu yagarutseho igira iti “Ubwiyunge bugamije amahoro n’iterambere birambye”, Pasiteri Antoine Rutayisire watanze inyigisho muri ayo masengesho, yavuze ko mu bihe byashize u Rwanda rwaranzwe na politiki mbi y’amacakubiri n’iheza, yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora igishimishije muri iki gihe ngo ni uko iyo politiki y’amacakubiri itakirangwa mu Rwanda ndetse mu gihugu hakaba nta n’iheza rikiharangwa. Pasiteri Rutayisire yavuze ko ubu igihugu gifite Politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ndetse abaturage bakaba bareshya imbere y’amategeko.

Pastor Antoine Rutayisire yatanze inyigisho ku bwiyunge bugamije amahoro n'iterambere birambye
Pastor Antoine Rutayisire yatanze inyigisho ku bwiyunge bugamije amahoro n’iterambere birambye

Yanasobanuye ko buri munyarwanda asabwa kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubana nk’abavandimwe.

Mu ijambo rye, Madame Jeannette Kagame yabwiye abari bateraniye muri ayo masengesho ko guterana kwabo ari ikimenyetso kigaragaza ko bizera imbaraga amasengesho yagira mu guhindura abantu, imiryango n’ibihugu.

Ati “Impinduka mvuga kandi nizera ko twese twifuza, ntitwazigeraho tutabanje kwitekerezaho ngo tubanze kumenya ibikeneye guhinduka.”

“Nk’Igihugu, iyo ni yo nzira twahisemo, tubanza gusana ibyari byarangijwe n’ubuyobozi bubi. Iyo miyoborere mibi yatumye abantu baba abakene mu bitekerezo no mu mitima, barangwa n’amacakubiri n’urwango byagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Madame Jeannette Kagame hamwe na Mrs Grace Nelson umwe mu bari bahagarariye abaturutse mu mahanga (Sisters' delegation) na Eric Munyemana uyobora umuryango Rwanda Leaders Fellowship utegura ayo masengesho
Madame Jeannette Kagame hamwe na Mrs Grace Nelson umwe mu bari bahagarariye abaturutse mu mahanga (Sisters’ delegation) na Eric Munyemana uyobora umuryango Rwanda Leaders Fellowship utegura ayo masengesho

Madame Jeannette Kagame ati “Rero kugira ngo tubirenge twiteze imbere, byadusabye gukora ibyo benshi batekerezaga ko tutashobora, dusubiza amaso inyuma, turisuzuma, dusuzuma imiryango yacu n’igihugu muri rusange, twiyemeza kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni.”

Madame Jeannette Kagame yavuze ko iyo mitekerereze yo kureba ibitaragenze neza mu bihe byashize yafashije Abanyarwanda gukorera hamwe bishakira ibisubizo by’ibibazo bari bafite, biyubakira igihugu.

Ati “Byatweretse ko kugira ngo tugere ku mpinduka n’iterambere rirambye bisaba gushyiraho politiki y’ubumwe n’ubwiyunge kandi idaheza.”

Yasobanuye ko ubwiyunge nyabwo bugamije amahoro n’iterambere birambye bitagarukira ku gusaba imbabazi no kubabarira gusa, ahubwo ko bisaba imikoranire y’igihe kirekire, irambye.

Abitabiriye amasengesho barimo abo muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga amategeko, mu bikorera no mu banyamadini n'amatorero
Abitabiriye amasengesho barimo abo muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga amategeko, mu bikorera no mu banyamadini n’amatorero

Ati “Ubwiyunge nyabwo busaba ko abantu imiryango n’ibihugu biba bifite intego imwe bishaka kugeraho kandi abantu bagafatanya buri wese agakora ibyo asabwa.”

Yatanze urugero rwa bimwe mu bikorwa Abanyarwanda bahuriramo nk’Umuganda, Umushyikirano n’Imihigo, avuga ko ibyo bikorwa bituma Abanyarwanda baba abayobozi n’abayoborwa bakomeza gukorana bagamije kugera ku ntego imwe.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bihuza abantu bikwiye kongerwa no gushyirwamo ingufu kuko bifasha abantu gusubira mu mateka yabo, bakungurana ibitekerezo, noneho bagafatanyiriza hamwe bagashaka icyabateza imbere buri wese abigizemo uruhare.

Ayo masengesho ngarukakwezi, yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kanama 2019 yitwa National Prayer Breakfast, muri Mutarama ategurwa ku rwego rw’igihugu.

Mrs. Grace Nelson wari uhagarariye the Sisters' delegation yagajeje ijambo ku bitabiriye ayo masengesho
Mrs. Grace Nelson wari uhagarariye the Sisters’ delegation yagajeje ijambo ku bitabiriye ayo masengesho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndasubiza Pastor Rutayisire.Ese koko turebye neza twasanga mu gihugu nta macakubiri agihari?Ndahamya ko agihari.Hari ibintu byinshi bituma habaho amacakubiri:Akarengane,ubusumbane,aho umuntu yaturutse,amoko,amadini,etc...Rutayisire,namenye ko no mu madini yabo habamo amacakubiri,kubera gushaka ibyubahiro n’amafaranga.Bigatuma pastors bivanga muli politike.Kugeza naho Leta ariyo rimwe na rimwe ishyiraho abakuru b’amadini,kubera ko Pastors baba batumvikana.Ibyo byabaye kenshi muli ADEPR,mu idini y’Abaslamu,etc...Rutayisire yibuke igihe Pastors bo mu idini rye (Anglican Church)bigeze guhangana,bamwe bali ku ruhande rwa Musenyeri NDANDALI,abandi bari ku ruhande rwa Musenyeli SEBUNUNGULI.N’ubu niko bimeze mu madini.Usanga ubukristu nyakuri bwarabuze kubera gushaka amaramuko.Amacakubiri n’ubumwe bizazanwa gusa n’Ubwami bw’Imana dutegereje.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane ubwami bwayo.
Buzatangira gutegeka isi ku munsi w’imperuka.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka