Rubavu: Umuhigo wo kubakira abatishoboye no guhanga imirimo ngo ishobora kutazaborohera

Akarere ka Rubavu gafite imihigo 74 kazasinya n’umukuru w’igihugu iri mu byiciro by’ ubukungu 27, imibereho myiza 33, imiyoborere myiza n’ubutabera 14.

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yahaye abagize inama njyanama y’akarere ka Rubavu avuga ko hari imihigo itazaborohera, abagize inama njyanama n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagomba gutegura uko izakorwa.

Imwe muyo uyu muyobozi agaragaza ko itazaborohera irimo iyo kwizigamira abantu mu bwizigame muri gahunda ya ejo heza aho akarere ka Rubavu kahize kuzakusanya miliyoni 400 nyamara mu mezi umunani kamaze karakusanyije 1,245,254, ibintu umuyobozi w’akarere kavuga ko bikwiye gushyirwamo imbaraga.

Habyarimana avuga ko na gahunda yo guhanga imirimo idasobanutse.

Ati “uyu muhigo urakibazwaho ibibazo byinshi... Imirimo iyo ariyo, tugomba gushyiraho uburyo bukomeye bwo kumenya ibigo bishyashya byashyizweho mu midugudu ku buryo biba byanditse.”

Undi muhigo akarere ka Rubavu kavuga ushobora kuzagorana ni umuhigo wo kubakira abatishoboye aho buvuga ko igihe kiza cyo kubaka ari mu mezi ya Kanama na Nzeri nyamara ngo hakaba hari impungenge ko itahise ishyirwa mu bikorwa.

“Mwabonye ko dufite umuhigo wo kubaka amazu agera kuri 623, muriyo 400 ni ay,abantu badafite ibibanza, ni ibintu tugomba kureba ingamba zihariye harebwa nuko bizakorwa, ariko igihe kiza ni ukwezi kwa munani n’ukwezi kwa cyenda.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko kugira ngo imihigo igerweho hagomba kurebwa ibyiciro n’umubare bigomba kugeraho mu kweza imihigo akarere kiyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka