Kaminuza enye zo mu Rwanda zinjiye mu mushinga ERASMUS+

Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, yamaze kwemererwa kwinjira mu mushinga wa Kaminuza eshatu zikomeye i Burayi wa ERASMUS, hagamijwe kurushaho kubaka ubushobozi mu masomo ajyanye no gutunganya ibiribwa no kurushaho kurinda ibidukikije.

Ayo mashuri ni INES-Ruhengeri, UTAB, Kaminuza y’u Rwanda na IPRC-Musanze, aho yamaze gushyirwa ku rutonde rwa Kaminuza zemerewe gukorana na Kaminuza 3 ku mugabane w’i Burayi zisanzwe zihuriye mu mushinga ERASMUS.

Byavugiwe mu kiganiro cyabereye mu ishuri rikuru INES-Ruhengeri ku wa kabiri tariki 13 Kanama 2019, cyitabiriwe n’abayobozi b’ayo mashuri ane yo mu Rwanda n’abarimu bashinzwe amasomo afitanye isano n’uwo mushinga.

ERASMUS wari umushinga ugizwe na Université de Liège mu Bubirigi, Université ya Parma na Univerisité yo mu Budage yitwa Rheinische Fachhochschule Koln, aho wamaze kongeramo Kaminuza zo mu Rwanda uwo mushinga uhindurirwa izina witwa ERASMUS+.

Dr Roberto Valentino wo muri Université ya Parma ni we watanze ibisobanuro ku bijyanye no kwinjiza amashuri y’u Rwanda mu mushinga ERAMUS. Iyo nkuru yakiriwe neza n’abayobozi banyuranye muri kamunuza z’u Rwanda.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri wagize uruhare mu busabe bw’uko amashuri yo mu Rwanda yinjizwa muri uwo mushinga, nyuma y’umubano wihariye INES-Ruhengeri yari ifitanye na bo, yavuze ko ari iby’agaciro kugirana ubufatanye na Kaminuza zazobereye mu gutanga ubumenyi buhanitse ku biribwa no ku bidukikije.

Padiri Dr Hagenimana Fabien,Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien,Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Yagize ati “Uyu mushinga waje kubaka ubushobozi ariko cyane cyane ibintu byo kugenderana. Ni Porogaramu isanzwe izwi ku izina rya ERASMUS, ariko nyuma y’uko twamaze kwinjiramo, wahise uhabwa izina rya ERASMUS +.

Akomeza agira ati “Nyuma y’uko bize uwo mushinga wa ERASMUS, Kaminuza eshatu ziwuhuriyemo zabigiriyemo inyungu ikomeye aho abanyeshuri babo n’abarimu bagenderana bunguka ubumenyi. Baje gusanga na bo bakeneye kutwinjiza mu mashuri yabo, ni muri urwo rwego na Afurika yinjijwe muri iyo gahunda tukaba tugize amahirwe akomeye. Ni umushinga uzaduteza imbere kuri byinshi.

Padiri Hagenimana avuga ko imikoranire hagati ya INES-Ruheneri n’izo Kaminuza eshatu zisanzwe zibumbiye muri ERASMUS, yatangiye kuva mu myaka yashize, aho ubuyobozi bw’izo kaminuza bwahise bwumva vuba icyifuzo cya INES, cyo kugirana imikoranire mu mushinga wa ERASMUS.

Agira ati “Ejobundi nagiye muri Kaminuza ya Parma nsanga abarimu 21 bagize uruhare mu kwandika uyu mushinga, mbasabye ko dukorana inama banyumva vuba, baraza bose bambwira ko bishimiye gukorana natwe."

Ati "Icyo ni ikintu gikomeye kugira inshuti mufite ubutumwa bumwe, kandi mushimana mu mikorere n’imikoranire. Ikindi tuzavanamo gikomeye ni uko hari Porogaramu ziri kwigwaho zigiye kwifashishwa mu kubaka ubushobozi ku birebana n’akazi kacu k’imyigishirize cyane cyane mu birebana n’imyigishirize ku masomo arebana n’ibiribwa n’ibidukikije”.

Dr Roberto Valentino
Dr Roberto Valentino

Mu kwinjiza Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, hateguwe ingengo y’imari ingana na miliyoni 905 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Roberto Valentino wo muri Kaminuza ya Parma wamaze no guhabwa inshingano zo kwigisha mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, ni umwe mu banditse uwo mushinga wa ERASMUS.

Yavuze ko umubano we n’u Rwanda by’umwihariko na INES watangiriye mu ruzinduko Perezida Kagame yigeze kugirira mu gihugu kimwe mu byo yasuye ku mugabane w’i Burayi.

Ngo ni ho yungukiye inshuti y’umunyarwandakazi, nyuma yo kugirana ibiganiro ngo uwo munyarwandakazi yasabwe kuba inshuti y’umuryango wa Dr Valentino.

Ngo uwo munyarwandakazi yasabye umuryango wa Dr Valentino gusura u Rwanda, ahageze asanga ni igihugu gifite gahunda y’uburezi ijyanye n’umushinga wa ERASMUS, yumva atabyihererana nibwo INES yahise itekerezwaho nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwayo.

Dr Roberto Valentino agira ati “Mu myaka ibiri ishize tumenyanye n’umunyarwandakazi, yaje kudusura mu Butaliyani aranahashakira, nibwo yansabye ko tuzana gusura u Rwanda mu gihe cy’ibiruhuko. Nagize amahirwe yo gusura INES, nsanga hari porogaramu zinyuranye z’imyigire zijyanye n’umushinga wacu.

Dr Roberto Valentino akomeza agira ati “Umuyobozi wa INES yarampamagaye ambwira ko duhura tukaganira, ansaba kwigisha amwe mu masomo atangwa muri iyo Kaminuza. Byaranshimishije gusangiza Abanyarwanda icyo mfite, birangira tuganiriye no ku mushinga wo kwinjiza INES muri ERASMUS+ ntibyatinda kuko ibyangombwa byose yari ibyujuje ndetse biba n’umuyoboro wo kwinjizamo andi mashuri y’u Rwanda”.

Avuga ko kuba zimwe muri Kaminuza z’u Rwanda zigiye kwinjira muri ERASMUS+, ari kimwe mu bizakomeza ubufatanye mu kubaka ubushobozi bw’izo Kaminuza, hagendewe mu gusangira ubumenyi n’umuco wa Kaminuza n’ibihugu binyuranye.

Umushinga wa ERASMUS+ ukomeje gutegurwa aho mu kwezi kwa Mutarama 2020 uzatangirana na Kaminuza 3 zisanzwe ziri muri uwo mushinga, hakiyongeraho na Kaminuza enye zo mu Rwanda, aho imikoranire izahita itangizwa ku mugaragaro nk’uko Padiri Hagenimana abivuga.

Ati “Umushinga uzatangira kuri 15 z’ukwa mbere, ariko ubu hari gutegurwa gahunda z’ibikorwa ku buryo mu ntangiro z’ukwezi kwa mbere muri 2020 aho tuzahurira mu nama i Bruxelles, Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi na wo udusobanurire kurushaho, hanyuma ubundi abantu batangire bagende, abanyeshuri bacu bajyeyo kwiga, abarimu bacu bajyeyo, ababo na bo baze iwacu. Urwo rujya n’uruza rugende rudusiga ubwiza, ubushobozi n’ubumenyi bizatuma dutera imbere tugateza imbere n’abo dushinzwe.

Amashuri ane yo mu Rwanda, ari yo INES-Ruhengeri, UTAB, Kaminuza y’u Rwanda na IPRC-Musanze ni yo yamaze kwemererwa kwinjira mu mushinga ERASMUS+, asanga Kaminuza eshatu z’i Burayi ari zo, Université de Liège mu Bubiligi, Université ya Parma mu Butaliyani na Univerisité yo mu Budage yitwa Rheinische Fachhochschule Koln (University of Applied Sciences).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka