Impinduka mu mubiri (allergies) zishobora no gutera urupfu - Dr Munyarugamba

Hari abantu bavuga ko hari ibiribwa batarya kubera ko ngo bibatera kumererwa nabi mu mubiri cyangwa bigatuma baruka (allergy). Hari abakeka ko biterwa no kutabikunda nyamara si ko bimeze.

Akenshi bamwe muri abo baba batarya ibyo biribwa bavuga ko inzoka yabo itabikunda cyangwa itabishaka. Nyamara burya ngo ntabwo inzoka iba itabishaka cyangwa itabikunda ahubwo ibi ngo ni ubwivumbure (allergy) umubiri uba wagize kuri ibyo biribwa.

Ikindi ni uko ubu bwivumbure (allergy) ku biribwa runaka akenshi burangwa no kuzana uduheri ku mubiri cyangwa utwo duheri tukaza ari twinshi ku ruhu, turetsemo amazi, umuntu agatukura amaso, kubyimbagana, kugira ibibazo byo guhumeka cyangwa kwishimagura ndetse ubwo bwivumbure ngo bushobora no kuzana urupfu.

Umusore witwa Christian w’imyaka 17 yabwiye Kigali Today ko we agira ubwivumbure bw’umubiri (allergy) iyo agerageje kurya inyama.
Akomeza avuga ko we azana uduheri ku mubiri wose akanishimagura cyane ku buryo rimwe na rimwe ashobora no kwikomeretsa.

Muganga(Dr) Munyarugamba Protais ukora mu ivuriro rya Kigali Citizen Polyclinic avuga ko ubundi hari ubwoko butatu bw’ibitera ubwivumbure bw’umubiri (allergy) ari bwo: Ibiribwa, ibihumekwa ndetse ko hari n’imwe mu miti ikoreshwa kwa muganga.
Muganga Munyarugamba abajijwe niba hari izindi ngaruka, yakomeje asobanura ko hari igihe izi mpinduka mu mubiri zishobora no gutera urupfu.

Naho ku bijyanye no kumenya niba byaba bivurwa, yasubije avuga ko bidashoboka ko byavurwa.

Muganga Munyarugamba Protais avuga ko hari imiti umuntu ufite icyo kibazo ahabwa ishobora kumufasha. Ikindi ni uko iyo uwo muntu abimenye hakiri kare yakwirinda ibyo byose byamutera ikibazo akabivana muri gahunda y’ibyo agomba gufata, akabigendera kure.

Na none ngo ntibikunze ko umuntu ashobora kuba yaragiraga icyo kibazo ari umwana hanyuma yamara gukura ngo bishire, ikindi ni uko abana ari bo bakunze kugaragaraho icyo kibazo.

Uru ni urutonde rwa bimwe mu biribwa bikunze kuza ku isonga mu gutera ubwivumbure bw’umubiri (allergy) nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa www.healthline.com hamwe na Dr Munyarugamba Protais. Muri ibyo biribwa harimo:

1. Amata

Ubwivumbure (allergy) ku mata bushobora no kubyara urupfu buterwa n’imwe cyangwa nyinshi muri za poroteyine zo mu mata umubiri uba utihanganira. Bukunze kuboneka cyane ku bana bahabwa amata bataramara amezi atandatu bavutse, gusa no ku bakuze birashoboka nk’uko urubuga rwa www.healthline.com ruvuga ko hagati ya 2% na 5% by’abana bahabwa amata bagaragaza ubu bwivumbure ku mata batarageza ku mwaka w’ubukure.

2. Ubunyobwa

Ubunyobwa bukoreshwa mu mafunguro menshi ndetse hari na za biswi na shokola usanga burimo. Nubwo akenshi ubwivumbure ku bunyobwa butajya buhagarara ariko ku bana babugaragaje bakiri bato, iyo bakuze, 20% ngo ibyo bibazo birashira bakajya baburya.

Icyakora ariko ababugumanye hari igihe bugenda bwiyongera ku buryo bwanazana urupfu baramutse bariye ibirimo ubunyobwa. Nyuma yo gusuzumwa na muganga, umuntu ufite icyo kibazo agirwa inama yo kugendana ibinini byitwa ‘epinephrine’ kugira ngo mu gihe ateganya kurya ibyo atazi uko byateguwe, ibyo binini abyifashishe.

3. Ingano

Mu ngano harimo poroteyine z’amoko menshi zikaba zashobora kuba zahungabanya umutekano w’abantu bagira ubwivumbure ku ngano n’ibizikomokaho.

Niba ugira ubwivumbure ku ngano si byiza guha umwana utarageza ku mwaka avutse ibiribwa byose bifite aho bihuriye n’ingano. Ngo n’iyo ubimuhaye ukabona hari impinduka zidasanzwe zibaye byaba byiza uhise ugana kwa muganga.

4. Amafi

Akenshi usanga abagira ubwivumbure ku mafi babugira ku mafi afite ibyubi nka salmon, tilapia, hakiyongeraho indagara, saldine n’izindi.
Ubwivumbure ku mafi bushobora kuzahaza umubiri w’ubugira akaba ari yo mpamvu mu gihe asanze amafi atari ibyo kurya bye, byaba byiza ayirinze.

5. Soya

Soya na yo iza ku rutonde rw’ibiribwa bishobora gutera umubiri ubwivumbure. Gusa muri iyi minsi soya isigaye iri mu biribwa biva mu nganda ndetse hakaba hari n’imiti imwe n’imwe iba ivanzemo na soya ni yo mpamvu kuri bamwe cyane cyane abarya ibyatunganyirijwe mu nganda kuyirinda bigoye. Hari n’inyama zikoze muri soya bakunze kwita tofu ndetse n’amata ya soya n’amajyani. Ibi byose na byo bishobora gutera ubwivumbure niba umuntu ugira ubwivumbure kuri soya.

6. Amagi

Hari abana benshi bagaragaza ubwivumbure ku magi, gusa iyo bamaze gukura hari igihe bishira. Uramutse uzi ko ugira ubwivumbure ku magi, ni byiza ko utagerageza kurya amagi.

Ikindi ni uko ku mwana utarageza ku mwaka avutse, ngo ni byiza kumuha umuhondo w’igi gusa kuko akenshi igitera ubwivumbure ku mubiri kiba kiri mu mweru w’igi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Mwiriwe neza nitwa kamari ndumwe mubantu bahuye nikibazo cyiyi ndwara ya allergy mubyukuru iyi nindwara mbi cyane kuko iyo nakoraga ikintu cyose kinsaba imbaraga nagiraga ikibazo muri make ibimenyetso byose bavuze hatuguru nari mbifite gusa naje guhura ni nshuti yange indangira ikigo cyabanyamerika gikorera mumugi wakigali baramfasha ubu meze neza rwose nawe ubakeneye wabwhamagara kuri 0783122103

Uwimana judith yanditse ku itariki ya: 9-04-2025  →  Musubize

Nkange mfite ikibazo ngira ibibyimba umubiri wose cyane nkiyo ndangije kurya cyangwa kunywa nki binyobwa bitandukanye nka juice bikunze kumbahaho burimunsi ndaribwa cyane nkishimagura nkocyerwa ndetse nkabyimbirwa bikabije cyane cyane nk’umunwa cyangwa amaso ndese no kumatwi nukuri ndababara cyane narivuje ariko nacyo bitanga pee kandi iyo byagenze gutyo umwuka uba muke nga korora bidashira birambangamira nkababara nkumva mbuze icyo nakora nukuri mumfashe

Charlotte yanditse ku itariki ya: 8-02-2025  →  Musubize

Narwaye uduheri dusanzwe kunda turarya ndadushima none twatangiye kuba umukara tuba nkibizeru byumukara ariko atari umukakara cyane byenda gusa nkivu ese naba rwaye ibiki byaba byaratewe niki niki cyabikiza

Uwase issa nuswaiba yanditse ku itariki ya: 30-07-2024  →  Musubize

Narwaye uduheri dusanzwe kunda turarya ndadushima none twatangiye kuba umukara tuba nkibizeru byumukara ariko atari umukakara cyane byenda gusa nkivu ese naba rwaye ibiki byaba byaratewe niki niki cyabikiza

Uwase issa nuswaiba yanditse ku itariki ya: 30-07-2024  →  Musubize

Ese uduheri tuza kumubiri tuba Turimo amazi duterwa niki? Ikindi se wabigenza gute kugirango dukire ?

Alias yanditse ku itariki ya: 29-07-2024  →  Musubize

Ndifuza ko mumfasha kumenya neza uduheri dufite amazi tumeze nk’ubushye dukunda gufata abana duterwa n’iki?

Antoinette yanditse ku itariki ya: 13-05-2024  →  Musubize

Ndabasuhuze ESE inkingo umwana ikingirwa zishobora kumutera arrergie ko nyuma yo gukingirwa yagize uduheri kumubiri kumaboko no mumigongo murakoze

Mfitumukiza nathan yanditse ku itariki ya: 2-01-2024  →  Musubize

Muraho neza?njyewe mfite ikibazo cyo kuba umurimo wose nkoze unsaba imbaraga kandi nkabira ibyunzwe mfuruta naba ndi kugenda nihuta(Sport),naba ndigufura imyenda umurimo wose bimbaho mwangira namaki ese byaba biterwa n’iki?ese koko yaba ari allerigy? Mumfashe kuri Tel:0786426129.Murakoze

Olivier yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Muraho rwaye kwishimagura cyane umubiri wise ubundi nkahita nzana utuntu twumutuku ark atari ibiheri mwanpfahsa nkamenya impamvu

Niyibikora joseph yanditse ku itariki ya: 2-12-2024  →  Musubize

Muraho rwaye kwishimagura cyane umubiri wise ubundi nkahita nzana utuntu twumutuku ark atari ibiheri mwanpfahsa nkamenya impamvu

Niyibikora joseph yanditse ku itariki ya: 2-12-2024  →  Musubize

Muraho neza?Ndagira ngo mumfashe nanjye mfite uburwayi mbona bwaba ari allerigy kuko njyewe iyo nkoze umurimo uwariwo wose unsaba imbaraga kandi nkaba nabira icyuya ndafuruta umubiri wose nkabyimbagana pe,urugero:Gufura imyenda,kugenda nihuta kuburyo mbira icyuya(Sport)
n’ibindi bishobora gutuma mbira icyunzwe byose mpita ndwara.
Mumfashe uwaba yagira icyo yamfasha yamvugisha Kuri Tel ya whtsap:250786426129.Murakoze!

Olivier yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Njyewe ngira allergi ku izuba n’ubushyuhe kuburyo ubu ntakarimo ku izuba ngikora! Ku izuba nsigaye mfuruta nkishimagura umubiri wose. Mumfashe.

Félicien HATEGEKIMANA yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Njyewe ngira allergie ku miti hafi ya yose. Ubu koko nakora iki ? Sinshobora kurwara ngo bampe ibinini bishoboke. Ubundi nabinywanaga n’utundi tunini antiallergiques none natwo ntacyo tukimarira.

Nzabigenza nte koko ?

Mugema yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Jewe ndafise allergie kuko nanyoye ampicilline.
Mumfashe mumbwire umuti kuko umubiri wose ni amahere.birampanda ndamutse nja kuzuba.

Nkunzimana Edouard yanditse ku itariki ya: 6-08-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka