Burera: Abarangije muri Kaminuza y’Ubuvuzi basabwe guhangana n’ibyorezo nka Ebola

Abanyeshuri 46 barangije muri Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi bukomatanyije UGHE (University of Global Health Equity), bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), biyemeza kuba umusanzu wo gushakira hamwe icyakemura ibibazo by’ubuzima bw’abatuye isi.

Abashyitsi barimo Madame Jeannette Kagame, abayobozi n'abarangije muri iyo kaminuza bafashe ifoto y'urwibutso
Abashyitsi barimo Madame Jeannette Kagame, abayobozi n’abarangije muri iyo kaminuza bafashe ifoto y’urwibutso

Umuhango wo kuzibashyikiriza wabereye ku cyicaro cy’iyo Kaminuza i Butaro mu karere ka Burera, ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019. Witabiriwe na Madame Jeannette Kagame, watambagijwe iyo kaminuza, asobanurirwa imikorere yayo, anambika imidari y’ishimwe abanyeshuri babiri babaye indashyikirwa, batsinda neza.

Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye uwo muhango, bagarutse ku musaruro biteze ku banyeshuri barangije muri iyo Kaminuza mu gukemura ibibazo byugarije ubuzima, bashima n’intera u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere ubuzima.

Uwagarutse cyane ku ruhare rw’iyo Kaminuza mu gukemura ibibazo biri mu buzima ni Dr. Paul Farmer umwe mu bari bahagarariye Partners in Health, yagize uruhare mu ishingwa rya UGHE, aho yatanze ingero ku kibazo cy’icyorezo cya Ebola cyugarije bimwe mu bihugu bya Afurika.

Madame Jeannette Kagame yambitse umudari w'ishimwe Christina Renee Gallagher, umwe mu banyeshuri babaye indashyikirwa
Madame Jeannette Kagame yambitse umudari w’ishimwe Christina Renee Gallagher, umwe mu banyeshuri babaye indashyikirwa

Avuga ko mu bumenyi abanyeshuri bahawe yizeye ko buzabafasha mu guhangana n’icyo kibazo n’ibindi byorezo binyuranye, ashima na Leta y’u Rwanda uburyo idahwema gushakira ibisubizo ibibazo by’ubuzima.

Ati “Ebola nka kimwe mu byorezo byugarije ibihugu bya Afurika, iterwa na Virus, ni icyorezo gitwara abantu benshi. Birashoboka ko mwatekereza mukava imuzi mukamenya ibitera iki kibazo, birashoboka ko ibyorezo nk’ibyo mwabihagarika. Ni mwe bisubizo ku bibazo binyuranye by’ubuzima”.

Dr Agnes Binagwaho, Umuyobozi (Vice Chancellor) wa UGHE, wishimiye ubuhanga bwaranze icyiciro cy’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi, yemeje ko ubushobozi bwabo budashidikanywaho, aho abizeyeho ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu bafite ibibazo mu bihugu byabo, ku migabane yabo no ku isi.

Undi munyeshuri witwa Claire Kimilu wabaye indashyikirwa na we yambitswe umudari w'ishimwe na Madame Jeannette Kagame
Undi munyeshuri witwa Claire Kimilu wabaye indashyikirwa na we yambitswe umudari w’ishimwe na Madame Jeannette Kagame

Yashimangiye ko abo banyeshuri barangije bagiye kuba abavugizi beza b’u Rwanda na Kaminuza barangijemo, abizeza ko ubuyobozi bwa Kaminuza buzakomeza kubaba hafi bukurikirana ibikorwa byabo umunsi ku wundi.

Agira ati “Sinshidikanya ko mugiye kuba ba ambasaderi beza kuri UGHE no ku gihugu, mumenye ko twifuza kumva byinshi by’ingirakamaro bizabavamo, igihe mwamaze mwiga amasomo hano muri UGHE, bibahe kuba abanyabuzima b’indashyikirwa ku isi yose”.

Dr Binagwaho avuga ko mu bumenyi butangirwa mu ishami ry’ubuzima rya Master of Science in Global Health Delivery, bujyanye n’ubuvuzi ariko bugaherekezwa n’ubujyanye n’ubuzima busanzwe buzabafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi kajyanye n’ubuvuzi.

Agira ati “Ni abanyeshuri baturuka hirya no hino ku isi, bazakorera mu duce tunyuranye, mu kubigisha hari abo usanga bafite impano zinyuranye, hari abo usanga ari abacungamutungo beza, hari abo usanga bazi kuyobora, murumva ko bavamo n’abayobora ibitaro ntawamenya. Hari ushobora kuyobora abakozi, iyo wigisha ufasha buri wese kuzamura impano ze. Ni yo mpamvu natwe mu kubigisha tubaha ibizabafasha no kuba muri sosiyete bagiye gukoreramo”.

Dr Jim Yong Kim wahoze ayobora Banki y'Isi na we yari ahari
Dr Jim Yong Kim wahoze ayobora Banki y’Isi na we yari ahari

Abanyeshuri barangije muri UGHE, bari mu byiciro bibiri aho 24 ari abarangije muri uyu mwaka wa 2018/2019 mu gihe 22 barangije mu mwaka ushize, bose bakaba bafite intego yo guhangana n’ibibazo by’ubuzima byugarije isi, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Dusabe Leila uvuka mu gihugu cy’u Burundi agira ati “Naje kwiga hano nzi neza ko nzahakura ubumenyi bwihariye. Nari ndangije mu bijyanye n’ubuzima bw’abantu. Inyigisho twabonye zaduhaye uburyo bwo kwita cyane ku batishoboye, ba bandi ba rubanda rugufi kugira ngo tubashe kubafasha mu buryo bw’ubuzima. Turi muri Afurika, dufite ibibazo byinshi by’ubuzima, ni yo mpamvu twiteguye gutanga umusanzu wacu tugendeye ku bumenyi tuvanye hano”.

André Ndayambaje we yagize ati “Mfite ibyishimo byinshi kuba nkabije inzozi natekereje kuva mu bwana zo gufasha abantu mu buzima. Ni urugendo ntangiye kumva ko hari uwankeneraho ubufasha mu buvuzi kandi nkagira icyo mumarira.

Ntabwo ari urugamba rushya dutangiye, tugiye guhura n’abandi babirimo kugira ngo turebe ko twahuza imbaraga, ibitekerezo n’ubushobozi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bigenda bigaruka byugariza isi”.

Ababyeyi babo n’inshuti z’umuryango baje kwifatanya n’abo banyeshuri, baremeza ko kuba barangije amasomo yabo ari imbaraga igihugu cyungutse mu kuzamura ubuzima bw’abaturage.

Mujawimana Félicité ufite umwana wahawe impamyabumenyi agira ati “Ni ibinezaneza kuri njye, umwana wanjye arangije amasomo y’ubuvuzi, ubu nanjye ninjiye mu bakomeye, yarangoye ariko nushije ikivi kuko ateye imbere, akaba agiye gufasha abandi.”

Bamwe mu barangije amasomo
Bamwe mu barangije amasomo

Umukobwa witwa Chaste wari waherekeje musaza we mu muhango wo gutanga impamyabumenyi we yagize ati “Umva nishimye cyane byagenze neza, na First Lady yaje!, ni ubwa mbere mubonye amaso ku yandi, uyu musaza wanjye anteye ishema ubu nanjye ngiye kwiga minuze nka we. Mu kumushimira mu muryango tugiye kumubagira ikimasa”.

Ni ku nshuro ya gatatu iyo Kaminuza itanze impamyabumenyi, nyuma y’uko ifunguye imiryango yayo mu Rwanda mu mwaka wa 2015, aho yatangiranye n’abanyeshuri 30 batangiye bigira i Kigali.

Ni Kaminuza yamaze kwiyubakira amashuri yayo y’icyitegererezo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, aho abayigamo bacumbikirwa n’ishuri bakiga porogaramu y’umwaka umwe, aho bawurangiza bagahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master of Science in Global Health Delivery).

Ni mu gihe abo mu byiciro bibiri byababanjirije bigiye i Kigali aho bigaga bataha mu miryango yabo, bakiga mu gihe cy’imyaka ibiri.

Dr.Diane Gashumba, Min w’Ubuzima wavuze mu izina rya Leta y’u Rwanda, yishimiye ko mu myaka itatu Leta ifashe gahunda yo kubaka iyo Kaminuza, yamaze kugaragaza umwaka ku wundi, ubushobozi buhanitse bujyanye n’icyerekezo cya Leta kijyanye n’ireme ry’uburezi rikenewe mu mashuri.

Minisitiri Gashumba yasabye abahawe impamyabumenyi kuzibyaza umusaruro batanga umusanzu wabo mu gusigasira ubuzima bw’abantu.

Ati “Muje mu muryango muzasangamo abantu benshi bafite ibibazo by’ubuzima, murasabwa kugaragaza impinduka, mube abafashamyumvire muri serivise zinyuranye z’ubuzima.”

Yongeyeho ati “Ni iby’agaciro kugira mu gihugu Kaminuza yihariye itanga ubumenyi ku buzima bw’abantu. Ndizera ko nidukorera hamwe bizagira inyungu ku buzima bw’abaturage. Na Leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gushaka icyakomeza guteza imbere Kaminuza y’ubuvuzi”.

Abahawe impamyabumenyi ni abaturutse mu bihugu 11 byo hirya no hino ku isi. Muri 46, u Rwanda rufitemo abanyeshuri 26, u Burundi 3, Kenya 4, Tanzaniya 1, Uganda 2, Malawi 4, Nigeria 1, Sierra Leone 1, Canada 1, Nepal 1 n’abanyeshuri 2 bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Uwiga muri iyo Kaminuza yirihira, yishyura agera mu bihumbi 54 by’Amadolari ya Amerika ku mwaka, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 49 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abayobozi basobanuriwe imikorere ya Kaminuza
Abayobozi basobanuriwe imikorere ya Kaminuza
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi bakoze umutambagiro bari inyuma y'abayobozi
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi bakoze umutambagiro bari inyuma y’abayobozi
Babanje kurahirira inshingano nshya bagiyemo
Babanje kurahirira inshingano nshya bagiyemo
Akanyamuneza kari kose ku miryango y'abahawe impamyabumenyi
Akanyamuneza kari kose ku miryango y’abahawe impamyabumenyi
Bishimiye kubona Madame Jeannette Kagame mu birori byabo
Bishimiye kubona Madame Jeannette Kagame mu birori byabo
Guverineri Gatabazi na we yitabiriye ibyo birori
Guverineri Gatabazi na we yitabiriye ibyo birori
Ababyinnyi mu njyana za kinyarwanda basusurukije abitabiriye uyu muhango
Ababyinnyi mu njyana za kinyarwanda basusurukije abitabiriye uyu muhango
Inyubako za Kaminuza ya Global Health Equity i Burera mu Murenge wa Butaro
Inyubako za Kaminuza ya Global Health Equity i Burera mu Murenge wa Butaro
Iyi Kaminuza imaze umwaka ifunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Iyi Kaminuza imaze umwaka ifunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka