One Acre Fund (Tubura) igiye gufatanya na Leta gutera ibiti Miliyoni 30
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi witwa One Acre Fund, ku bufatanye n’inzego zitandukanye za Leta, bagiye gutera ibiti Miliyoni 30 mu Turere twose tw’u Rwanda, birimo iby’imbuto n’ibindi bivangwa n’imyaka.

Icyo gikorwa kizatangira mu kwezi k’Ugushyingo 2025. Kugira ngo iyi ntego izagerweho, One Acre Fund yabanje kugirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo bumve uruhare rwabo ndetse bazafashe mu gukangurira abaturage kwitabira gutera ibi biti no kubibungabunga.
Ibiganiro bihuza One Acre Fund n’abayobozi mu nzego z’ibanze, tariki 12 Nzeri 2025 byakomereje mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, dore ko ari na hamwe mu hakenewe ibiti byinshi.
Ibiti Tubura yateye muri ako Karere kuva mu mwaka wa 2018 byatumye ubu imvura isigaye ihagwa, mu gihe mbere yabacaga hejuru ikajya kugwa mu tundi turere baturanye.
Nadege Nyirabukeye ukora muri Tubura mu ishami ry’ibiti uhagarariye Intara y’Iburasirazuba muri Porogaramu yo gutanga ibiti ku bahinzi, avuga ko nubwo usanga abahinzi bashaka cyane ibiti bya Gereveriya kuko bitanga imbaho, ibiti byose batanga bifite akamaro, agashishikariza abaturage kubikunda no kubitera.
Ati “Byose bifite akamaro kuko hari ibivamo inkwi dukoresha ducana, hari ibivamo imihembezo dukoresha dushingirira imyaka, hari n’ibidufasha kubona ifumbire. Abaturage rero bamenyereye Gereveriya kuko ari yo bazi cyane. Harimo ubundi bwoko bwinshi batamenyereye ariko bw’ingirakamaro, ni yo mpamvu dusaba abayobozi mu nzeo z’ibanze ngo babidufashemo babasobanurire akamaro k’ibyo biti, babikunde, noneho tureke no kugira ubwoko bumwe mu mirima. Ese nitwisanga mu murima dusigaranye Gereveriya gusa, byo bizatumarira iki? Hashobora kwaduka icyorezo cyibasira bya biti bimwe, tugahita tubura ibiti mu murima. Ni yo mpamvu rero dushishikariza abahinzi kugira ibiti bitandukanye ku buryo kimwe kiramutse kigize icyorezo, ibindi byaba bihari.”

Munderere Alfred, ushinzwe ubuhinzi (Agoronome) mu Murenge wa Rwimiyaga, nyuma y’ibiganiro byabahuje n’abakozi ba One Acre Fund, avuga ko hari imbogamizi zavuyeho zirimo nko kuba gutanga ibiti byakorwaga ku munsi w’isoko rya Rwimiyaga, ibi bakaba bumvikanye ko bigomba guhinduka.
Ati “Gutanga ibiti byajyaga bikorwa ku wa Mbere ku munsi w’isoko, umuturage akareba kuza gufata ibiti 12 akabihuza n’amafaranga yari bukorere ku isoko, agahitamo kutaza gufata ibyo biti. Icya kabiri, tugiye gukora ubukangurambaga bwimbitse tubugeze ku rwego rw’Isibo. Tuzakora inama zo kuri site, zo ku tugari, no ku mudugudu ndetse n’inama ku rwego rw’Umurenge n’abajyanama b’ubuhinzi, mu gutegura abaturage bateganyijwe kuzafata ibiti. Igihe cyo gufata ibiti kizagera abagomba kubifata bafite amakuru, babifate neza.”
Murindabigwi Joas, umukozi ushinzwe amashyamba mu Murenge wa Matimba, we avuga ko mbere ibiti bitaratangwa cyane na Tubura n’indi mishinga ibafasha mu gutera ibiti, bari bafite ibibazo by’izuba, bakabura imvura ndetse bakabura n’inkwi.

Ati “Ingamba dukuye hano ni uko tugiye kumanuka mu mirenge tugakorana inama n’abayobozi bo ku Murenge n’abo ku Kagari, tubabwire gahunda yo gutera ibiti tuyibashishikarize, kuko ingemwe turazifite.”
Yongeyeho ati “Ubundi mbere ntabwo twabihuriragamo neza n’izindi nzego, ugasanga birimo kanyamashyamba na SEDO gusa, ariko noneho ubu tuzakorana n’inzego zose, inzego z’umutekano n’iz’ibanze.”
Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yashimye umufatanyabikorwa One Acre Fund (Tubura) kuko abafasha kwesa imihigo, cyane cyane iy’ubuhinzi no kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Tubura turabashimiye kuko mwaje kudufasha gukora inshingano zacu, kandi muri mu bantu dukorana neza. Mudufasha kwegereza abahinzi bacu ifumbire n’imbuto mu buryo bwihuse.”
VIDEO - Matsiko Gonzague ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu muri Nyagatare, yashimye One Acre Fund (Tubura) kuko ibafasha kwesa imihigo. Ibiti Tubura yateye muri ako Karere kuva mu 2018 byatumye ubu imvura isigaye ihagwa, mu gihe mbere yabacaga hejuru ikajya kugwa muri Gicumbi. pic.twitter.com/xOsHjYUeKK
— KT Radio (@ktradiorw) September 12, 2025
Mu Karere ka Nyagatare, Tubura ifitemo Pepiniyeri (ahatunganyirizwa ingemwe z’ibiti) 118.
One Acre Fund iteganya ko kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2030 bazaba bamaze gutera ibiti Miliyoni 250 hirya no hino mu Rwanda, by’imbuto n’ibindi bivangwa n’imyaka.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|