Menya Abagesera, ubwoko bwatangaga bukanereza ikibanza kugira ngo cyubakwe

Mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda bagiraga amoko 19 bakomora ku bakurambere, akaba amoko akomoka ku muryango mugari w’abantu.

Nta munyarwanda wicaga inyamanza. N'uwayicaga ku bw'impanuka yayihambaga mu buvumo cg mu rutare ahantu hatagera imvura
Nta munyarwanda wicaga inyamanza. N’uwayicaga ku bw’impanuka yayihambaga mu buvumo cg mu rutare ahantu hatagera imvura

Buri bwoko bwagiraga icyo bumariye ubundi kandi bukubahirizwa, kimwe n’inyamanswa yabaga iburanga. Uyu munsi Kigali Today irahera ku gusobanura umumaro n’agaciro k’ubwoko bw’abagesera, nk’ubwoko bwabaga bushinzwe gutanga no kwereza ikibanza kugira ngo cyubakwe.

Modeste Nsanzabaganwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ashimangira ko buri bwoko bwagiraga umuryango mugari, kandi buri muryango ukagira akamaro kawo.

Agira ati “Hari imiryango imwe n’imwe yashingwaga ibikorwa ibi n’ibi by’ibwami cyangwa byo mu buzima busanzwe”.

Aganira na Kigali Today, Muganga Rutangarwamaboko, inzobere mu by’umuco n’ amateka akaba n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, yagerageje gusobanura umumaro n’agaciro k’ubwoko bw’Abagesera n’inyamanza nk’inyamanswa iburanga.

Ati “Abagesera ni bo batangaga ibibanza, n’iyo utabonaga Umugesera ngo aguhe ikibanza, ngo akikwereze, wahamagaraga umwana we akaza akanyara aho ugiye kubaka, noneho kikabona kigahumanurwa kandi kigakingirwa ikibi, ukazaremya. Ubwo rero urumva ko Abagesera bari bakomeye mu muco nyarwanda.”

Akomeza agira ati “Kirazira kwica inyamanza kuko ari ikirangabwoko cy’Abagesera. Iyo wishe inyamanza urayifata ukayishyingura ahantu mu buvumo cyangwa mu rutare, hatagera imvura. Kikaba ari ikimenyetso cy’uko wifatanyije na yo mu kababaro kayo”.

Hari andi makuru avuga ko iyo umugabo yabaga amaze gusiza ikibanza yifuza kubakamo inzu, yagombaga gutegereza ko inyoni ziza gutoragura udusimba muri icyo kibanza. Muri izo nyoni hagombaga kubamo inyamanza. Iyo haburagamo inyamanza, uwo muntu ngo yajyaga guhamagara umuntu wo mu bwoko bw’Abagesera, agashinga imiganda y’umuhango muri icyo kibanza. Hanyuma rero nyiri ikibanza akaza kuyirandura, akabona gushinga imiganda nyakuri, agatangira kubaka inzu ye.

Urubuga wikirwanda.org rugaragaza ko mu Rwanda rwa kera amoko yabagaho yari amoko y’Umuryango mugari w’abantu aba n’aba. Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza, amoko y’Abanyarwanda yari 18. Ariko yakagombye kuba ari 19, usibye ubwoko bumwe bwazimye burundu ari bwo bw’Abahondogo bari batuye mu gihugu cy’u Bugesera.

Ibyo bikaba byarabaye ku Ngoma y’Umwami w’u Rwanda Mibambwe II Mutabazi Sentabyo wateye Nsoro IV Nyamugeta Umwami w’u Bugesera hagapfa Abahondogo benshi, n’abasigaye biyitirira ubundi bwoko, kugira ngo bakize amagara yabo. Ibyo bikaba byarabaye ahasaga mu w’1741 kugeza mu w’1746.

Hari abajya bitiranya ubwoko bw’Abagesera, n’Abanyabugesera (abatuye cyangwa bakomoka mu gace ka Bugesera), bakumva ko utuye cyangwa ukomoka mu Bugesera wese ari umugesera, kandi si ko bimeze kuko Abagesera ni ubwoko ukwabwo, bugizwe n’Abanyarwanda babarizwa hirya no hino mu Rwanda.

Ababihuza rero n’insigamigani igira iti “Kugenda nk’Abagesera.” Ntaho bihuriye kuko uvugwa ko yagiye nk’Abagesera, bamuvuga kuko yakomokaga mu gihugu cy’u Bugesera ariko ntaho berekana ko yari uwo mu bwoko bw’Abagesera.

Urubuga wikirwanda.org rusobanura ko “Kugenda nk’Abagesera.” babivuga iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye. Ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’Abagesera.

Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (ubu ni mu Karere ka Bugesera) ahayinga umwaka w’i 1400.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 61 )

Nyewe nkomoka kwa KIMENYI.ndabashuhuje benewacu mwese.

MUGESERA jFrancis yanditse ku itariki ya: 28-03-2024  →  Musubize

.najye ndumugesera wumuzirankende database numugesera mama numwega wo munduga bambwirako data afite inkomoko mu bushiru ntababyeyi ngira ese dukurikije umuco nyarwanda nashaka umukobwa ukomoka he ngo ntazashaka mushiki wajye ntabi bikazaba amahano maybe

Munyabugingo jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Nbr 0783114531 muncire muri group

Munyabugingo jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

.najye ndumugesera wumuzirankende database numugesera mama numwega wo munduga bambwirako data afite inkomoko mu bushiru ntababyeyi ngira ese dukurikije umuco nyarwanda nashaka umukobwa ukomoka he ngo ntazashaka mushiki wajye

Munyabugingo jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Ndagirango uzi igisekuru cyose uko gikurikirana guhera kuri MISEMBURO-RUREGEYA-BAZIMYA GUKOMEZA ,YABIDUHA.Ikindi;ndifuza ko abahurira kuri aba basaza banyandikira kuri watsapp 0786141532 tugafonda urubuga kuko nanjye ndi Umugesera,tukagura uryango nyarwanda,tugahana n’ibitekerezo.

Watsapp:0786141532
Email:[email protected]
Call:0727965013

Samuel Mbanzendore yanditse ku itariki ya: 7-07-2023  →  Musubize

Mukomere

Nonese ko iriya numéro kuri whastapp mbona idakora???

Shumbusho yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

Ndahari,uzampe number yawe nzakwandikire

elias yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

Murakozee menye inkomoko yabagesera bene wacu imana ibarinde

Donatha yanditse ku itariki ya: 13-04-2023  →  Musubize

ndi mfizi Ya Kagenge ka Nyirakagenge ka Mugesera wa Muzirankende wa Ruhinda rwa Kazigaba.

nkaba ’’Rugamba rw’abahungu
imfizi y’imicomyiza
inyange inyagirwa habona
ndi igisare si ndi igisambo
ndi ivubi rya rucishamo
nkaba nyamugabineza
Mutarumbya mugabishabirenge
wa KANYARWANDA’’

ismic yanditse ku itariki ya: 2-02-2023  →  Musubize

Twishimiye kumenya abagesera nubwo ntariwe nd umucyaba natwe muzadusobanurire

FAB yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

Uraho neza,Mwene WACU!
NDI umugesera W’UMUZIRANKENDE wo mu Giska.

Tugizwenimana kavuro yanditse ku itariki ya: 9-11-2022  →  Musubize

Nishimiye kumenya abagesera been wacu nasanze muri Tanzania ariho bari benshi za karagwe,na Ngara baracyakora niminsi mikuru ibahuza bagasobanurira abato ibyakera murakoze

Karera Jean Nepo yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Nange ndu mugesera uziririza,inyamanza none ,konumva ngohabaho abagesera babahutu nabatutsi itandukaniroryabo nirih?

mutoni wase yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

Abagesera bose ni bamwe ni abuzukuri b’abahinda basabfwa ctane muri Tan ania bakaba bose bakomoka ku bazigaba kuko ari bene Ruginda rwa Kabeha( umwami w’abazigaba)

Kuba babamo abahutu n’abatitsi n’abatwa bikomoka ku kuba imiryango y’abagesera imwe n’imwe yarajje kubamo abadatunze cyane bakayoboka ubuhinzi bakitwa abahutu ariko si uko baba batandukandukan_en’abandi bagesera b’abattutsi cg abatwa.

Abenshi mu bagesera b’abahutu uzabasanga mu Gisaka cy’imigongo no muBuganza bwa Rwamagana

Alex yanditse ku itariki ya: 14-10-2022  →  Musubize

Nange ndi umugesera nkaba umuzirankende ariko ubizi yansobanurira abazirankende aho twaturutse ikindi abagesera batari abazirankende bo ni abaki

BUGINGO Samuel yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

+250780787811 ndagysonanurira

Nameless yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Uli mwenewacu

Alias yanditse ku itariki ya: 2-11-2022  →  Musubize

Abazirankende baturuka mu Gisaka, hakaba abandi bagesera b’abahondogo baturuka mu Bugesera.

Baratandukanye.

Chris yanditse ku itariki ya: 29-05-2023  →  Musubize

Nibyo rwose ndemeeanya nuvuzeko abagesera ba komoka kubazigaba
Nibyo pe!

alias yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Nange ndumwe mubagesera baziririza, inyamanza ndabakunda cyane ahomurihose ndabasuhuje inshakakubaza, bavugako harabagesera. babahutu hakaba nabatusti none batandukanirahe? wabatandukanyiriza kuki? murakoze,nduwo mukarere kakayonza nyamirama, buretseko,ubuzima bwanze mama akatujyana Uganda. arikonifuzakugaruka murwatubyaye kuko nadata nihari murakoze

mutoni wase yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

Muraho neza? Ndagirango muzansobanurire inkomoko y’ubwonko bw’abahengeri. Murakoze

Ikirezi yanditse ku itariki ya: 15-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka