Buri bwoko bwagiraga icyo bumariye ubundi kandi bukubahirizwa, kimwe n’inyamanswa yabaga iburanga. Uyu munsi Kigali Today irahera ku gusobanura umumaro n’agaciro k’ubwoko bw’abagesera, nk’ubwoko bwabaga bushinzwe gutanga no kwereza ikibanza kugira ngo cyubakwe.
Modeste Nsanzabaganwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ashimangira ko buri bwoko bwagiraga umuryango mugari, kandi buri muryango ukagira akamaro kawo.
Agira ati “Hari imiryango imwe n’imwe yashingwaga ibikorwa ibi n’ibi by’ibwami cyangwa byo mu buzima busanzwe”.
Aganira na Kigali Today, Muganga Rutangarwamaboko, inzobere mu by’umuco n’ amateka akaba n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, yagerageje gusobanura umumaro n’agaciro k’ubwoko bw’Abagesera n’inyamanza nk’inyamanswa iburanga.
Ati “Abagesera ni bo batangaga ibibanza, n’iyo utabonaga Umugesera ngo aguhe ikibanza, ngo akikwereze, wahamagaraga umwana we akaza akanyara aho ugiye kubaka, noneho kikabona kigahumanurwa kandi kigakingirwa ikibi, ukazaremya. Ubwo rero urumva ko Abagesera bari bakomeye mu muco nyarwanda.”
Akomeza agira ati “Kirazira kwica inyamanza kuko ari ikirangabwoko cy’Abagesera. Iyo wishe inyamanza urayifata ukayishyingura ahantu mu buvumo cyangwa mu rutare, hatagera imvura. Kikaba ari ikimenyetso cy’uko wifatanyije na yo mu kababaro kayo”.
Hari andi makuru avuga ko iyo umugabo yabaga amaze gusiza ikibanza yifuza kubakamo inzu, yagombaga gutegereza ko inyoni ziza gutoragura udusimba muri icyo kibanza. Muri izo nyoni hagombaga kubamo inyamanza. Iyo haburagamo inyamanza, uwo muntu ngo yajyaga guhamagara umuntu wo mu bwoko bw’Abagesera, agashinga imiganda y’umuhango muri icyo kibanza. Hanyuma rero nyiri ikibanza akaza kuyirandura, akabona gushinga imiganda nyakuri, agatangira kubaka inzu ye.
Urubuga wikirwanda.org rugaragaza ko mu Rwanda rwa kera amoko yabagaho yari amoko y’Umuryango mugari w’abantu aba n’aba. Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza, amoko y’Abanyarwanda yari 18. Ariko yakagombye kuba ari 19, usibye ubwoko bumwe bwazimye burundu ari bwo bw’Abahondogo bari batuye mu gihugu cy’u Bugesera.
Ibyo bikaba byarabaye ku Ngoma y’Umwami w’u Rwanda Mibambwe II Mutabazi Sentabyo wateye Nsoro IV Nyamugeta Umwami w’u Bugesera hagapfa Abahondogo benshi, n’abasigaye biyitirira ubundi bwoko, kugira ngo bakize amagara yabo. Ibyo bikaba byarabaye ahasaga mu w’1741 kugeza mu w’1746.
Hari abajya bitiranya ubwoko bw’Abagesera, n’Abanyabugesera (abatuye cyangwa bakomoka mu gace ka Bugesera), bakumva ko utuye cyangwa ukomoka mu Bugesera wese ari umugesera, kandi si ko bimeze kuko Abagesera ni ubwoko ukwabwo, bugizwe n’Abanyarwanda babarizwa hirya no hino mu Rwanda.
Ababihuza rero n’insigamigani igira iti “Kugenda nk’Abagesera.” Ntaho bihuriye kuko uvugwa ko yagiye nk’Abagesera, bamuvuga kuko yakomokaga mu gihugu cy’u Bugesera ariko ntaho berekana ko yari uwo mu bwoko bw’Abagesera.
Urubuga wikirwanda.org rusobanura ko “Kugenda nk’Abagesera.” babivuga iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye. Ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’Abagesera.
Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (ubu ni mu Karere ka Bugesera) ahayinga umwaka w’i 1400.”
Rugema wa mbabare, wa mikeno,wa mugwiza,wa cyubahiro,cya kanuma ka mvunabo,wa Gaturu,ka gasani , wa nyabisaso,wa ruregeya rwa kimenyi..
cya bazimya, wa kwezi kwa mugesera wa muzirankende wa ruhinda rwa kabeja ka kazigaba... umwami wa hanze karagwe.
abantu babajije guhera kuri kimenyi, hari kimenyi geture, kimenyi musaya kimenyi shyumbusho, na kimenyi muhoza.., kuri bazimya hari I,II na Bzimya wa III
Abagesera tumenyane +250790220828
Niba hari group ya WhatsApp munshyiremo
Abunva dufite Aho duhuriye mubgusekuru banyandikire Kuli Watsap mbashyikirize Umuryango mugari wa Bazirankende Abanyagusaka. Watsup+250788647560
Ndi Mudashishwa wa
Bagambake wa
Kageyo wa
Mudashishwa wa
Nyankiko wa
Semitari wa
Rukondo wa
Rwasamanzi wa
Bazimya ba
Ruregeya wa
Nyamutera wa
Kimenyi
Umwami w’Igisaka
MWIRIWE NEZA nanjye Ndumuzirankende wo kwa KIMENYE
Bigirumurenyi Gregoire nkabumugesera kwisonga
Nyewe nkomoka kwa KIMENYI.ndabashuhuje benewacu mwese.
.najye ndumugesera wumuzirankende database numugesera mama numwega wo munduga bambwirako data afite inkomoko mu bushiru ntababyeyi ngira ese dukurikije umuco nyarwanda nashaka umukobwa ukomoka he ngo ntazashaka mushiki wajye ntabi bikazaba amahano maybe
Nbr 0783114531 muncire muri group
.najye ndumugesera wumuzirankende database numugesera mama numwega wo munduga bambwirako data afite inkomoko mu bushiru ntababyeyi ngira ese dukurikije umuco nyarwanda nashaka umukobwa ukomoka he ngo ntazashaka mushiki wajye
Ndagirango uzi igisekuru cyose uko gikurikirana guhera kuri MISEMBURO-RUREGEYA-BAZIMYA GUKOMEZA ,YABIDUHA.Ikindi;ndifuza ko abahurira kuri aba basaza banyandikira kuri watsapp 0786141532 tugafonda urubuga kuko nanjye ndi Umugesera,tukagura uryango nyarwanda,tugahana n’ibitekerezo.
Watsapp:0786141532
Email:[email protected]
Call:0727965013
Mukomere
Nonese ko iriya numéro kuri whastapp mbona idakora???
Ndahari,uzampe number yawe nzakwandikire
MUDUHE ibisekuru byose guhera kwa kwisaba , nanjye ndi umugesera .
Murakozee menye inkomoko yabagesera bene wacu imana ibarinde