Abayislamu bavuga ko Eid al-Adha ibibutsa kugirana ubumwe

Abayislamu bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko Umunsi Mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha ubibutsa inyigisho zibasaba kutarangwa n’ivangura ahubwo bakunga ubumwe.

Abayislamu b'i Nyagatare bavuga ko uyu munsiS ubibutsa kugirana ubusabane n'ubumwe hirindwa ivangura
Abayislamu b’i Nyagatare bavuga ko uyu munsiS ubibutsa kugirana ubusabane n’ubumwe hirindwa ivangura

Kawesi Abdallah avuga ko umunsi wa Eid al-Adha ubibutsa ibyakozwe n’intumwa Abraham.

Avuga ko intumwa zose guhera kuri Adamu zabanye neza kandi zikaba zarigishaga abantu kuba umwe.

Ashingiye ku nyigisho z’intumwa Mohamed, ngo umuyislamu muzima agomba kubana neza n’abandi bantu bose hatitawe ku myemerere cyangwa inkomoko.

Ati “Uyu munsi utwibutsa byinshi ariko iby’ingenzi ni ukubana neza nta vangura haba ku ruhu, idini cyangwa inkomoko ahubwo tugomba kugira ubumwe.”

Ibi Kawesi Abdallah yabitangaje ku wa 11 Kanama 2019, ubwo abayisilamu bizihizaga Umunsi Mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha.

Bigirimana Ali, Imam w’umusigiti wa Nyagatare, avuga ko umunsi wa Eid al-Adha ari umunsi mukuru w’igitambo.

Ngo ukomoka ku nzozi za Ibrahim warose abaga umwana we Ismael.
Ku bayisilamu ngo ni umunsi ukomeye aho bagomba kuzirikana amategeko Imana yabahaye badashyizemo amarangamutima kuko Ibrahim yubashye inzozi ndetse umwana na we ntiyange icyo Imana imutegetse.

Bigirimana asaba abayisilamu kubaha uyu mugenzo wo kubaga amatungo bagasangira n’inshuti, abaturanyi n’abatishoboye.

Ati “Iryo tungo ribazwe ntabwo ari iryawe n’umuryango wawe ahubwo rigufasha kwegerana n’inshuti, abaturanyi n’abatishoboye kuko kimwe cya gatatu kigenewe wowe n’umunyarwango wawe, ikindi kigenewe abaturanyi n’incuti, ikindi kigenewe abatishoboye.”

Yongeyeho ati “Ni igihe cyiza cyo gusabana n’umuryango wawe, gusabana n’abaturanyi n’inshuti ndetse no gusabana n’abakene batishoboye.”
Ku musigiti wa Nyagatare, kuri uyu munsi mukuru Abayislamu bishatsemo inka ebyiri n’ihene 2 zo kugaburira imiryango itishoboye hatarebwe idini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko rero tugomba kwitondera amadini.Bible na Korowani bivuguruzanya ku bintu byinshi cyane.Byerekana ko kimwe muli byo kibeshyera Imana.Dore ingero:Korowani ivuga ko Abraham yavukiye I Maka,kandi ko yagiye gutamba umuhungu we Ismail yabyaranye na Agar.Mu gihe Bible ivuga ko Abraham yavukiye mu mujyi witwaga UR kandi ko yagiye gutamba Isaac (umuhungu wa Sara).Niba ibi bitabo bivuguruzanya,nta kabuza kimwe kibeshya ko gituruka ku Mana,bityo Imana ntiyemera abayoborwa n’icyo gitabo.Niyo mpamvu,niba dushaka kuzaba muli Paradizo, Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho twasengera.

munyemana yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka