Duhora dusenga dusabira RIB gukorana ubunyangamugayo - Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aragaya bamwe mu bakorera Ubugenzacyaha barenze ku masengesho bakarya ruswa.

Minisitiri Busingye asaba RIB kuba maso kugira ngo hatagira abakozi bayo bishora mu byaha birimo ruswa
Minisitiri Busingye asaba RIB kuba maso kugira ngo hatagira abakozi bayo bishora mu byaha birimo ruswa

Atangiza umwiherero w’iminsi itatu urimo gukorwa n’abayobozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ku wa gatanu tariki 09 Kanama 2019, Minisitiri Busingye yabasabye guhoza ijisho ku bakozi b’uru rwego bakiri mu mirimo.

Agira ati "Nka Minisiteri, duhora dusenga Imana dusabira RIB gukorana ubupfura n’ubunyangamugayo(discipline), ariko hari abarenze kuri ayo masengesho bagira imyitwarire mibi".

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe n’amezi atatu uru rwego rumaze rushinzwe, abarukorera 28 bamaze gufatirwa mu byaha byiganjemo ruswa.

Muri abo bakoze amakosa ngo harimo 12 birukanywe mu mirimo yabo, abandi bahabwa ibihano bitandukanye.

Abayobozi ba RIB bari mu mwiherero w'iminsi itatu mu Bugesera
Abayobozi ba RIB bari mu mwiherero w’iminsi itatu mu Bugesera

RIB ivuga ko ifite abakozi barenga 900 hirya no hino mu gihugu, ariko ko bakiri bake ugereranyije n’inshingano bafite.

Col Ruhunga akomeza agira ati "Twahitamo kuguma turi bake bafite ubunyangamugayo aho kugira benshi b’abanyamakosa".

Mu mbogamizi RIB yagaragarije Minisitiri w’Ubutabera, harimo icyo kibazo cy’abakozi bake ngo badashobora kubona ibiruhuko bitewe no kutagira abo basimburana, hamwe n’ibikoresho bikiri bike.

Minisitiri Busingye asaba RIB ko umwiherero irimo gukorera mu karere ka Bugesera, yasuzuma impamvu y’ikorwa ry’ibyaha bimwe na bimwe birimo icyo gukuramo inda n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Akomeza yizeza uru rwego ko hazashakwa amikoro kugira ngo RIB igire ubushobozi bwo gukora ubwo bushakashatsi ndetse no gushyira mu bikorwa inshingano zayo.

Kugeza mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2019 (ubwo RIB yari imaze umwaka umwe ishinzwe), RIB ivuga ko yari imaze kugenza ibyaha birenga ibihumbi 39.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka