Urubyiruko rurenga 3000 rwiteguye kuganira na Perezida Kagame

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiye kuganira n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu rwaturutse hirya no hino mu gihugu, ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda.

Ni muri gahunda ya “Meet The President”, isanzwe iba buri mwaka, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahura n’ibyiciro binyuranye by’abaturage bakaganira kuri gahunda zitandukanye.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro, babwiye Kigali Today ko banejejwe no kuba Perezida Kagame yabageneye umwanya ngo baganire, bamugezeho bimwe mu bibazo n’ibyifuzo byabo, kandi banamugezeho uko biteguye gufatanya na we mu rugamba rwo guteza imbere igihugu.

Uwitwa Mbaraga wo mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru yagize ati “Ni iby’agaciro kuba Umukuru w’Igihugu atugenera umwanya nk’urubyiruko, tugahura tukaganira. Tuba dufite byinshi twamugezaho, byaba ibibazo, ibyifuzo, ndetse n’ibitekerezo byacu ku iterambere ry’igihugu”.

Muri uyu mwaka wa 2019, iri huriro rigamije gukangurira urubyiruko rw’Abanyarwanda kumva neza icyerekezo cy’igihugu 2050, no kubakangurira kumva ko bakwiye kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’Abanyarwanda.

Iri huriro kandi rigamije kongera kwibutsa urubyiruko ko Kwibohora, ari urugamba rureba ibyiciro byose by’abaturage, mu rwego rwo guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Insanganyamatsiko y’iri huriro (Meet The President) muri uyu mwaka igira iti “Ubushobozi bw’Urungano”, rikaba ritegurwa buri mwaka na Minisiteri y’Urubyiruko, hagamijwe gusigasira indangagaciro y’ubumwe no kwigira mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Abitabiriye iri huriro, harimo urubyiruko ruhagarariye abandi mu nama y’igihugu y’urubyiruko, abanyamwuga babarirwa mu rubyiruko (Young Professionals), urubyiruko rwihangiye imirimo, abanyeshuri mu mashuri makuru, imiryango y’urubyiruko, urubyiruko rwaturutse mu bihugu byo hanze ndetse n’urubyiruko ruheruka gusoza itorero mu cyiciro cy’ Indangamirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka