Twavuze ko tutasangira n’Umutwakazi twiganaga, ntiyagaruka ku ishuri – Past Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora itorero Anglikani ry’i Remera mu Mujyi wa Kigali yasobanuye impamvu Ubumwe n’Ubwiyunge ari ngombwa mu Banyarwanda bitewe n’amateka mabi banyuzemo.

Pasiteri Antoine Rutayisire yatanze inyigisho ku bwiyunge bugamije amahoro n'iterambere birambye
Pasiteri Antoine Rutayisire yatanze inyigisho ku bwiyunge bugamije amahoro n’iterambere birambye

Ubwo yigishaga ijambo ry’Imana mu masengesho ngarukakwezi yo gusabira igihugu n’abayobozi bacyo ku wa gatandatu tariki 10 Kanama 2019, Pasiteri Rutayisire yatanze ubuhamya bukomeye bugaragaza impamvu Abanyarwanda bakwiye kunga ubumwe.

Yifashishije ingero z’ibyamubayeho, rumwe muri izo ngero rukaba ari ivangura ryakorwaga mu ishuri mu gihe yigaga, urundi rukaba ari ikiganiro yagiranye n’umugore wo muri Amerika.

Uwo mugore ngo yagaragarije Pasiteri Antoine Rutayisire ko atumva impamvu mu Rwanda hariho politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Uwo mugore ngo yari mu nama imwe na Rutayisire nuko mu gihe cy’akaruhuko amujyana ku ruhande aramubaza ati “Kubera iki muhatira abarokotse Jenoside kwiyunga n’ababiciye ababo? Mwakagombye kubaha umwanya bakababazwa n’ibyababayeho.”

Pasiteri Rutayisire yasubije uwo mugore ko abarokotse badahatirwa kwiyunga n’ababiciye ababo, ahubwo ko babagira inama yo kwiyunga n’ababahemukiye kuko nta kindi basanga cyakorwa usibye kubababarira no kubana nk’abavandimwe.

Ati “Igihugu cyasanze nta yandi mahitamo usibye kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kugira ngo uwo mugore arusheho kubyumva, Pasiteri Antoine Rutayisire yakomeje kumusobanurira yifashishije urundi rugero aho muri Amerika iyo hari umuntu urwaye ahamagara imbangukiragutabara (ambulance), bikaba bitandukanye no mu Rwanda ho iyo umuntu arwaye, ku ikubitiro yihutira guhamagara umuturanyi. Urwo rugero yarutanze agaragaza impamvu ubwiyunge ari ingenzi mu Banyarwanda, dore ko hari n’umugani ugira uti “Abishyize hamwe nta kibananira.”

Ibyo yabijyanishije n’ijambo ry’Imana aho muri Bibiliya mu Itangiriro 11:1- 6 bavuga ku bishyize hamwe bakubaka umunara w’i Babeli.

Pasiteri Rutayisire yagarutse kandi ku mateka y’u Rwanda, asobanura uburyo muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri Abanyarwanda bahoraga bibutswa ko batandukanye.

Yabisobanuye yifashishije urugero rw’ibyabaye mu ishuri ryabo ubwo yigaga mu mashuri abanza.

Ati “ Icyo gihe mwalimu yasabye Abahutu guhaguruka barabikora, asaba Abatutsi guhaguruka na bo barabikora, noneho asabye Abatwa guhaguruka, umukobwa umwe arahaguruka.”

“Mwalimu yatubajije niba hari uwasangira ku isahani imwe n’uwo mukobwa, twese tuvuga ko tutasangira na we. Uwo mukobwa ntiyagarutse ku ishuri.”

Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko ivangura risa n’iryo na we ryamubayeho ubwo yigishaga muri kaminuza. Ngo yagize amahirwe yo gutsindira kujya kwiga PhD muri kaminuza yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ariko Minisiteri y’Uburezi imwohereza kwigisha mu ishuri ryisumbuye ryo mu cyaro, ivuga ko adakwiye kujya kwiga icyo cyiciro cy’amasomo yo ku rwego rwa PhD.

Pasiteri Rutayisire ati “Nabajije muri Minisiteri y’Uburezi impamvu bankoreye ibyo, umuyobozi wari ufite dosiye yanjye ambwira ko igihe cyacu cyarangiye.”

Iryo vangura ngo ryatumye Antoine Rutayisire abihirwa n’ubuzima, kuko yarebaga ahazaza he, akahabura.

Nubwo muri iki gihe Pasiteri Antoine Rutayisire ari umwe mu bigisha Ijambo ry’Imana bamamaye kandi bakunzwe na benshi kubera inyigisho ze zifasha abazumva, avuga ko na we gukizwa bya nyabyo byamugoye kuko byamutwaye igihe kirekire kugira ngo abashe kubabarira abitwaga Abahutu bamutoteje nk’uko batotezaga Abatutsi bose muri rusange cyane cyane bababuza amahirwe yo kwiga.

Ati “Ubwo nakiraga agakiza, Yesu yambwiye kureba ku musaraba, ndabyemera ariko mubwira ko ntashobora gusubiramo amagambo agira ati ‘Ubababarire kuko batazi ibyo bakora.’”

Pasiteri Rutayisire avuga ko akimara kwakira Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi, yatangiye kwigisha Ijambo ry’Imana ariko akigisha nabi kugeza ubwo yakizwaga bya nyabyo.

Ati “Ndibuka umunsi umwe mvuga nti ‘Ngiye kwigisha ijambo ry’Imana bariya Bahutu, bazajye mu ijuru ariko sinzigera mbemera mu mutima wanjye.”

Icyakora muri iki gihe, Pasiteri Rutayisire atanga ubuhamya bw’uko yahindutse, akaba yizera ko n’ubwo yabayeho nabi mu myaka ye y’ubuto n’igihe yari amaze kuba mukuru, afite icyizere cy’uko azasaza ari mu buzima bushimishije.

Ibyo abikesha inzira nziza igihugu cy’u Rwanda cyahisemo yo kubanisha Abanyarwanda, urukundo amahoro n’umutekano bigasimbura ivangura n’akarengane byahozeho mbere y’imyaka 25 ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuronda AMOKO ni ukutagira ubwenge.Abantu twese turi bamwe.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 12-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka