Akarere ka Gasabo karatangira gukorera mu nyubako yako nshya ihagaze miliyari esheshatu

Akarere ka Gasabo katangaje ko guhera kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kanama 2019, abakozi bako batangira gukorera mu nyubako nshya yubatswe mu gihe cy’imyaka itatu.

Iyi nyubako iri ku Gishushu iruhande rw’ahakorera Ikigo gishinzwe Iterambere(RDB), mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rukiri ya Kabiri, Umurenge wa Remera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko iyi nyubako y’amagorofa atandatu na parikingi yo mu nzu hasi yajyamo imodoka 48, yubatswe hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyari eshashatu.

Iyi nyubako ifite umutako w’agaseke ku gasongero kayo, hakazajya hakorerwamo ibiganiro cyangwa inama y’abantu batarenga 20.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko bwari bwatekereje kuhashyira ishusho y’igisabo, ariko bumenya ko nta gisabo kijya gishyirwa hanze ku gasozi.

Iyi nyubako ifite ibyumba binini 73 byagenewe ibiro, ndetse n’icyumba cy’inama kinini cyakira abantu 527 hamwe n’ibindi bibiri bito byakira abantu 40, ikaba inafite imbuga ngari hanze yaparikwamo imodoka 70.

Abakozi n’abayobozi b’akarere ka Gasabo hamwe n’abandi bazaba bayikodesha, bose bashobora kuzajya bahafatira amafunguro, kuko muri iyi nyubako harimo aho gutekera amafunguro hagezweho na resitora ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 200.

Igorofa y’akarere ka Gasabo kandi inafite inzira y’abafite ubumuga hamwe n’ibyuma bizamura abantu mu magorofa yo hejuru(lift).

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo ufite mu nshingano iterambere ry’Ubukungu, Mberabahizi Raymond Chrétien avuga ko uretse abakozi b’ako karere bazakoreramo, hari n’igice kizakodeshwa.

Ikigo gishinzwe guteza imbere imibereho y’abaturage n’Iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA) ni cyo giteganijwe kwimukira muri icyo gice gikodeshwa, kikazimuka kivuye ku Kacyiru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka