Umunyarwanda yakoze ibyuma by’imikino y’amahirwe bifite ikoranabuhanga rihanitse

Benimana Richard wize iby’uburezi muri kaminuza y’u Rwanda, ntiyakomeje ngo akore ibijyanye n’ibyo yize ahubwo yinjiye mu bukorikori burimo ikoranabuhanga bituma abasha kwikorera ibyuma by’imikino y’amahirwe bimenyerewe ko bituruka hanze.

Benimana wakoze ibyuma by'imikino y'amahirwe
Benimana wakoze ibyuma by’imikino y’amahirwe

Uwo mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, ngo mu mashuri yisumbuye yize indimi n’ubuvanganzo, ariko ayarangije muri 2012, abona ikiraka mu nzu zikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, ibyo bakunze kwitwa ‘Betting’ n’ubu akaba akibikoramo, amenya imikorere yabyo hanyuma na we atekereza gukora ibye.

Ibyuma Benimana yakoze ngo biri mu bwoko bw’ibizwi nka ‘Slot machines’ ariko bidashyirwamo ibiceri, agasobanura uko biteye.

Agira ati “Icyuma cyanjye gikoresha ikoranabuhanga, ni ukuvuga ko gifite ahandikwa amafaranga umuntu atanze ashaka gukinira, kikamuhitishamo ayo kigenda gikuraho kuri buri mukino. Iyo hari ayo atsindiye kiyamwongereraho abireba, yabona amaze kunguka ashatse agahagarika gukina bakamuha ayo yari agezeho”.

Ati “Ushobora gushyiramo 500 ukayakinira nk’inshuro 10. Kubera ko icyuma gifite ibimeze nk’impapuro (pages) bigenda bikurikirana ndetse n’imikino itandukanye, gukina kenshi usohora amafaranga make ni byo byiza kuko ugeraho ukagera ahari amahirwe ukunguka”.

Ibi byuma ntibikoresha ibiceri kuko bifite ikoranabuhanga rihanitse
Ibi byuma ntibikoresha ibiceri kuko bifite ikoranabuhanga rihanitse

Uwo mugabo avuga ko ibyuma akora bigizwe ahanini n’ibikoresho biboneka imbere mu gihugu ku buryo ngo adatinya kuvuga ko ari ‘Made in Rwanda’. Icyo atumiza hanze ngo ni ikigaragaza gahunda zose z’icyuma uko zirimo gukurikirana (screen), nk’aho umuntu arebera kuri mudasobwa.

Kugeza ubu Benimana amaze gukora ibyuma bitandatu birimo imikino itandukanye, ubumenyi kuri byo ngo akaba yarabwongereye yifashishije ‘Internet’, gusa ntaratangira kubikoresha ngo agaruze ayo yashoye, ariko ngo ari hafi.

Ati “Ibyuma nakoze ni nanjye uzabyikoreshereza, ndimo gushaka ibyangombwa byuzuye kugira ngo ntangire ntacyo nikanga. Narangije kwandikisha umushinga wanjye mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), nkaba narawise ‘Hot Games Ltd’, gusa hari ibindi ntarabona ku buryo igihe cyose mbibonye nahita ntangira”.

Akomeza avuga ko ibyo yabikoze mu rwego rwo kwihangira umurimo nk’urubyiruko, ariko agahera ku byo yumva akunze n’ubwo ntaho yabyize, uretse kubikoramo igihe kirekire akamenya uko bikora, ngo akaba yumva na we natangira kubikoresha azaha akazi abandi ndetse na we akiteza imbere.

Kugeza ubu Benimana ngo ntarashyiraho gahunda yo gukora ibyuma byinshi ku buryo yabigurisha, gusa ibyo ngo biri mu byo azatekerezaho mu gihe kiri imbere, icyakora ngo uwashaka kugura icyuma kimwe mu gihe azaba yatangiye kubikora ngo azamwishyura atari munsi ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyuma uwo mugabo yakoze kugeza ubu biracyari iwe mu rugo ari na ho abikorera mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, gusa ngo natangira gukora azakodesha inzu mu mujyi rwagati.

Uwo mugabo ngo arateganya kandi kuzakora ibindi byuma, akazafungura aho gukorera hatatu mu Mujyi wa Kigali, ku buryo ngo yumva ari akazi kazamutunga we n’umuryango akurikije uko yabonye bikora mu gihe abimazemo akorera abandi.

Uretse iryo koranabuhanga, Benimana ni n’umuhanzi
Benimana Richard wize iby’uburezi muri kaminuza y’u Rwanda avuga ko akiri ku ishuri yajyaga ahimba indirimbo, akaririmbira abandi bana mu bitaramo byo ku ishuri, gusa ngo ntiyagize amahirwe yo gukomeza inzira y’umuziki, icyakora ngo arumva atarabivuyeho burundu, cyane ko hari indirimbo zimwe yasohoye ngo zikaba ziri kuri YouTube.

Benimana ni umugabo ufite umugore n’abana babiri. Agira inama urubyiruko yo kutipfumbata ngo barakennye kuko akazi kabuze, ahubwo bahaguruke bashake umwuga biga wiyongera ku bumenyi bari basanganywe, kuko ngo ari byo bizatuma biteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Hhhhh!!!! sha uyu we andenzeho kbx nange nakoze muri betting ariko simbyumva.none c koko niwowe wabikoze!? Byaba birenze pe!

Dani yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Hhhhh!!!! sha uyu we andenzeho kbx nange nakoze muri betting ariko simbyumva.none c koko niwowe wabikoze!? Byaba birenze pe!

Dani yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Hhhhh!!!! sha uyu we andenzeho kbx nange nakoze muri betting ariko simbyumva.none c koko niwowe wabikoze!? Byaba birenze pe!

Dani yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Hhhhh!!!! sha uyu we andenzeho kbx nange nakoze muri betting ariko simbyumva.none c koko niwowe wabikoze!? Byaba birenze pe!

Dani yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

None c ko bizakora gute badashyiramo igiceri cyakora hari abanyarwanda bacanye kumaso pe courage

Mutoni yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Usengimana ufite imyumvire inaniwe Nkubwo ibyurwango uzanye bihuriye he koko!? Azatera imbere woe ukiri mubigambo by’uzuye ishyari.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Ariko hari abantu binjiji kweli, nkubu uyu ngo ni Usengimana ibi abihuje ate no kwanga abanyarwanda. Kugira ubumenyi ku kintu runaka ni icyaha! Message yawe yuzuyemo ubugome, wisubireho.

Pendo yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Usengimana ni woe wanga abanyarwanda, nta mutima wifitemo wo gushyigikira mwene wanyu niba barakuriye c umushiha urawutura uyu! Courage Benimana kandi birashimishije.

Sano yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Congrats Ku munyarwanda!
Abashinwa ntibazongere kutwifatira.

Salus yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Yewe turaterwa natwe tukitera, ibiryabarezi koko! narinzi ko byibuze bizageraho bigacika none natwe dutangiye kubyikorera? bagusoreshe menshi kuko nawe wanga abanyarwanda

Usengimana yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka