Abanyeshuri babiri bo muri Nyaruguru berekeje mu Budage mu mahugurwa yo gusiganwa ku maguru
Niyonkuru Florence wiga kuri GS Bigugu na Habinshuti Alexis wiga kuri GS Muganza mu Karere ka Nyaruguru ni bamwe muri batandatu bafite imyaka iri munsi ya 18 bafashe indege ku wa 14/08/2019 saa16h50 berekeza mu gihugu cy’ u Budage mu mahugurwa n’ amarushanywa yo gusiganwa ku maguru (Athlétisme).

Abagiye mu marushanwa baherekejwe n’Umutoza w’Ikipe ya Athlétisme mu Karere ka Nyaruguru witwa Bizimana Manasseh akaba n’Umwalimu ku ishuri ribanza rya Bigugu bakaba bazamara iminsi 13 muri uru ruzinduko.
Aba bana bari baherekejwe n’ababyeyi babo ku kibuga cy’Indege i Kanombe.

Muri rusange batandatu bagiye muri ayo mahugurwa barimo abahungu batatu n’abakobwa batatu. Abandi bane bajyanye na Niyonkuru Florence na Habinshuti Alexis ni Uwitonze Claire, Bakunzi Aimé Phrodite, Karangwa Kwame, na Niyonkuru Marthe.
Bagiye muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda rwagiranye n’u Budage yo gutoza abana mu bijyanye no gusiganwa ku maguru.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|