Minisitiri Busingye yahaniwe umuvuduko ukabije

Mu Gushyingo 2018 ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ibiganiro byahuje abanyamakuru n’abapolisi, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yatangaje ko Leta irimo gutegura ibihano bikomeye ku batwara ibinyabiziga batubahiriza uburyo bwo kugenda mu muhanda.

Ibyo bihano biremereye ngo byari birimo bitegurwa mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abatari bake.

Icyo gihe Minisitiri Busingye yavuze ko iryo tegeko ryari rikirimo kwigwaho n’Abadepite ririmo ibihano biremereye ku buryo ryari ryitezweho gutuma abatwara ibinyabiziga bagendera ku muvuduko uteganywa n’itegeko, bakanubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda nk’aho abanyamaguru bambukira, n’ibindi.

Mu nzego Minisitiri Busingye ashinzwe kuyobora harimo na Polisi, ari na yo igenzura imigendere y'ibinyabiziga mu muhanda
Mu nzego Minisitiri Busingye ashinzwe kuyobora harimo na Polisi, ari na yo igenzura imigendere y’ibinyabiziga mu muhanda

Bidatinze, muri uku kwezi kwa Kanama 2019, ni ukuvuga hafi umwaka, Minisitiri Busingye wavugaga ko barimo gutegura itegeko n’ibihano bikaze, yabaye umwe mu bahanwe kubera gutwara ikinyabiziga ku muvuduko uri hejuru.
Aya makuru yasakaye ubwo we yabyivugiraga abinyujije kuri Twitter, avuga ko azishyura ibihumbi mirongo itanu by’Amafaranga y’u Rwanda azira umuvuduko ukabije yagenderagaho ubwo yarimo ajya mu kazi mu ntara.

Muri ubwo butumwa, Minisitiri Johnston Busingye yashakaga kwerekana cyane cyane uburyo u Rwanda rumaze gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura abakora ibyaha, ndetse agaragaza ko byoroshye kwishyura binyuze ku rubuga rwa Irembo, ariko abandi baganiraga ku mbuga nkoranyambaga batinda ku kuba na we yishe itegeko mu gihe nyamara ari umwe mu bafite ijambo rikomeye mu gushyiraho ayo mategeko no kureba iyubahirizwa ryayo.

Polisi y’u Rwanda na yo iri mu nzego Minisitiri Busingye ashinzwe, iherutse gutangira gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bifata amashusho (Camera) mu gutahura abakora amakosa yo mu muhanda batwaye ibinyabiziga, bagahita bohererezwa ubutumwa bugaragaza amakosa bakoze, ubwo butumwa bukabereka n’itariki ntarengwa yo kuba bamaze kwishyura amafaranga baciwe.

Imodoka ya Minisitiri Busingye na yo yatahuwe n’iryo koranabuhanga, ahita yohererezwa ubutumwa bumwereka amakosa yakozwe n’ibihano.

Ubwo butumwa bugaragaza ko Minisitiri Busingye agomba kwishyura ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda bitarenze ku itariki ya 18 z’uku kwezi kwa Kanama 2019.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa banenze Minisitiri Busingye kuba yishe itegeko ahora ashishikariza abandi kubahiriza.

Icyakora Minisitiri Busingye yabasubije ko atari we wari uyitwaye ahubwo ko ikosa ryakozwe n’umushoferi we bari kumwe, Minisitiri Busingye akaba ari we wohererejwe ubwo butumwa kuko imodoka imwanditseho kandi akaba agomba kubyirengera.

Hari abandi bashimye Minisitiri Busingye kuko yemeye guhanwa, ntakoreshe ububasha asanzwe afite.

Minisitiri Busingye, mu nzego ashinzwe kuyobora harimo na Polisi, ari na yo igenzura imigendere y’ibinyabiziga mu muhanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka