Sobanukirwa impamvu ushobora kurya imyumbati ikakumerera nabi

Urubuga rwa Internet www.medicalnewstoday.com ruvuga ko imyumbati ari ikimera kiri bwoko bw’ibitera imbaraga, kimwe n’ibijumba, ibinyamayogi(ibikoro), aho igice cyo mu butaka cyakabaye ari yo mizi, kiba ari cyo kiribwa.

Hari kandi n’abarya amababi y’imyumbati nk’imboga, kuri ubu, nk’uko urwo rubuga rubitangaza.

Imyumbati ihingwa mu bihugu birenga 80 hirya no hino ku isi, ikaba iribwa n’abantu barenga miliyoni 800 ku isi.

Imyumbati, ni igihingwa gikundwa n’abahinzi benshi kuko yihanganira izuba kandi ntikenere ifumbire nyinshi, uretse ko hari ubwo ifatwa n’indwara zitandukanye zibasira ibihingwa.

Imyumbati izwiho kuba itera imbaraga kurusha ibindi biribwa bitera imbaraga, kandi irahendutse ugereranyije n’ibindi. Ni yo mpamvu iribwa n’abantu benshi cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Uburyo bwo gutegura imyumbati igiye kuribwa buratandukanye hakurikijwe ibice bitandukanye by’isi. Abenshi uburyo bakoresha ni ukuyitonora bakayikatamo uduce duto duto, nyuma bakayitogosa, gusa hari n’ababanza kuyihubika mbere yo kuyikoresha.

Ni ngombwa gutonora imyumbati mbere yo kuyiteka, kandi si byiza kuyirya ari mibisi, kuko yigiramo icyitwa “cyanide” gituma umubiri udahumeka neza.

Imyumbati ikorwamo ibintu bitandukanye, harimo imigati, amafiriti, imitsima ya kizungu(gateau), n’ibindi.

Imyumbati yifitemo intungamubiri nka vitamine C, thiamine, riboflavin na niacin, gusa yigiramo poroteyine nkeya n’ibinure bikeya. Ni yo mpamvu abayikoresha kenshi baba bagomba kurya ibindi bibongerera intungamubiri kugira ngo batagira ikibazo cy’imirire mibi.

Kuko amababi y’imyumbati yo akungahaye kuri za poroteyine zikenewe mu mubiri, hari abantu bahitamo gukoresha imyumbati ivanze n’amababi yayo kugira ngo birinde ikibazo cyo kuba bagira imirire mibi mu gihe baramuka bariye imyumbati yonyine.

Kurya imyumbati mibisi cyangwa iteguwe nabi bishobora kugira ingaruka zitandukanye kuko habamo ibyitwa ‘cyanide’ kandi ni bibi ku buzima bw’abantu, muri izo ngaruka harimo; nko gutuma amaguru y’abana ananirwa gukora (paralyzed legs), no kugira urugero ruto rwa ‘iode’ mu mubiri kandi iba ikenewe.

Hari kandi no kuba yakongera ibyago byo kurwara umwingo, n’indwara ikunda kwibasira abantu bageze mu za bukuru irangwa no kumva intoki zidakora neza, kutabona neza, kubura imbaraga, kugira ibibazo byo kugenda. Hari n’ubwo iyo ‘cyanide’ ishobora no kwica abantu iyo iri ku rugero rukabije.

Ku rubuga www.objectifsante.mu bavuga ibyiza bitandukanye byo kurya imyumbati harimo kuba, imyumbati ari ikiribwa cyiza ku bantu bakora imirimo ibasaba ingufu cyane, nko guhinga, kubaka n’ibindi. Impamvu itera imbaraga ni uko ikungahaye kuri ‘amidon’.

Imyumbati yigiramo za vitamine A na C, fer, potassium na calcium, ikindi kandi imyumbati yorohereza igogora, ku buryo ari myiza ku bantu bagira ibibazo mu gifu, ndetse n’abagorwa n’igogora bakaba bagira ikibazo cy’impiswi cyangwa impatwe.

Imyumbati kandi ishobora kuvura uruhu rw’umuntu mu gihe rufite ibibazo byo gusa nk’aho rwahiye, cyangwa rwafuruse, umuntu ashobora kwifashisha ifu y’imyumbati ubwayo cyangwa ifu y’amababi y’imyumbati agasiga ku ruhu ahagize ikibazo.

Imyumbati ifasha mu gusukura umubiri, igabanya ibinure bibi mu mubiri, igatuma amaraso atembera neza mu mitsi, ikanafasha mu iremwa ry’utunyangingo tw’amaraso dushya.

Imyumbati igabanya ibyitwa ‘acide urique’. Ni yo mpamvu ari myiza ku bantu barwara indwara yitwa ‘goutte’.

Imyumbati kandi ishobora gufasha abantu bagira ibibazo byo kubabara mu ngingo, cyangwa barwara za rubagimpande, cyangwa bafite ikibazo cy’uburwayi bw’amagufa.

Imyumbati yongera ubudahangarwa bw’umubiri, ikarinda umuntu kurwaragurika. Imyumbati ishobora gukoreshwa mu kuvura ibikomere.

Imyumbati ni ikiribwa cyiza ku bagore batwite n’abonsa, kuko ikungahaye cyane ku byitwa ‘acide folique’, ifasha umubyeyi kugira ubuzima bwiza ikanarinda umwana indwara zitandukanye.

Imyumbati ikungahaye kuri calcium, ni yo mpamvu ari myiza mu bijyanye no gukomeza amagufa, amenyo, ikaba inafasha abarwaye indwara y’amagufa yitwa “ostéoporose” ikayarinda kujya avunika mu buryo bworoshye.

Ibibabi by’imyumbati byigiramo vitamine K iyo na yo ikaba ari ingenzi ku buzima bw’amagufa.

Imyumbati ni ikiribwa cyiza ku barwayi ba diyabete kuko yigiramo za ‘fibre’ nyinshi zibuza isukari kwinjira mu maraso byihuse, ikindi kandi imyumbati yigiramo isukari nkeya, ni yo mpamvu ari myiza ku barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 2(diabète de type 2).

Ifu y’imyumbati ijya kumera nk’ingano, ariko icyiza cy’ifu y’imyumbati ntigira ibyitwa ‘gluten’ kuko iyo gluten hari abantu bayirya bakamererwa nabi mu mubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umutwe w’iyi nkuru itandukanye nibyavuzwe mu nkuru kuko havuzwe ubwiza bwayo cyane kurusha ububi dore ko ari nayo titre

Ven yanditse ku itariki ya: 13-08-2019  →  Musubize

None se ubwo ibaye mibi ite kandi? Ko numva ibyiza byayo bibaye byinshi kurusha ibibi byayo?

@ yanditse ku itariki ya: 11-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka