U Burundi, Kongo cyangwa ONU babishatse Abanyamulenge bahabwa ubutabera – Umunyamategeko

Abanyamulenge bavuga ko igihugu cy’u Burundi n’icya Kongo cyangwa se n’Umuryango w’Abibumye (ONU) babishatse, Abanyamulenge biciwe mu Gatumba bahabwa ubutabera.

I Huye, Abanyamulenge bibutse ababo baguye mu Gatumba muri 2004
I Huye, Abanyamulenge bibutse ababo baguye mu Gatumba muri 2004

Abanyamulenge bari bateraniye mu rusengero rw’Itorero ry’Abametodisite mu Rwanda, ruherereye ahitwa i Ngoma mu Karere ka Huye, babigarutseho tariki 13 Kanama 2019. Bibukaga ku nshuro ya 15 ubwicanyi bwakorewe ababo mu nkambi yo mu Gatumba ho mu gihugu cy’u Burundi, mu mwaka wa 2004.

Umunyamategeko Jean Baptiste Serugo, yavuze ko ikibabaza Abanyamulenge ari uko Umuryango w’Abibumbye utaragaragaza ko buriya bwicanyi bwakorewe ababo ari Jenoside, n’ababikoze bakaba batarakurikiranwa.

Ngo igituma avuga ko ari Jenoside bakorewe, ni ukuba ababishe barabanje kubijyamo inama, kandi ngo n’aho zabereye harazwi, hanyuma banatera inkambi bakica abari mu mahema y’Abanyamulenge gusa, nyamara icyo gihe hari n’izindi mpunzi.

Hemejwe ko ari Jenoside bakorewe kandi, ngo gukurikirana ababishe byakoroha, n’abo basize bagahabwa impozamarira.

Me Jean Baptiste Serugo avuga ko ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Gatumba i Burundi bukwiye kwitwa Jenoside
Me Jean Baptiste Serugo avuga ko ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Gatumba i Burundi bukwiye kwitwa Jenoside

Yanavuze ko kuba Perezida w’u Burundi yarivugiye ko abakoze buriya bwicanyi bazahanwa, ubwo 166 babuguyemo bashyingurwaga muri 2004, nyamara aho guhanwa bakaba barahawe imbabazi z’agateganyo ubu hakaba hashize imyaka 15, ngo batabyishimiye.

Igihugu cyabo cya Kongo na cyo ngo ntacyo cyigeze gikora kugira ngo Abanyekongo bagize uruhare muri buriya bwicanyi bahanwe nyamara ari abaturage bacyo, n’abambuwe uburenganzira bwo kubaho bakaba ari abaturage bacyo.

Ati “Kongo hari izindi manza yagiye ishyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, urugero nk’urwa Thomas Rubanga. Twibaza impamvu buriya bwicanyi bwakozwe n’abantu bazwi na bwo budakurikiranwa.”

Akomeza agira ati “Niba Kongo itabasha kubakurikirana ubwayo, kuki itabijyana mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha?”

Abanyamulenge banavuga ko uretse u Burundi butigeze butera intambwe yo guhana ababiciye ababo, Kongo bakomokamo na yo ikaba yarabatereranye, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryari ribafite mu biganza na ryo rikaba ntacyo rirakora kugeza ubu, batekereza ko n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha byari bikwiye kugira icyo bikora.

Abanyamulenge kandi ngo si mu mwaka wa 2004 honyine bishwe, ahubwo ngo kwicwa bazira ko ari Abatutsi byatangiye mu w’1964 biturutse ku ntambara y’abarwanyaga Mobutu, batari bishimiye iyicwa rya Lumumba.

Iriya ntambara yiswe iya Murere ngo yaje kurangira muri Kongo, ariko ku Banyamulenge ntirarangira kuko bakicwa, nk’uko bivugwa na Mikuba Ndakubagana Dieudonné.

Agira ati “Mu Gatumba haguye 166, hakomereka 105. Sinzi umubare w’abapfuye muri bariya 105 cyangwa ababikurijemo ubumuga, ariko nta gihe Abanyamulenge batapfuye bazira uko baremwe. Mu mwaka ushize hari 22 bapfuye. Hari n’abana batandatu baherutse gupfa.”

Akomeza agira ati “Ikibabaje rimwe na rimwe bicwa na Leta irebera. Hari aho duhabwa abasirikare baza gucunga umutekano, inka zikanyagwa barebera. Abana batandatu baherutse kwicwa bo bishwe n’abasirikare.”

Madame Claudine Mukagatare ukora muri HCR wari waje kwifatanya n’Abanyamulenge mu kwibuka ababo baguye mu Gatumba, yabihanganishije anababwira ko ibyo bavuze abigeza ku bamuyobora.

Abanyamulenge ngo bazakomeza guharanira ko ababo bishwe kandi bakomeza kwicwa bahabwa ubutabera kuko ari byo byaruhura abo basize. Kandi ngo bazakomeza gusaba ko ubwicanyi bakomeje gukorerwa bazizwa ko ari Abatutsi buhagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka