Abivuriza kanseri i Butaro bubakiwe amacumbi atuma batazongera kurara ku isima

Umushinga wa Partners in Health (Inshuti mu Buzima) wafunguye ku mugaragaro amacumbi yubakiwe abivuriza Kanseri mu bitaro bya Butaro. Ni inyubako yatwaye amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 300, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 276.

Aya macumbi yafunguwe ku mugaragaro afite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 72
Aya macumbi yafunguwe ku mugaragaro afite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 72

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyo nyubako ifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 72 wabaye ku itariki ya 14 Kanama 2019, Dr Joel Mubiligi ukuriye Umushinga Partners in Health mu Rwanda, yavuze ko ayo macumbi yatekerejwe nyuma yo kubona ko abarwaye kanseri bagana ibyo bitaro, bahura n’inzitizi zo kubura aho bacumbika mu gihe basabwe kurara.

Agira ati “Muri serivisi ya kanseri dutanga hano, hari serivise za Laboratwari, harimo na serivisi zo mu bitaro aho abarwayi barembye baba bari mu bitaro, hakaba na serivisi y’abarwayi baba baza bagafata imiti bagasubira iwabo.”

Akomeza agira ati “Bitewe n’ahantu ibitaro byacu biherereye, abo akenshi baraza bikaba ngombwa ko baharara kabiri. Twagiraga ingorane n’ibibazo by’aho barara, nibwo twatekereje kububakira amacumbi tuvuga tuti mu gihe bari mu maboko yacu tubonereho umwanya wo kubaha izindi serivisi z’ubujyanama, kuko abarwaye kanseri hari ubwo baba bafite ibibazo binyuranye biremerera ubuzima bwo mu mutwe, hari ababa bihebye. Ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo kubaka ayo macumbi mu rwego rwo kuborohereza”.

Amacumbi afungurwa ku mugaragaro
Amacumbi afungurwa ku mugaragaro

Ayo macumbi ubwo yamurikirwaga abaturage, yashimwe na benshi mu bagana ibitaro, aho bavuga ko baruhutse ibibazo binyuranye bajyaga bahura na byo mu kwivuza, ku isonga hakaba ikibazo cyo kubura aho kuryama mu gihe basabwa kurara.

Umwe mu bivuriza kanseri y’ibere muri ibyo bitaro yagize ati “Nkimara kubwirwa ibisubizo ngasanga ndwaye kanseri, byanteye ikibazo kindemereye ndiheba nzi ko mpfuye birangiye.

Noherejwe muri ibi bitaro banyakira neza, barambaga none ubu ntangiye gukira. Gusa twari dufite ikibazo cy’aho turara kuko abantu twari benshi, twaryamaga ku isima, ariko kuva mutwubakiye aya macumbi murakoze, Imana ibahe umugisha”.

Aho abarwayi barara ni uku hameze
Aho abarwayi barara ni uku hameze

Undi wavuwe Kanseri y’ibere agakira, nyuma y’urugendo rurerure yakoraga ava i Nyamasheke aho atuye, avuga ko byamugoye kubona aho arara ubwo yazaga kwivuza aturutse kure.

Ati “Nageze hano banyakira neza, ariko tukagira ikibazo cy’aho kurara kubera ko twari benshi mu icumbi rito. Bambaze ibere barankurikirana ndakira nyuma y’uko nari narihebye, ubu nza buri kwezi ngo barebe uko merewe nk’uko babinsabye.

Akomeza agira ati “Mu izina ry’abarwaye bose twishimiye inzu mwatwubakiye, ababigizemo uruhare bose turabashimiye mwarakoze”.

Jabo Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru waje ahagarariye ubuyobozi bwa Leta, yashimiye ubuyobozi bwa Partners In Health bwagize igitekerezo cyo kubaka ibitaro bya kanseri mu Rwanda n’amacumbi yabyo, Abanyarwanda bakaba bivuriza hafi mu gihe uwarwaraga adafite ubushobozi bwo kujya ku mugabane w’i Burayi yaburaga ubuzima”.

Ayo macumbi afite n'aho abarwayi bicara hameze nko mu ruganiriro
Ayo macumbi afite n’aho abarwayi bicara hameze nko mu ruganiriro

Jabo Paul yashimiye by’umwihariko Dr Paul Farmer ukuriye ubuyobozi bw’umushinga Partners in Health wari witabiriye uwo muhango. Jabo Paul yavuze ko bidasanzwe ko umuntu ava ku ivuko mu gihugu nka Amerika, akaza kubaka ibitaro mu cyaro cya Butaro.

Agira ati “Mumfashe dushimire aba bantu badufasha, si inshuti z’u Rwanda gusa, ni inshuti z’isi. Ni urukundo rukomeye Dr Paul Farmer yeretse Abanyarwanda, aho wafashe inzira uva muri Amerika ufata rutemikirere imara iminsi ibiri, ugeze i Kigali, ntiwahatinda ugenda muri uriya muhanda twabonye, ukata amakorosi twabonye ivumbi rigukurikira wisanga hano i Butaro muri Burera, tugushimiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru kandi, yavuze ko ibitaro bya Butaro ari ubutunzi bukomeye, aho mu Rwanda honyine ari ho umuntu wese wafashwe na kanseri aba afite icyizere cyo gukira. Asaba abaturage gusigasira ibyo bikorwa remezo bagejejweho.

Jabo Paul na Dr Nsanzimana Sabin bishimiye ayo macumbi
Jabo Paul na Dr Nsanzimana Sabin bishimiye ayo macumbi

Mu butumwa bwatanzwe na Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yibukije abaturage ko nubwo bafite ibitaro bivura kanseri, ariko ko bakwiye kuyirinda.

Ati “Murasabwa kurya neza, kandi ntibisaba amafiriti n’inyama. Kurya neza ni ukurya za mboga na ya magi mwasize mu rugo, na za mbuto ziri ku biti mu mirima yanyu.”

Ati “Aho kubijyana mu isoko byose, mufate bimwe mubisigaze mu rugo abana baryeho, nibwo muzaba mwirinze kanseri. Ikindi mukore siporo, mwirinde guhora mwicaye kuko bitera za kanseri, umuntu wirirwa yicaye akarenza amasaha ane ku munsi, aba yongera ibyago kuri 30% byo kurwara kanseri”.

Abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ayo macumbi bashimiye Partners in Health
Abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ayo macumbi bashimiye Partners in Health

Ibitaro bya Butaro, byakira abarwayi ba kanseri basaga 400 buri kwezi, aho kuva mu mwaka wa 2012 abagana serivisi y’ubuvuzi bwa kanseri muri ibyo bitaro bagera ku 8700.

Muri bo, 10 % ni abaturuka hanze y’igihugu nk’uko Dr Joel Mubiligi, Umuyobozi wa Partners in Health mu Rwanda yabitangarije Kigali Today.

Ati “Muri abo barwayi bose 10%, ni abaturuka hanze y’igihugu, muri bo higanjemo cyane cyane abaturutse i Burundi no muri Congo. Ariko hari n’ibindi bihugu, twigeze kugira abaturutse muri Somalia, muri Sierra Leone n’ahandi. Ariko muri abo barwayi bose abandi 10% usanga ari abaturuka muri utu turere, naho abandi basaga 60% ni abaturuka hirya no himo mu gihugu.”

Dr Joel Mubiligi Umuyobozi wa Partners in Health mu Rwanda
Dr Joel Mubiligi Umuyobozi wa Partners in Health mu Rwanda

Dr Mubiligi, avuga ko abenshi mu bo bavura, bakira bitewe n’uburyo bagannye ibitaro hakiri kare, ariko ngo abaganga bagahura n’ingorane z’uko abantu benshi baza kwivuza indwara yarageze kure.

Ati “Burya kugira ngo kanseri ikire, habamo ibintu byinshi, by’umwihariko kuba indwara yamenyekanye kare. Kimwe mu ngorane tukigira zikomeye, ni uko abenshi tubabona indwara yageze kure. Icyo kintu kiratuvuna ariko abo twashoboye kubona kare indwara ikamenyekana kare, abenshi barakira”.

Abajyanama b'ubuzima na bo bari babukereye
Abajyanama b’ubuzima na bo bari babukereye
Abitabiriye ibyo birori basusurukijwe n'itorero ryo mu Gahunga k'Abarashi
Abitabiriye ibyo birori basusurukijwe n’itorero ryo mu Gahunga k’Abarashi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka