Yambara nk’abayobozi b’ingabo kuko ngo ari umwofisiye wa Mariya

Hari umugabo ukunze kujya gusengera i Kibeho yambaye imyenda y’umweru iteye nk’iy’abayobozi bo mu gisirikare. Ngo abiterwa n’uko ari ingabo yo mu rwego rwo hejuru (ofisiye) ya Bikira Mariya.

Emmanuel Rugerinyange yiyita ingabo ya Mariya yo ku rwego rwa Ofisiye
Emmanuel Rugerinyange yiyita ingabo ya Mariya yo ku rwego rwa Ofisiye

Uwo mugabo witwa Emmanuel Rugerinyange afite imyaka 71. Aba yambaye ingofero iteye nk’iy’aba ofisiye. Imyenda na yo ni ko iba iteye, ariko mu ibara ryiganjemo umweru.

Ku ngofero imbere, ku ntugu ndetse no ku bindi bice bimwe na bimwe by’iyo myambaro ye, haba hariho amashusho n’ibindi bimenyetso ngo bifite icyo bivuze.

Agira ati “Ku ngofero hari ishusho y’umubyeyi Bikiramariya udusabira. Ahagana mu gituza hamwe hari ibendera ry’ingabo za Mariya, ahandi na ho hari umugabekazi utugaba twese.”

Ku rutugu rumwe hari ishusho ya Roho Mutagatifu amanukira ku ntumwa kuko ngo nk’ingabo ya Mariya Roho amuha imbaraga zituma atsinda. Ku rundi rutugu hari abantu bahambiriye ku biti batwikwa. Ati “Ni abahowe Imana b‘i Bugande. Ni intwari zacu zatahutse.”

Rugerinyange iyo yagiye gusengera i Kibeho aba afite n’inkoni iriho amashusho ya Bikira Mariya.

Iyi myambaro ye igaragara mu ibara ry’umweru kuko ngo ushushanya amahoro. Ugaragaraho n’ibara ry’ubururu rikunze kwifashishwa kuri Bikira Mariya, n’iry’umuhondo rikunze kwifashishwa na Kiliziya Gatolika.

Iyi myambaro kandi ayambara mu rwego rwo kugaragariza n’abo bahura na bo ko ari ingabo ya Mariya, ni ukuvuga umulejiyo wo ku rwego rwa ofisiye, kandi bimuteye ishema.

Ati “Burya umuntu w’ingabo ntabwo yibagirwa uwo ari we. Njyewe ndi ingabo ya Bikira Mariya, ni na yo mpamvu mbigaragaza mu myambarire. ”

Akomeza agira ati “Iyo ukunda umuntu mukaganira kenshi, umusaba, nawe ibyo agusabye urabimuha. Bikira Mariya yarambwiye ngo uzambare gutya, ndabikora. Ntekereza ko umbonye bishobora kumutera na we kuba ingabo ya Mariya.”

Gutegekwa na Maria kwambara gutyo ariko ngo ntibyabaye mu buryo bwo kubonekerwa, ahubwo yaricaye yumva arabimubwiye, mu mutima we.

Kwambara gutya kandi ngo abihera ku ijambo ry’abayobozi muri Kiliziya. Ati “Musenyeri Filipo Rukamba yigeze kuvuga ngo nimube abahamya ba Kristu. Papa na we yigeze kuvuga ngo isi ikeneye abatangabuhamya kuruta ko ikeneye abigisha.”

Rugerinyange avuga ko ari ingabo ya Mariya kuva mu mwaka wa 1973. Ngo yatangiye ari ingabo isanzwe (umulejiyo usanzwe), aza kuba umu ofisiye (officier), ni ukuvuga umuyobozi, ku buryo yajyaga yitabira inama z’abalejiyo ku rwego rwa perefegitura.

Ati “Twaturukaga iwacu i Ruhinga, ubu ni mu Murenge wa Nyabimata, tukaza mu nama i Kibeho. Twagendaga urugendo rw’ibirometero bibarirwa muri 30. Twavaga iwacu saa saba za nijoro, i Kibeho tukahumvira misa ya mugitondo.”

Kandi yakundaga kujya mu mabonekerwa yaberaga i Kibeho. Icyo gihe ngo hazaga abantu baringaniye, ugereranyije n’imbaga isigaye iza kuhasengera cyane cyane tariki ya 15 Kanama izirikanwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Ati “Bikira Mariya yaratubwiraga ati ‘iyi Kibeho mureba hari ikintu kizahaba kibi.’ Kandi koko byarabaye kuko hano i Kibeho haguye inzirakarengane nyinshi.”

Uyu mugabo kandi ngo afata igihe kirekire cyo gusenga kuko abyuka saa cyenda agasenga, saa kumi n’imwe agasoma bibiliya (amasomo y’umunsi), hanyuma akajya mu misa.

Ati “Bakunze kunyita ‘Nikobyagenze’. Mbivuga nyuma yo gusomerwa Ijambo ry’Imana kuko mba nafashe umwanya uhagije wo kurizirikana. Bamwe barandwanya ngo ni ukurogoya umusaseridoti. Ariko njyewe numva ari uburyo bwo guhamya Yezu ku mugaragaro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ndumu Regio Mariya ariko nigeze kubona Rugerinyanjye biranshimisha uzajye udusabira nkaba Regio tujyire ukwemera nkukwawe rwose

Denyse yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Nibyiza rwose

Denyse yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Ndumu Regio Mariya ariko nigeze kubona Rugerinyanjye biranshimisha uzajye udusabira nkaba Regio tujyire ukwemera nkukwawe rwose

Denyse yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Hitimana muvandimwe,
Ni byiza kwiyemeza ko uzi Bibiliya ariko burya uzi ikintu ntarata ko akizi ahubwo arareka abamwumva bakamubonaho ubumenyi.

Hari benshi bafite PHD muri Bibiliya ariko ntibirirwa bandika ko bayiminujemo.

Kandi Hitimana uko asenga ntiyabitoza Bose.

Ingabo ya Mariya ni ikomere. Ubundi guhisha ibyo wemera ni icyaha.

Sibomana yanditse ku itariki ya: 24-08-2019  →  Musubize

@Gatarayiha,

Ndifuza ko wabanza ukihugura neza ku gaciro ka Bikira Mariya, eglise catholique imuha, ntukivugire ibyo wowe witekerereza. Ntabwo Bikira Mariya asengwa arambazwa (aratakambirwa). Ntabwo urakenera kubwira ikintu papa wawe ukabura uko ukimubwira, hanyuma ukegera maman wawe ukamusaba kukugereza kuri so icyifuzo cyawe? Kubera ko wumva ko we afite uburyo abimubwiramo burusha ubwo wowe wari gukoresha? Na Mariya rero ni uko abayeho yirirwa agezwaho ibyifuzo byacu twifuza ko abitugereza kuri Yezu.

Flora yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Yewe FLORA we,kubera ko utazi Bible,urimo kuvanga ibintu.Dore ibintu 3 Bible ivuga utazi:Icya mbere,Yesu siwe Mana ishoborabyose.Muli Yohana 14 umurongo wa 28,Yesu yavuze ko SE (his father) amuruta.Icya kabiri,bible idusaba kwibwirira Imana ibibazo byacu nta wundi tunyuzeho.Nta na rimwe Intumwa n’Abigishwa ba Yezu bambaje Maliya.Icya 3,nkuko Abakorinto ba 1,igice cya 2,umurongo wa 5 havuga,nta wundi uduhuza n’Imana uretse Yezu (the only mediator between God and men).

hitimana yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Hitimana muvandimwe rwose n’ubwo ugaragaza ko ngo uzi Bibiliya ark wakabaye uzi neza amagambo Yezu yavugiye kumusaraba agiye gupfa. ibyo utazi ntukabiteshe agaciro ujye ureka ababizi kdi babyemera babikore uko babizi.burya ngo ntawe ukunda umwana ngo yange nyina kdi ushobora kuba wayobya abantu witwaje Bibiliya.
please

NZEYIMANA Martin yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

Ukoresheje ubwenge bwawe neza wumva kuba umubyeyi wa yesu wumva ali ibintu bisanzwe ukamugereranya na mama wawe ! !!

gakuba yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Ngo ni ingabo ya Maliya kuva muli 1971?Ndabona ahari ari General!!! Nubwo ntazi bible neza,banyigishije ko abakristu ahubwo ari ingabo za Yesu aho kuba iza Maliya.Ndetse banyigisha ko intwaro y’umukristu ari bibiliya.Nuhura n’abayehova barimo kubwiriza,nabo bazakubwira ko batajya mu gisirikare kubera ko intambara yabo ari iy’umwuka,ngo kubera ko Yesu yababujije kujya mu ntambara z’iyi si.

gatarayiha yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Ariko se ubundi,niba MALIYA yarabyaye Yesu,ibyo byatuma abantu bamusenga?Yesu yadusabye "gusenga SE wenyine".Kandi na Yesu yasengaga SE,amwinginga ngo amukize urupfu.Nyamara ugasanga abantu aho gusenga SE wa Yesu wenyine,bamwe barasenga Yesu,abandi barasenga Maliya !! Ukibaza niba batazi ko Imana Ishoborabyose ari imwe gusa,SE wa Yesu.Ibyo aribyo byose,bible ivuga ko Imana itumva abantu basenga undi muntu utari SE wa Yesu gusa.

bugingo yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Ni byiza cyane. Nyagasani abimufashemo

Epimaque yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka